• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Cape Town : Umunye-Congo ukekwaho kwica Dr Dusabe yagejejwe imbere y’urukiko

Editorial 15 Jan 2018 ITOHOZA

Umugabo ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuri uyu wa Gatatu yagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr. Dusabe Raymond, Umunyarwanda wa mbere wari ufite ubuhanga mu kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore.

Ku wa Mbere nibwo Dr. Dusabe w’imyaka 40 wari mu biruhuko muri Afurika y’Epfo, yasanzwe aho yari acumbitse i Cape Town yapfuye, bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe. Yaherukaga kuvugana na Mujawamariya Monique, nyir’inzu yabagamo tariki 28 Ukuboza 2017.

Uyu Monique Mujawamariya asanzwe atuye muri Afurika yepfo akaba yarigeze kuvugwaho gukorana na RNC, ntabwo yari ahari kuko we n’umugabo we w’umunyamahanga (umuzungu) bari bagiye gutembere muri Canada basigira inzu nyakwigendera muri Afurika yepfo.

Soma: Umunyarwandakazi Wo Muri RNC Yagiye Gushaka Imitwe Y’iterabwoba Muri Liban Ngo Itoze Abayoboke Ba RNC

Ikinyamakuru Times Live cyanditse ko uwitwa Junior Kamono uvuga Igiswahili ariwe wagejejwe imbere y’umucamanza Joe Magele, ahita asaba kuzaburana mu Cyongereza.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri, nyuma y’uko Polisi ya Afurika y’Epfo ikurikiranye imodoka ya Dr. Dusabe nayo yari yabuze ku munsi yiciweho.

Uyu munye-Congo yari yahuriye na Dr. Dusabe mu gace ka Sea Point, mbere y’amasaha make yabanjirije urupfu rwe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko impamvu yaba yaratumye uyu muganga wari mu biruhuko yicwa kugeza ubu itaramenyekana, polisi ikaba ikomeje iperereza.

Dr. Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017, yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.

 

2018-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Editorial 01 Aug 2016
Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Editorial 09 Feb 2020
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Editorial 30 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Editorial 17 Aug 2017
Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe
Mu Mahanga

Uganda: Inzego z’umutekano zabashize kurokora umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimuswe

Editorial 08 Apr 2019
Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora
Mu Mahanga

Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Editorial 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru