Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mata 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko umutoza Casa Mbungo André ariwe ugomba gutoza iyi kipe y’abanyamujyi, ni amasezerano yahawe yo gusozanya nabo uyu mwaka w’imikino ndetse n’umwaka utaha w’imikino wa 2022-2023.
Uyu mutoza wasimbuye Mike Muteebi watandukanye nayo nyuma y’iminsi 94 ahawe gutoza As Kigali, kuri Casa aratangira akazi ko gutoza iyi kipe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata, aho ahera ku ikipe ya Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino uri bukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda ukaza kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino Casa ari buhereho atoza ntabwo uza kuba woroshye kuko ni umutoza ugiye guhura n’ikipe yigeze gutoza igihe gito ubwo aheruka mu Rwanda.
Usibye uyu mukino wa 1/4 cy’imikino ubanza w’igikombe cy’Amahoro harakinwa undi mukino, aho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri hakurikiraho uhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse na Bugesera FC.
Undi mukino urabera mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba aho ikipe ya Etoile de l’Est iri bwakire ikipe ya Police FC yo yaraye igeze muri kari gace ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Undi mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro uzaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mata 2022, ikipe ya Marines FC irakira ikipe ya APR FC yo yasubukuye imyitozo kuri uyu wa kabiri nyuma yaho abakinnyi bari babahaye ikiruhuko cy’umunsi umwe.