Amazina ye nyakuri ni Charles Auguste Onana, akaba umunyakameruni wongeyeho ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Yize ibya politiki, yongeraho kuba umunyamakuru ugerageza no guhimba inkuru abeshya ko azicukumbura!!
Onana yaje kumenyekana ubwo yasohoraga igitabo gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibihimbano n’agashinyaguro bikubiye muri icyo gitabo, yabikusanyije yifashishije abagome nkawe, barimo Déo Mushayidi ubu ufungiye mu Rwanda, kubera ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu mutindi w’akasamutwe Onana, yize mu Bufaransa muri Kaminuza ya Sorbonne, hanyuma asoreza muri Kaminuza yitiriwe Jean Moulin iherereye mu mujyi wa Lyon ahagana muri 2017, yandikiye igitabo gisoza amasomo ye ykuri “Operation Turquoise”.
Onana weruye urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ntashobora kwatura Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo yifitemo intekerezo mbi zisobanya amateka nyayo y’u Rwanda.
Ibi bigarazwa n’inyandiko ze rutwitsi aho atinyuka gusiga icyasha Perezida Paul Kagame, ntatinye kwemeza ko yateguye Jenoside ndetse ngo agahanura indege yahitanye Habyarimana.
Muri.make, ibiganiro ndetse n’imbwirwaruhame yateguye kandi akagiramo uruhare byerekana ko ari umwanzi w’u Rwanda byeruye, ndetse washyigikira icyarutaba mu mwobo.
Turashimira Urugaga ruharanira kurwanya ivanguramoko (International League Against Racism and Anti-Semitism: LICRA), ndetse n’indi miryango itari iya Leta yatanze ikirego ku bikorwa n’inyandiko za Charles Onana, cyane cyane ibikubiye mu gitabo rutwitsi yasohoye muw’2019 “Rwanda, la verité sur l’Operation Turquoise: Quand lesarchivesparlent. Urubanza rwapfundikiwe tariki 11 Ukwakira 2024, rukazasomwa kuya 09 Ukuboza uyu mwaka. Abasesenguzi biteze ko imyanzuro y’uru rubanza izatanga gasopo ku bitwaza ubushakashatsi cyangwa ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo , bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bidashidikanwaho, Charles Onana ari mu itsinda n’uruhererekane rugari bigamije kongera koreka u Rwanda, umugambi asangiye by’umwihariko n’abantu nka Victoire Ingabire Umuhoza, doreko uwo Onana yanabiherewe igihembo cyitiriwe iyi uyu mugore- mugome utagira umutima w’ i Rwanda.
Charles Onana kandi ashyigikiwe bikomeye n’uwahoze ayobora ingabo z’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Gen Didier Tauzin wasebeye imbere y’Inkotanyi, ubwo zakubitaga ubutababarira umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Bufaransa waje futabara Habyarimana, ukaba wari uyobowe n’uwo Didier Tauzin.
Mu gihe nsatira kwitsa, ndifuza kubwira Onana ko inkubisi y’amazirantoki birangira iyitarukirije! Kandi i Rwanda tugira, tuti: “Urucira mukaso rugatwara nyoko”. Charles Onana wahereye kera yifatanya n’umwanzi w’u Rwanda ku mugaragaro, biraje bimukenye kuko Isi yose yamaze kwanzura gutsinsura uwakongera guhirahira koreka u Rwanda. Bityo rero, Charles Onana nahinire aho!! Abamwegereye bamuburire amazi atararenga inkombe!
Imbamutima n’imboni by’ Indatirwabahizi Nshongore Akili Jr.
Umuhinzi w’ibirayi “Kinigi”
Akarere ka Burera