Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, “RCA-Canada”, wandikiye John McKay, Umudepite uhagarariye agace ka Scarborough—Guildwood mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, wamagana ubusabe bwa David Himbara ushaka gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE.
Bijya gutangira, Himbara yasabye Depite McKay kumufasha ku buryo yazajya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga gutanga ubuhamya bwibasira Col Vincent Nyakarundi, umudipolomate w’u Rwanda muri Canada, avuga ko u Rwanda ruri mu migambi igamije kwibasira abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR.
Amaze kwakira ibaruwa ya Himbara, ku wa 16 Ukwakira 2016, Depite McKay yandikiye Bob Nault uyobora iyo Komisiyo amumenyesha ubusabe bwa David Himbara wavuze ko ahagarariye Ihuriro ry’Abanya-Canada ryitwa CCAPVR rihangayikishijwe n’umwuka mubi wa Politiki mu Rwanda.
Ibi Himbara yabikoze nyuma y’aho ku wa 27 Nzeri 2017 yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington na none atanga ubuhamya buvuga nabi u Rwanda nyuma yo kwishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 520 mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Depite McKay yo ku wa 20 Ukwakira 2017, bamumenyesheje ko bahuriye mu muryango wemewe n’amategeko ndetse ubarizwamo Abanyarwanda basaga ibihumbi 20 bari mu mijyi minini ya Canada.
Depite John McKay niwe wanditse ibaruwa asabira Himbara kuzajya gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE
David Himbara na Major Robert Higiro, bajya gutanga ibinyoma mu Nteko ya Amerika, Himbara yagiye yitwa umuhuzabikorwa wa “Democracy Now in Rwanda”, umuryango ukora ibikorwa bya Politiki ariko utemewe n’amategeko.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Joachim Mutezintare, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada na Visi Perezida wawo, John Ruhinda hari aho igira iti “Umuryango w’Abanyarwanda uhangayikishijwe cyane n’ibirego bikubiye mu ibaruwa washyikirije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga. Twizera ko wakoze ubushakashatsi bw’ibanze ku mugabo woherereje umutwe w’abadepite.”
“Bitandukanye n’isura agaragaza muri rubanda, hari gihamya ko Himbara agira uruhare mu bikorwa bibi kandi by’ubwiru bigamije kuturemamo amacakubiri no guhungabanya Guverinoma y’u Rwanda. Agira uruhare rutaziguye mu kurema amacakubiri mu Banyarwanda bo muri diaspora, akoresheje uburyo bwose mu guteza umwuka mubi, urwikekwe no kwitandukanya hagati y’abagize umuryango nyarwanda.”
Ikomeza ibwira Depite McKay ko ibivugwa na Himbara ko bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada babayeho mu buryo busa n’aho bashyizweho iterabwoba na Col Nyakarundi, ari ibinyoma bisa.
Iti “Ibi ni ibinyoma bitagira ishingiro. Ikindi kandi iryo terabwoba ntirishobora kubaho ngo tubiyoberwe. Uyu ni undi mugambi wa Himbara wo gutesha agaciro Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda baba muri Diaspora bayitere umugongo. Nk’Abanya-Canada, ntitwakwemera ko inzego za Guverinoma yacu (Canada) zikoreshwa nk’igikoresho cy’icengezamatwara ribi kandi mu birego bidafite ishingiro ku gihugu gifite ubudahangarwa, umuryango n’abantu ku giti cyabo.”
Aba Banyarwanda bibukije uyu mudepite ko gahunda ya Himbara yo kurwanya u Rwanda yayigejeje no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yishyuye ibihumbi by’amadolari kugira ngo abonane n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Banamusabye ko ubwo busabe bwa Himbara bwateshwa agaciro kuko nta kuri afite.
Himbara mu bihe bitandukanye yishyuye Ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group gikorera i Washington, D.C, amadolari ya Amerika ibihumbi 520 kugira ngo yemererwe kujya gutanga ubuhamya.
Iki kigo nacyo cyamwishyuye kumuhuza na bagenzi be bahunze igihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Christopher Smith, ukuriye agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu mugabo yashinze umuryango witwa “DIRN” (Democracy in Rwanda Now) naho muri Canada ahashinga “CCAPVR” (Canadians Concerned about Political Violence in Rwanda).
Ubundi muri Canada Himbara abayeho ate?
Muri Canada, Himbara atanga amahugurwa muri Seneca College, ishuri riherereye mu Mujyi wa Toronto ryigisha Ubugeni n’Ikoranabuhanga. Umwarimu nkawe, ku mwaka ahembwa nibura ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika.
Ibi ubwabyo bituma hibazwa inkomoko y’amadolari asaga ibihumbi 500 yishyuye kugira ngo ajye gutanga ubuhamya muri US Capitol Hill.
Ikindi ni uko mu mwaka ushize yakurikiranwaga n’Urukiko rwo mu Mujyi wa Toronto nyuma y’ikirego cy’Ishami rishinzwe gukora iperereza ku misoro rimukurikiranyeho kutagaragaza imisoro y’amafaranga atunze.
Bivugwa ko amafaranga uyu mugabo yahaye Podesta Group yatanzwe n’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert.
Kugeza ubu, yaba Abanyarwanda baba muri Canada, yaba n’uyu mudepite wanditse asaba ko Himbara ahabwa umwanya, nta ruhande na rumwe iyi Komisiyo irasubiza.
Abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada, RCA-Canada; Joachim Mutezintare (ibumoso), John Ruhinda (hagati) banditse ibaruwa basaba ko David Himbara (iburyo) adahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya muri Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Canada