Uyu André Kazigaba ni Umunyarwanda wahungiye I Maputo muri Mozambike, aho yirirwa mu mateshwa ngo arategura intambara yo”kubohoza” u Rwanda.Yahoze ari umuhesha w’inkiko mu Rwanda, aza gutorongera muw’ 2017 amaze gutahurwaho uburiganya mu kazi.
Ni umuntu uhuzagurika cyane, igikuri muri politiki, kuko yabanje muri wa mutwe w’iterabwoba RNC, aza kuwuvamo ngo ahunze Kayumba Nyamwasa,Evode Ntwari, n’abandi banyoni batagira icyerekezo. Kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda ariko, kuko ubu abarizwa mu kiryabarezi RRM, cya Callixte Nsabimana alias Sankara, uyu nawe utazi iyo biva n’iyo bijya muri politiki. Naba na Sankara ariko , we yiyemeje kubwira ubutabera bw’uRwanda ukuri, akanasaba imbabazi.
Ejobundi rero, André Kazigaba ibisazi biramweguye, maze yongera kutwereka ikigero cy’uburere afite. Sibwo urumogi rumutegetse kwegura telephone, maze agahamagara Ambasaderi Claude NIKOBISANZWE( uhagarariye uRwanda muri Mozambike), agambiriye gusa gutuka umunyacyubahiro Igihugu cyatumye kugihagararira mu mahanga! Kugera n’aho abwira Ambasaderi ngo:”Uri igiki se?”. Ibyari byo byose si igihindugembe nka Kazigaba utunzwe n’ibisabano nk’ibindi bisambo byose. Aha birumvikana ariko, umuntu atanga icyo afite. Ntiwasaba Kazigaba kubaha abandi kandi nawe atiyubaha.Kumusaba ikinyabupfura ni nko gushakira amata ku kimasa, kuko uburere bwe bugerwa ku mashyi. Icyakora akwiye kwibuka ko gutukana bitavanaho miliyoni 5 za Bralirwa urukiko rwamutegetse kwishyura, yabura ubwishyu akajya kubuyera ishyanga.
Mu kudondobekanya amagambo adafite gihamya na mba, atagira akabago n’akitso, André Kazigaba yashinje Ambasaderi umugambi wo kugirira nabi Abanyarwanda baba muri Mozambike, ariko ntasobanure abazicwa, icyo bazazira, n’igihe bazicirwa. Aha naho ntawe byagatangaje kuko imigambi ya Kazigaba n’ ibindi bigarasha yo kugirira nabi Abanyarwanda, yabakukiyemo, bahora bikanga ko akebo bashaka kugereramo abandi, nabo bakagererwamo. Aho bari hose icyaha kirabanesha, bakumva nta kindi bakwiye uretse gupfa. Ariko ibyo bihugu ba Kazigaba babamo nabyo byagombye no kubarega asasuzuguro. Kugeza n’aho bemeza ko umuntu yava mu Rwanda akavogera Mozambike, maze akicayo abantu akitahira! Iyo filimi yarotwa gusa na Kazigaba n’abo batekereza kimwe.
Ese koko Kazigaba atinyuka ate kuvuga ngo arusha Ambasaderi gukunda igihugu, kandi umwe akivuganira undi akakigambanira? Kujya muri RNC, RRM, FLN n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, niko gukunda uRwanda? Kwishyira hamwe n’abajenosideri nka Révocat Karemangingo, Diomède Tuganeyezu,John Hakizimanan’izindi nterahamwe, nibyo wita gukunda uRwanda? Ariko numvise na ba Bagosora bavuga ko bishe “abanzi”( Abatutsi), kubera gukunda uRwanda cyane!
Mu bwirasi budafite aho bushingiye na hato, André Kazigaba ati:Sindi uwo ariwe wese”. Ubu bwibone rero nibwo buzabarimbura. Kazigaba, uretse kuba umuhesha w’inkiko w’umuhemu, ikintu wakoze cyiza, cyagushyira mu Banyarwanda badasanzwe ni iki? Kugambana no kurema udutsiko tw’inzererezi nibyo bikugira icyatwa kurusha Ambasaderi Igihugu cyagiriye icyizere? Urita abandi “ibizongwe” ushingiye ku buhe bupfura wihariye, kandi ari wowe wazonzwe n’urwango, ubuhubutsi n’ ubuhumyi buzaguta ku gasi?
Umusazi ariko burya koko arasara akagwa ku ijambo. Nibura mu buyobe bwawe wahishuye uruhare rwanyu mu rupfu rwa Louis BAZIGA , mwashinjaga kuba “gatumwa” w’uRwanda. Amaraso arasama, kandi nimutikebuka muzisama mwasandaye.
Ubwibone, ubushyanutsi,ubuhubutsi n’ubugambanyi ni indwara zica, kandi André Kazigaba zakubanye akarande. Izi nizo uzazira ureke kwikoma Ambasaderi Nikobasanzwe utagambiriye inabi na mba. Nyamwanga kumva…?