• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Editorial 31 Oct 2017 ITOHOZA

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, “RCA-Canada”, wandikiye John McKay, Umudepite uhagarariye agace ka Scarborough—Guildwood mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, wamagana ubusabe bwa David Himbara ushaka gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE.

Bijya gutangira, Himbara yasabye Depite McKay kumufasha ku buryo yazajya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga gutanga ubuhamya bwibasira Col Vincent Nyakarundi, umudipolomate w’u Rwanda muri Canada, avuga ko u Rwanda ruri mu migambi igamije kwibasira abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR.

Amaze kwakira ibaruwa ya Himbara, ku wa 16 Ukwakira 2016, Depite McKay yandikiye Bob Nault uyobora iyo Komisiyo amumenyesha ubusabe bwa David Himbara wavuze ko ahagarariye Ihuriro ry’Abanya-Canada ryitwa CCAPVR rihangayikishijwe n’umwuka mubi wa Politiki mu Rwanda.

Ibi Himbara yabikoze nyuma y’aho ku wa 27 Nzeri 2017 yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington na none atanga ubuhamya buvuga nabi u Rwanda nyuma yo kwishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 520 mu bihe bitandukanye.

Mu ibaruwa Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Depite McKay yo ku wa 20 Ukwakira 2017, bamumenyesheje ko bahuriye mu muryango wemewe n’amategeko ndetse ubarizwamo Abanyarwanda basaga ibihumbi 20 bari mu mijyi minini ya Canada.

-8503.jpg

Depite John McKay niwe wanditse ibaruwa asabira Himbara kuzajya gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE

-252.png

David Himbara na Major Robert Higiro, bajya gutanga ibinyoma mu Nteko ya Amerika, Himbara yagiye yitwa umuhuzabikorwa wa “Democracy Now in Rwanda”, umuryango ukora ibikorwa bya Politiki ariko utemewe n’amategeko.

-8505.jpg
-8504.jpg
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Joachim Mutezintare, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada na Visi Perezida wawo, John Ruhinda hari aho igira iti “Umuryango w’Abanyarwanda uhangayikishijwe cyane n’ibirego bikubiye mu ibaruwa washyikirije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga. Twizera ko wakoze ubushakashatsi bw’ibanze ku mugabo woherereje umutwe w’abadepite.”

“Bitandukanye n’isura agaragaza muri rubanda, hari gihamya ko Himbara agira uruhare mu bikorwa bibi kandi by’ubwiru bigamije kuturemamo amacakubiri no guhungabanya Guverinoma y’u Rwanda. Agira uruhare rutaziguye mu kurema amacakubiri mu Banyarwanda bo muri diaspora, akoresheje uburyo bwose mu guteza umwuka mubi, urwikekwe no kwitandukanya hagati y’abagize umuryango nyarwanda.”

Ikomeza ibwira Depite McKay ko ibivugwa na Himbara ko bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada babayeho mu buryo busa n’aho bashyizweho iterabwoba na Col Nyakarundi, ari ibinyoma bisa.

Iti “Ibi ni ibinyoma bitagira ishingiro. Ikindi kandi iryo terabwoba ntirishobora kubaho ngo tubiyoberwe. Uyu ni undi mugambi wa Himbara wo gutesha agaciro Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda baba muri Diaspora bayitere umugongo. Nk’Abanya-Canada, ntitwakwemera ko inzego za Guverinoma yacu (Canada) zikoreshwa nk’igikoresho cy’icengezamatwara ribi kandi mu birego bidafite ishingiro ku gihugu gifite ubudahangarwa, umuryango n’abantu ku giti cyabo.”

Aba Banyarwanda bibukije uyu mudepite ko gahunda ya Himbara yo kurwanya u Rwanda yayigejeje no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yishyuye ibihumbi by’amadolari kugira ngo abonane n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Banamusabye ko ubwo busabe bwa Himbara bwateshwa agaciro kuko nta kuri afite.

Himbara mu bihe bitandukanye yishyuye Ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group gikorera i Washington, D.C, amadolari ya Amerika ibihumbi 520 kugira ngo yemererwe kujya gutanga ubuhamya.

Iki kigo nacyo cyamwishyuye kumuhuza na bagenzi be bahunze igihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Christopher Smith, ukuriye agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu mugabo yashinze umuryango witwa “DIRN” (Democracy in Rwanda Now) naho muri Canada ahashinga “CCAPVR” (Canadians Concerned about Political Violence in Rwanda).

Ubundi muri Canada Himbara abayeho ate?

Muri Canada, Himbara atanga amahugurwa muri Seneca College, ishuri riherereye mu Mujyi wa Toronto ryigisha Ubugeni n’Ikoranabuhanga. Umwarimu nkawe, ku mwaka ahembwa nibura ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika.

Ibi ubwabyo bituma hibazwa inkomoko y’amadolari asaga ibihumbi 500 yishyuye kugira ngo ajye gutanga ubuhamya muri US Capitol Hill.

Ikindi ni uko mu mwaka ushize yakurikiranwaga n’Urukiko rwo mu Mujyi wa Toronto nyuma y’ikirego cy’Ishami rishinzwe gukora iperereza ku misoro rimukurikiranyeho kutagaragaza imisoro y’amafaranga atunze.

Bivugwa ko amafaranga uyu mugabo yahaye Podesta Group yatanzwe n’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Kugeza ubu, yaba Abanyarwanda baba muri Canada, yaba n’uyu mudepite wanditse asaba ko Himbara ahabwa umwanya, nta ruhande na rumwe iyi Komisiyo irasubiza.

-8506.jpg

Abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Canada, RCA-Canada; Joachim Mutezintare (ibumoso), John Ruhinda (hagati) banditse ibaruwa basaba ko David Himbara (iburyo) adahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya muri Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Canada

2017-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Editorial 28 Aug 2016
‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

Editorial 03 Oct 2018
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Editorial 15 May 2024
Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Editorial 20 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 13 Feb 2023
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi
Mu Mahanga

Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Editorial 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru