• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Editorial 28 Feb 2016 Mu Mahanga

​Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.

Bari bayobowe na Mark Kroeker akaba yarigeze kuba umuyobozi w’abapolisi babungabunga amahoro muri iki gihugu. Bari baje kwirebera uko inshingano bahabwa n’umunyamabanga muru wa Loni zo kubungabunga amahoro zishyirwa mu bikorwa. Mu bindi uyu muyobozi n’abo bari kumwe barebaga harimo imiterere y’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi bw’abapolisi hagamijwe ko bagera ku musaruro w’ibyo basabwa.

Iri tsinda ryari rishishikajwe no kumenya byimbitse imiterere y’akazi, imbogamizi n’ibindi bikenewe mu kazi k’ubu butumwa (MINUSCA), hagamijwe gufata ingamba z’uburyo abari muri ubu butumwa bafashwa kubona ibikoresho kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.

Muri uru ruzinduko, Mark Kroeker yashimye akazi keza gakorwa n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane ubunyamwuga na disipuline ibaranga mu kazi.
Iri tsinda ryakomeje kandi rishimira u Rwanda kuba ari igihugu cyohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, ACP Gilbert Gumira mu kiganiro cye, yeretse izi ntumwa ubushobozi n’imbaraga by’itsinda ayoboye, umutekano w’aho bakorera, uko akazi kabo kaba gateye, ibyagezweho, imbogamizi n’ibindi bateganya gukora kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo neza.

Yakomeje agira ati, ” bimwe mu byo twagezeho harimo gufata imodoka 22 na moto 31 zari zaribwe tukaba twarazigaruje. Twabashije kandi gutahura imbunda 42, gerenade 73 ndetse n’amasasu 74 akoreshwa n’ubwoko bw’imbunda zitandukanye, ibi byose bikaba byaratanzwe ku bushake n’abo twabifatanye”.

ACP Gumira kandi yasobanuriye izi ntumwa akandi kazi kajyanye n’ibikorwa birebana no gucunga umutekano w’aho abantu benshi bahurira. Muri ibi bikorwa nk’uko yakomeje abitangaza harimo gufata abakekwaho ibyaha, kurinda ibikorwa remezo; ibi n’ibindi byinshi byagezweho kandi bikorwa kinyamwuga.

Ibiva mu isuzumwa ryakorwaga n’iri tsinda bishyikirizwa urwego rwo hejuru mpuzamahanga ruzwi nka “International Security Sector Advisory Team (ISSAT) rukorera i Geneve mu Busuwisi.

RNP

2016-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside  hagati   y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Editorial 11 Oct 2016
Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Editorial 19 May 2018
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Editorial 22 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye
Amakuru

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Editorial 24 Jun 2023
PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative
POLITIKI

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Editorial 23 Aug 2018
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere
POLITIKI

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Editorial 30 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru