Nyuma y’iminsi 4 gusa afatiwe mpiri mu nkengero za Paris,Umurwa Mukuru w’Ubufaransa, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, Kabuga Felesiyani yagekjejwe imbere y’urukiko rw’I Paris, kugirango amenyeshwe ibyaha 7 aregwa, birimo ubufatanyacyaha mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenosi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Kabuga Felisiyani yinjiye mu rukiko arinzwe n’abapolisi benshi, ari mu gatebe k’abafite ubumuga,agaragaza ubwoba bwinshi, mu ipantaro y’ikoboyi(jeans) y’ubururu n’umupira w’imbeho, ndetse yambaye agapfukamurwa. Mu ijwi rinaniwe, Kabuga yemereye abacamanza ko umwirondoro wasomwe ari uwe koko, anongeraho ko yavutse mu mwaka w’1933, aho kuba wuw’1935 nk’uko byari byajyaga bivugwa.
Bakimara gusomerwa ibyaha Kabuga aregwa, byose barabihakanye, ndetse banatangaza ko ngo biteguye kurega itangazamaku, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abandi ngio bamwise umwicanyi ruharwa, kandi ari “umutagatifu”.
Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwahise busaba urukiko ko rwakohereza Kabuga Felisiyani I La haye mu Buholandi, muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, mbere y’uko ajyanwa Arusha muri Tanzaniya, kugirango aburanishwe n’urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
N’ubwo nta rubanza rwabaye kuri uyu wagatatu, agifatwa Kabuga Felisiyani n’ubwunganizi bwe bavuze ko ibyo kuburanira Arusha batabishaka, ngo ahubwo yazaburanishirizwa mu Bufaransa, kuko ariho yizeye ubutabera nyabwo.
Ababikurikiranira hafi barahamya ko icyemezo cy’ikiko zo mu Bufaransa gishobora kuzamara ibyumweru byishi, kuko zizakenera gusesengura ibivugwa n’impande zombi, mbere yo gufata icyemezo.
N’ikimenyimenyi ubwunganizi bwa Kabuga bwahise busaba ko urubanza rw’ejo rwahita rusubikwa mu gihe cy’iminsi 8 ngo kugirango barusheho kwitegura, kandi amategeko yo mu Bufaransa arabyemera.
Hagati aho ariko, imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse genoside yakorewe Abatutsi, ntiyahweme gusaba ko Felisiyani Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha aregwa, nk’uko byagenze ku bandi amahanga yoherereje ubutabera bw’uRwanda, nka ruharwa Leon Mugesera, Jean UWINKINDI n’abandi, kugeza ubu ntawe uranenga ubutabera bahabwa.
Tugarutse ku ifatwa rya Felisiyani Kabuga, hari ibihuha byatangiye gukwirakwizwa n’abo mu muryango we, ibigarasha n’abandi ba “kanywamaraso”, ko yaba yaragize ubutwari bwo kwishyikiriza ubutabera. Ibi ni ibitabapfu, kuko Kabuga wari umaze imyaka 26 ahigishwa uruhindu, yarafashwe.
Amakuru dukesha REUTERS avuga ko, Eric Emeraux ukuriye urwego wa Polisi rushinzwe ibyaha byibasira inyokomuntu, ari narwo rwafashe Kabuga, yatangaje ko abasore 16 bazobereye mu gufata abashinjwa ibikorwa by’iterabwoba, aribo bafashe Kabuga, babanje kumugotera mu nyubako yabanagamo n’umuhungu we Donatien NDAYISHIMYE.
Eric Emeraux yabwiye Reuters ko Kabuga bamusanganye pasiporo z’ibihugu byinshi bya Afrika, birimo amazina ye y’amahimbano agera muri 28.
Eric Emeraux yahamije ko ngo ijoro ryose baraye bari bufate kabuga atasinziriye, ndetse ngo bemeye ko ari Kabuga Felisiyani bafashe koko, ari uko bafashe ibipimo bye bya ADN, bakabigereranya n’ibyo bigeze kumufata muw’2007, ubwo yari arwariye mu bitaro bya Frankfurt mu Budage.
Andi makuru arahamya ko “Guma mu Rugo” yafashije cyane mu itabwa muri yombi rya Kabuga, kuko nyuma y’amezi 2 inzego z’umutekano zikeka aho yaba yihishe, ari naho zamusanze, atashoboraga kuhava ngo yimikire ahandi nk’uko yari asanzwe abigenza.