Nyuma yo gusoza amasomo ye i Toronto muri Canada, Claire Karekezi ategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere, aho ku myaka ye 35 azaba ari Umunyarwandakazi wa mbere uzaba ubaye inzobere mu kuvura indwara za cancer yo mu bwonko (neurochirurgy).
Urubuga Intothechic.com dukesha iyi nkuru ruravuga ko ari ubwa mbere u Rwanda ruzaba rugize umuganga w’umugore wazobereye mu kuvura cancer yo mu bwonko. Kuva hafi mu mwaka umwe ushize, iyi nzobere mu kubaga cancer yo mu bwonko iri gukurikirana amasomo mu baganga b’Ibitaro bya Toronto y’uburengerazuba kugirango asoze neza. NNgo kuva yatangira imyaka 12 y’amasomo ye, Claire karekezi yumvaga agomba gukorera mu gihugu cye.
Ni ikintu cyo gushima kuri uyu Munyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho yabaye afite imyaka 10 y’amavuko.
Mu kiganiro yahaye The Toronto Star, Claire Karekezi yasobanuye indangagaciro z’Abanyarwanda muri iki gihe nk’uko bakomeje kuzitozwa n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Yagize ati: “Twakuze tuzi ko tudashobora kwiringira undi muntu usibye twe ubwacu.”
Claire Karekezi wavutse ari umwana wa nyuma mu muryango we yakomeje guhangana akomeza amashuri ye nubwo yari amaze kubura babbyara be ndetse nab a nyirasenge. Mu ntangiriro za 2000, nibwo yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare.
Mu mwaka wa kane w’amasomo y’ubuvuzi rusange, Claire yabonye amahirwe yo kujya gukomereza amasomo ye mu mahanga binyuze muri gahunda y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Abanyeshuri mu by’ubuvuzi (Fédération Internationale des Étudiants en medicine). Mu 2007, yakomereje muri Kaminuza ya Linpoking muri Suede.
Muri icyo gihe, Claire ngo yibonaga nk’umu-radiologue, ariko nyuma biba ngombwa ko akomereza mu bijyanye no kuvura indwara zo mu bwonko. Aha ngo niho yahuriye n’uwo afata nk’icyitegererezo wamukundishije umwuga witwa Dr Jan Hillman.
Kubera gushaka kongera ubumenyi bwe, Claire yakomereje amahugurwa (stages) mu bijyanye no kuvura cancer yo mu bwonko I Londres, nyuma yerekeza muri Maroc. Mu 2013, Claire yahawe igihembo cya Women in Neurosurgery gitangwa na Dr Mark Bernstein, impuguke mu kuvura cancer zo mu bwonko mu Bitaro bya Toronto y’uburengerazuba. Aha ni naho yaboneye amahirwe yo kwiyandikisha ngo akomeze amasomo ye muri Canada.
Nyuma yo kurangiza stage, Claire yashoboraga guhitamo gukorera mu burengerazuba bw’isi no gukorera muri conditions nziza, ariko ngo yari kuba yirengagije icyo yiyemeje. Claire akaba ashaka gufasha mu kuvura Abanyarwanda abagabo bane basanzwe mu Rwanda, ari bo bonyine bazobereye mu kuvura cancer zo mu bwonko.
Mu kiganiro na none na ICI Radio Canada, Claire yagize ati: “Turi batanu ku bantu miliyoni 12.” Yongeyeho ko bakiri bakeya ugereranyije n’uko Abanyarwanda babakeneye, akomeza agira ati: “Ariko niteguye gufasha bagenzi banjye mu gutera imbere (…) ni ingenzi cyane kugaruka kuri njye kuko ntekereza ko nabonye amasomo meza….ndashaka kubyutsa abantu, kubigisha, ahari gufasha mu gukiza bamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bwa cancer yo mu bwonko mu gihugu cyanjye.”
Yasobanuye kandi icyamuteye imbaraga zo gukomeza guhatana na cyane ko u Rwanda ruzwiho kuba rwarahaye abagore amahirwe nk’ay’abagabo haba muri politiki no mu zindi nzego z’igihugu.
Ati: “Nakurikiye muri uwo mwuka aho basunika umugore ngo agree kure kandi agree ku nzozi ze. Mbona ibi bitera imbaraga.”
Claire Karekezi ugiye kugaruka mu Rwanda nk’umugore wa mbere igihugu kigize uzobereye kuvura cancer zo mu bwonko, arateganya kugaruka mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Nyakanga aho ngo ashishikajwe no kuzana umusanzu we mu gukomeza kubaka igihugu cyamubyaye.