• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

Editorial 05 Jul 2019 IMIKINO

Imikino ya 1/8 mu gikombe cya Afurika iratangira kuri uyu wa Gatanu, ahateganyijwe imikino ibiri irimo uza guhuza Uganda na Sénégal kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo guhera saa 21:00.

Ikipe ya Uganda ‘The Cranes’ yari yahagaritse imyitozo guhera ku wa Kabiri, ivuga ko itazakina imikino ya 1/8 itishyuwe uduhimbazamusyi yemerewe, irakina na Sénégal mu mukino witezwe kuri uyu mugoroba.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko ryamaze kwishyura buri mukinnyi ibyo ryamugombaga, birimo agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi $6, yo kuva tariki ya 13 Gicurasi kugeza ku ya 30 Kamena harimo n’imikino ibiri bahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zimbabwe.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Sebastien Desabre, yatangaje ko uza kuba ari umukino ukomeye bitewe n’urwego Sénégal iriho.

Ati” Ni umukino ukomeye kuko Sénégal ni ikipe nziza. Ikipe yacu yiteguye kwitanga uko ishoboye kose muri uyu mukino. Ni umukino kandi wo gukuranamo biraza kudusaba gukora cyane bitandukanye n’uko twakinnye kuri Misiri. “

Kapiteni wa Uganda, umunyezamu Denis Onyango, yavuze ko ibibazo bari bafite babikemuye, bagasubukura imyitozo, aho kuri ubu biteguye umukino neza.

Umutoza wa Sénégal, Aliou Cissé, yavuze ko ikipe ye yiteguye neza uyu mukino ndetse intego ifite ari ugukomeza muri ¼ .

Ati”Ubu turi muri 1/8 kandi twizeye kandi tunyotewe no kugera muri ¼ kuko tumaze imyaka ibiri twitegura iri rushanwa. Uganda ni ikipe ikomeye, ifite ubushobozi bwose bushoboka. Bahinduye abatoza ariko ntabwo imikinire yahindutse.”

Uyu mukino utangira saa 21:00, uraza kuba wabanjirijwe n’uhuza Maroc na Bénin guhera saa 18:00 kuri Al Salam Stadium.

Uko amakipe azahura muri 1/8:

  • 05 Nyakanga : Maroc vs Bénin (Al Salam)
  • 05 Nyakanga: Uganda vs Sénégal (Cairo)
  • 06Nyakanga: Nigeria vs Cameroun (Alexandria)
  • 06 Nyakanga: Misiri vs Afurika y’Epfo (Cairo)
  • 07 Nyakanga: Madagascar vs Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Alexandria)
  • 07 Nyakanga: Algérie vs Guinée (Stade du 30 Juin)
  • 08 Nyakanga: Mali vs Côte d’Ivoire (Suez)
  • 08 Nyakanga: Ghana vs Tunisie (Ismailia)

Aliou Cisse utoza Senegal yizeye kugera muri 1/4

Sebastien Desabre utoza Uganda yavuze ko ari umukino utaza korohera ikipe ye

Senegal ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi muri CA
Src : IGIHE

2019-07-05
Editorial

IZINDI NKURU

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Editorial 15 May 2021
Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Editorial 12 Feb 2016
Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Editorial 26 Mar 2021
Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Editorial 08 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano
Amakuru

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Editorial 14 Mar 2025
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka
Mu Rwanda

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017
Impano y’imodoka  ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church  yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘
Mu Rwanda

Impano y’imodoka ya V8 Apôtre Masasu yahawe n’abakirisitu basengera muri Restauration Church yavugishije benshi ‘ Amangambure ‘

Editorial 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru