• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Editorial 23 Dec 2017 SHOWBIZ

Cécile Kayirebwa na Kidum, inararibonye mu muziki mu Rwanda no mu Burundi, bahuriye mu gitaramo cy’ubusabane cyahuje Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo mu Ntara ya Gatandatu ya Diaspora, cyahaye ibyishimo benshi.

Muri iki gitaramo bakoreye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza, Kayirebwa na Kidum bongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi bayifite mu maraso ndetse ko bifuza gukomeza kuyisigasira ari nako batoza abahanzi bato gukunda umuziki w’umwimerere.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye bw’abakunda umuziki, ihema rya Gikondo Expo Ground ryari ryuzuye mu mpande zose ku buryo abantu babaye benshi bamwe barahagarara.

Iki gitaramo kiri muri bike bihenze byateguwe muri iri hema, igiciro gito cyo kwinjira cyari amafaranga ibihumbi icumi mu gihe abo mu myanya y’icyubahiro bishyuraga hejuru ya 15,000frw kuzamura; hari n’abari bicaye ku meza amwe bishyuye ibihumbi magana abiri. Igiciro nticyakanze abitabiriye igitaramo bari biganjemo abo muri diaspora bari mu biruhuko mu Rwanda.

Abitabiriye igitaramo bari mu ngeri zose [abo mu Rwanda no mu mahanga] kandi mu byiciro byose abakibyiruka, abagabo n’abagore bakuze ndetse uraranganyije amaso mu bari baje harimo bake ubona ko bageze mu gihe cy’ubukure.

Mu biganiro by’abitabiriye igitaramo wumvaga abenshi bakoresha cyane ururimi rw’Igifaransa, abavangaga Igifaransa n’Igiswahili ndetse n’Icyongereza, ibi bigashimangira ko byari ubusabane hagati y’Abanyarwanda baba muri Diaspora na bagenzi babo baba mu gihugu imbere.

Kayirebwa na Kidum basanzwe bakorera umuziki hanze y’ibihugu byabo bagaragaje ubuhanga n’igikundiro cyinshi urebye uburyo indirimbo zabo zakiriwe. Izi nararibonye mu muziki w’umwimerere zafatanyije n’Itorero Inganzo Ngari ryagaragaje ubuhanga bukomeye mu mbyino zizwi mu bice byose by’igihugu haba mu Mutara w’Indorwa, mu Gisaka, mu Buganza n’ahandi.

Inganzo Ngari ni zo zafunguye iki gitaramo zihereye mu murishyo w’ingoma, umuhamirizo z’intore, umushayayo n’ikinyemera byabyinwe n’inkumi zizi gukaraga umubyimba no gutega amaboko Kinyarwanda. Mu gusoza, Inganzo Ngari zabyukije amarangamutima ya benshi ubwo zerekanaga uburyo abo mu gice cy’Umutara basanzwe batarama mu muco wabo wiganjemo guha icyubahiro inka.

Kayirebwa yanyuze imitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye, mu zishimiwe cyane harimo ‘None twaza’, ‘Iwacu’, ’Rwanda’, ‘Mbateze igitego’ abafana bamufashije kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yariganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki.

Mu miririmbire, Kayirebwa yatengushywe n’ibyuma ku buryo amaze kuririmba indirimbo ya mbere indangururamajwi ntizavugaga neza ubundi abacuranzi nabo bagasobanya ari nabyo byatumye uyu muhanzi acishamo rimwe akajya kuvugana n’abacuranzi be ababaza ikibazo cyavutse.

Mu gihe ibyuma byabaga birimo gutunganywa, Kayirebwa yabwiraga abakunzi be ati “Nimube muririmba twishime, nimumfashe turirimbe!” Nabo bamukundiraga maze bagahanika amajwi baririmba zimwe mu ndirimbo ze zubatse amateka, ibi byamukoze ku mutima cyane.

Kidum yakoreye mu ngata Kayirebwa ahagana saa tanu zuzuye, yaririmbye mu gihe kigeza ku isaha n’iminota icumi ndetse bamukuye ku rubyiniro ubona agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza kuririmba.

Kidum yinjiye ku rubyiniro yambaye ingofero itukura itamugaragazaga neza mu maso, yatangiranye imbaraga nyinshi ku buryo abatamumenyereye bakekaga ko ananirwa bidatinze. Umwe mu bo twari twegeranye yanoshe maze ambwira ko ‘atunguwe n’imbaraga Kidum akoresha’.

Uretse kuririmba, Kidum yacishagamo agacezanya n’inkumi zo mu itsinda rimucurangira ubundi akongera akayobora abacuranzi bakanzika n’umuziki. Uyu murundi yanyuze benshi ndetse yasoje ubona bamwe bataragira gahunda yo kuva mu byicaro ngo batahe.

2017-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi “Marebe ya Cecile Kayirebwa”

Editorial 11 Dec 2020
Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Editorial 03 Mar 2021
Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Editorial 18 Oct 2017
AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

AMERIKA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl ari gukorana indirimbo na Producer Masterkraft wamamaye muri Nigeria

Editorial 07 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Editorial 10 Apr 2018
Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo
POLITIKI

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Editorial 02 Dec 2019
U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

Editorial 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru