Cécile Kayirebwa na Kidum, inararibonye mu muziki mu Rwanda no mu Burundi, bahuriye mu gitaramo cy’ubusabane cyahuje Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo mu Ntara ya Gatandatu ya Diaspora, cyahaye ibyishimo benshi.
Muri iki gitaramo bakoreye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza, Kayirebwa na Kidum bongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi bayifite mu maraso ndetse ko bifuza gukomeza kuyisigasira ari nako batoza abahanzi bato gukunda umuziki w’umwimerere.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye bw’abakunda umuziki, ihema rya Gikondo Expo Ground ryari ryuzuye mu mpande zose ku buryo abantu babaye benshi bamwe barahagarara.
Iki gitaramo kiri muri bike bihenze byateguwe muri iri hema, igiciro gito cyo kwinjira cyari amafaranga ibihumbi icumi mu gihe abo mu myanya y’icyubahiro bishyuraga hejuru ya 15,000frw kuzamura; hari n’abari bicaye ku meza amwe bishyuye ibihumbi magana abiri. Igiciro nticyakanze abitabiriye igitaramo bari biganjemo abo muri diaspora bari mu biruhuko mu Rwanda.
Abitabiriye igitaramo bari mu ngeri zose [abo mu Rwanda no mu mahanga] kandi mu byiciro byose abakibyiruka, abagabo n’abagore bakuze ndetse uraranganyije amaso mu bari baje harimo bake ubona ko bageze mu gihe cy’ubukure.
Mu biganiro by’abitabiriye igitaramo wumvaga abenshi bakoresha cyane ururimi rw’Igifaransa, abavangaga Igifaransa n’Igiswahili ndetse n’Icyongereza, ibi bigashimangira ko byari ubusabane hagati y’Abanyarwanda baba muri Diaspora na bagenzi babo baba mu gihugu imbere.
Kayirebwa na Kidum basanzwe bakorera umuziki hanze y’ibihugu byabo bagaragaje ubuhanga n’igikundiro cyinshi urebye uburyo indirimbo zabo zakiriwe. Izi nararibonye mu muziki w’umwimerere zafatanyije n’Itorero Inganzo Ngari ryagaragaje ubuhanga bukomeye mu mbyino zizwi mu bice byose by’igihugu haba mu Mutara w’Indorwa, mu Gisaka, mu Buganza n’ahandi.
Inganzo Ngari ni zo zafunguye iki gitaramo zihereye mu murishyo w’ingoma, umuhamirizo z’intore, umushayayo n’ikinyemera byabyinwe n’inkumi zizi gukaraga umubyimba no gutega amaboko Kinyarwanda. Mu gusoza, Inganzo Ngari zabyukije amarangamutima ya benshi ubwo zerekanaga uburyo abo mu gice cy’Umutara basanzwe batarama mu muco wabo wiganjemo guha icyubahiro inka.
Kayirebwa yanyuze imitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye, mu zishimiwe cyane harimo ‘None twaza’, ‘Iwacu’, ’Rwanda’, ‘Mbateze igitego’ abafana bamufashije kuziririmba ndetse ahanini amajwi yabo yariganzaga kurusha ay’uyu muhanzi umaze kuba icyogere mu muziki.
Mu miririmbire, Kayirebwa yatengushywe n’ibyuma ku buryo amaze kuririmba indirimbo ya mbere indangururamajwi ntizavugaga neza ubundi abacuranzi nabo bagasobanya ari nabyo byatumye uyu muhanzi acishamo rimwe akajya kuvugana n’abacuranzi be ababaza ikibazo cyavutse.
Mu gihe ibyuma byabaga birimo gutunganywa, Kayirebwa yabwiraga abakunzi be ati “Nimube muririmba twishime, nimumfashe turirimbe!” Nabo bamukundiraga maze bagahanika amajwi baririmba zimwe mu ndirimbo ze zubatse amateka, ibi byamukoze ku mutima cyane.
Kidum yakoreye mu ngata Kayirebwa ahagana saa tanu zuzuye, yaririmbye mu gihe kigeza ku isaha n’iminota icumi ndetse bamukuye ku rubyiniro ubona agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza kuririmba.
Kidum yinjiye ku rubyiniro yambaye ingofero itukura itamugaragazaga neza mu maso, yatangiranye imbaraga nyinshi ku buryo abatamumenyereye bakekaga ko ananirwa bidatinze. Umwe mu bo twari twegeranye yanoshe maze ambwira ko ‘atunguwe n’imbaraga Kidum akoresha’.
Uretse kuririmba, Kidum yacishagamo agacezanya n’inkumi zo mu itsinda rimucurangira ubundi akongera akayobora abacuranzi bakanzika n’umuziki. Uyu murundi yanyuze benshi ndetse yasoje ubona bamwe bataragira gahunda yo kuva mu byicaro ngo batahe.