Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yarangije imikino y’amatsinda ya CECAFA itsinda Tanzania. Ibitego bibiri byatsinzwe na ba rutahizamu Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy, ariko ntabwo byari bihagije ngo Amavubi akomeze muri ½.
Bizimana Djihad niwe wari kapiteni w’Amavubi
Rwanda Nziza ishobora iririmbwa ku nshuro ya nyuma muri CECAFA 2017
U Rwanda rukinnye na Tanzania inshuro eshatu mu mezi atanu ashize
Abakinnyi bake badasanzwe babanza mu kibuga bahawe umwanya ngo bamenyerane na bagenzi babo
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu mukino, barimo Moussa Hakizimana (wa gatatu uvuye ibumoso) noneho yambaye imyenda y’Amavubi
11 bahesheje Amavubi intsinzi ya mbere muri CECAFA 2017Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Mico Justin na Nshuti Innocent
Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Wilson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Hamid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan, Mohamed Hussein Mohamed.
Tanzania ntabwo irabona amanota atatu
Uyu mwari amazen kumenyekana kubera gushyigikira Amavubi aho ajya hose
Umukinnyi wo hagati Himid Mao n’umunyezamu Aishi Manula bari mu bafite inararibonye mu ikipe y’igihugu ya Tanzania
Wari umukino w’imbaraga
Umukino wabereye kuri stade Kenyata yo mu mujyi wa Machakos
Nshuti Innocent yishimira igitego cya mbere mu Amavubi
Muhadjiri Hakizimana yakoresheje imbaraga nyinshi ariko ahusha uburyo butandukanye bwabazwe
Mu gice cya mbere Amavubi yahushije ibitego bine byabazwe
Mu gice cya kabiri Tanzania yakoze amakosa menshi, aha bari bateze Bizimana Djihad
Nkuko umutoza yabivuze mbere, umunyezamu wa gatatu Nzarora Marcel nawe yabonye umwanya wo gukina
Mu bafana bake baza ku kibuga harimo n’aba
Mouhamed Hussein wa Tanzania yari afite akazi gakomeye
Mico Justin ntabwo yahiriwe n’imikino ya CECAFA
Ibrahim Ajibu Mugoma ukina hagati yahaye akazi abakina hagati mu Rwanda
Himid Mao usanzwe akina hagati mu kibuga uyu munsi yakinnye nka myugariro
Fitina Ombolenga yatowe nk’umukinnyi w’umukino
Fitina mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Djihad wari ufite inshingano zo kuyobora bagenzi be yitwaye neza
Bishimira impozamarira yatsinzwe na Daniel Reuben Lyanga
Biramahire Abeddy yishimira igitego cya kabiri muri Camera y’Umuseke
Aishi Manula urindira Tanzania na Simba SC yakoze akazi gakomeye