• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Champions League: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Messi yandika amateka mashya (Amafoto)

Editorial 21 Feb 2018 IMIKINO

Bayern Munich yihanije Beşiktaş iyinyagira ibitego bitanu ku busa mu mikino ya 1/8 muri UEFA Champions League, Lionel Messi afasha FC Barcelona gukura inota rimwe kuri Chelsea mu mukino zanganyijemo igitego kimwe kuri kimwe asiba amateka mabi yari ayifiteho.

Chelsea ni imwe mu makipe Messi yari ataratsinda igitego mu nshuro umunani yari yarahuye nayo akaba yaraye akuyeho ayo mateka mabi kuri uyu wa Kabiri afasha ikipe ye kwishyura igitego yari yatsinzwe na Willian Borges da Silva, itahana inota rimwe.

Uyu mukino wari utegerejwe n’abafana benshi hirya no hino ku Isi, wabereye ku kibuga Stamford Bridge mu Bwongereza. Chelsea itahabwaga amahirwe ahanini kubera ibihe bibi imazemo iminsi, niyo yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego mu gice cya mbere harimo n’amashoti abiri Willian yateye akagarurwa n’inkingi z’izamu.

Uretse guhererekanya neza no kwiharira umupira, FC Barcelona nta buryo na bumwe bugana mu izamu mu minota 45 ya mbere yabonye ariko yakangutse Willian amaze kuyitsinda igitego cya mbere ku munota wa 62 ku ishoti ryo hanze y’urubuga rw’amahina yateye umunyezamu Marc-Andre ter Stegen ntiyakurikira.

Messi yacyishyuye ku munota wa 75 ku makosa ya myugariro Andreas Christensen. Ni igitego cya mbere yari abashije kwinjiza mu izamu rya Chelsea mu nshuro icyenda amaze guhura nayo ariko akaba ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ahura n’amakipe yo mu Bwongereza muri rusange aho yayatsinze 18 akurikiwe na Ronaldo wayatsinze 11.

Mu wundi mukino, Beşiktaş yo muri Turikiya yari yasuye Bayern Munich mu Budage, ku mahirwe make mu minota 16 ya mbere ihita ihabwa ikarita y’umutuku ya myugariro Domagoj Vida wari ukoreye ikosa kuri Robert Lewandowski. Yihagazeho n’ubwo yari ifite abakinnyi 10, iminota 45 ya mbere irangira itsinzwe igitego kimwe cya Thomas Müller ku munota wa 43.

Mu gice cya kabiri nibwo yahuye n’ibibazo bikomeye, barayicenga cyane, Kingsley Coman ayitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 53, Thomas Müller ashyiramo icya gatatu ku wa 66; Robert Lewandowski ashyiramo icya kane ku wa 79 anasoza akazi ku wa 88 atsinda icya gatanu.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, saa 21:45

-  Sevilla vs Manchester United

-  Shakhtar Donetsk vs AS Roma

Abafana ba Chelsea FC bari babukereye i Stamford Bridge

Mbere y’umukino haririmbwe indirimbo yubahiriza UEFA Champions League

Antonio Conte yashidukaga ubwo Willian yateraga imipira ibiri ikagarurwa n’igiti cy’izamu

Marc-Andre ter Stegen yarebaga umupira ugana mu rushundura

Marc-Andre ter Stegen yirambuye umupira ananirwa kuwukuramo

Conte yishimira igitego cy’intsinzi

Willian yagoye ba myugariro ba FC Barcelona

Willian na bagenzi be bishimira intsinzi

Messi byamusabye iminota 730 kugira ngo yinjize igitego mu izamu rya Chelsea

Andreas Christensen yakoze amakosa yatumye ikipe ye itsindwa igitego

Lionel Messi yakuyeho agahigo ko gutsinda Chelsea bwa mbere mu myaka isaga irindwi ishize

Amafoto y’umukino wa Bayern inyagira Beşiktaş

Domagoj Vida yahawe ikarita itukura. Képler Laveran Lima Ferreira (wazamuye amaboko) ntiyabyumvaga

Kingsley Coman w’imyaka 21 niwe watsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri

Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igitego cya Kingsley Coman

Robert Lewandowski yatsinze ibitego bibiri wenyine muri uyu mukino

Lewandowski yishimira igitego cya kane cya Bayern

Thomas Müller yishimira igitego cye cya kabiri

Thomas Müller yagoye Beşiktaş mu mukino yayibonyemo ibitego bibiri

2018-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Editorial 29 Jul 2025
Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Editorial 11 Dec 2023
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Editorial 23 Sep 2021
Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Editorial 02 Jan 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda
ITOHOZA

Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda

Editorial 09 Jul 2018
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi
Amakuru

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Editorial 19 Jan 2025
Rubavu: Havumbuwe Imbunda mu  Inzu y’ Abajyanama b’Ubuzima
ITOHOZA

Rubavu: Havumbuwe Imbunda mu Inzu y’ Abajyanama b’Ubuzima

Editorial 01 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru