• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Editorial 30 May 2017 Mu Rwanda

Umurambo w’umuherwe wari mu ba mbere bafite amafaranga menshi muri Uganda, Ivan Ssemwanga wagejejwe i Kampala uvanywe muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017.

Ivan Semwanga yari umwe mu banyemari bakomeye muri Uganda, yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 201 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho yari atuye. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Umurambo wa Ssemwanga wagejejwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe uzanwe n’indege ya South African Airways ikompanyi iri mu zo bari bafitanye ubufatanye bukomeye mu bucuruzi. The New Vision yatangaje ko iyi ndege yazanye umurambo wa Ssemwanga ku buntu nk’uburyo bwo gutabara umufatanyabikorwa wayo.

Ku kibuga cy’indege hari isinzi ry’imodoka ziganjemo izigezweho zari zaje kwakira umurambo wa nyakwigendera. Umurambo wa Ssemwanga watwawe mu modoka y’umukara ya A-Plus Mercedes-Benz inyuma ye hakurikiraho izo mu bwoko bwa Rolls Royce zari zitwawe n’inshuti ze SK Mbuga, Edward Cheune alias Ed Cheune n’abandi.

Mu bantu b’ibyamamare cyane muri Uganda baje kwakira umurambo wa Ssemwanga harimo Dr Jose Chameleone na Bobi Wine, aba bombi bari basanzwe ari inshuti magara za nyakwigendera.

Polisi ya Uganda yaherekeje umurambo wa Ssemwanga kuva ku kibuga cy’indege kugera i Muyenga mu rugo rwe. Uburebure bw’umurongo w’imodoka zari zitwaye Ssemwanga ngo wareshyaga n’ibirometero bigera kuri bibiri.

Zari ubwo yari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari umugabo we
Zari Hassan wahoze ari umugore wa Ssemwanga yari mu kivunge cy’abaherekeje umurambo w’uyu muherwe, yari kumwe n’abana be batatu gusa umutekano we wari wakajijwe.

Zari n’umwana muto yabyaranye na Ssemwanga witwa Quincy bari barinzwe cyane mu gihe abahungu be bakuru Raphael na Pinto bo bari bisanzuye ndetse nta murinzi bahawe.

Zari yarushinganye na Ssemwanga mu 2011 ariko urukundo rwabo ntirwaramba kuko mu 2014 yahise ashakana na Diamond Platnumz, ubu na we bafitanye abana babiri.

-6722.jpg

-6721.jpg

-6720.jpg

-6719.jpg

2017-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Editorial 15 Dec 2017
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024
Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Editorial 04 Sep 2021
Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Editorial 06 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo
Amakuru

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo
HIRYA NO HINO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Editorial 12 Mar 2019
Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe
HIRYA NO HINO

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Editorial 09 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru