Alexia Mupende wari ufite izina rikomeye mu Rwanda mu kumurika imideri, yasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku nshuti, abavandimwe, abo babanye, abo bakoranye n’abandi bazirikana urukundo rwinshi rwaranze uyu mukobwa mu gihe yari amaze ku Isi.
Kuya 08 Mutarama 2019 ni bwo Umunyamideli Alexia Uwera Mupende yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi babanye nawe. Bikekwa ko yishwe n’umukozi wakoraga mu rugo iwabo, ndetse hari amakuru avuga ko yamwishe amaze kumufata ku ngufu. Kugeza n’ubu, Inzego z’umutekano zivuga ko zitarafata uwamwishe.
Ku musezeraho bwa nyuma byabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 bibera i Kanombe mu rugo aho yari yari atuye. Abo mu muryango we n’abandi baranzwe n’amarira, ikiniga n’agahinda bagaragaza ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umwana wabo witeguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2018.
Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition. Yishwe asigaje iminsi micye ngo akore ubukwe dore ko yagombaga gukora ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019.
Incamake ku buzima bwe:
Nabayeho ubuzima nkaho ntazigera mpfa kandi nkagira icyizere cy’uko nzapfa mu gitondo”-Imana izi amazina yanjye. Alexia iruhuko ridashira!
Yitwa Alexia Mupende, yari afite amazina y’amatazirano nka: Toto, Maliwaza, Ding Xiang] yabonye izuba mu 1984 mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Avuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende, yari afite abavandimwe: Joy, Liliane, Ritah, Fred, Nicholas ndetse na Alex.
Amashuri abanza yize Lavington mu Mujyi wa Nairobi ndetse na Camp Kigali. Amashuri yisumbuye yiza Namasagali College ndetse na St.Lawrence. Yabonye ‘Diploma’ mu bijyanye na ‘Computer Science’ yakuye muri KIST, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yayikuye muir Mt.Kenya University aho yize ‘Business information technology’.
Yagiriwe umugisha wo kubona umukunzi ndetse yiteguraga kurushinga kuya 16 Gashyantare 2019. Mu buzima bwe, yabayeho yiyegurira Imana. Yakunze umuryango we ndetse awuzanira umugisha. Paji y’ubuzima bwe yayimaze mu bijyanye no kumurika imideli.
Yari umunyagikundiro, yiyoroshya mu migirire ye. Ntiyaciraga abandi imanza, yabagaho ubuzima bwo kwakira buri wese uko ari. Yahoraga azirikana iminsi mikuru y’amavuko y’abandi, ndetse akibutsa abo mu muryango we n’abandi baziranyi kwifuriza isabukuru nziza abayigize.
Yakundaga koga, guseka bidashira, akunda abanna…Yari azwi nk’uko utunze ‘dreadlocks’ ndetse yazimaranye hafi imyaka icumi. Ibitaho yaherukaga gusoma cyitwa ‘The Enomous Bean’ ubanza ari nayo mpamvu yakundaga kuvuga ‘Cool Bean’. Yari Malayika kuri iyi isi, agiye hakiri kare, ndetse twizeye ko yicaye iburyo bw’Imana.
Src Inyarwanda.com