Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yishimiye intambwe yatewe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yo gusabira imbabazi Kiliziya n’abayoboke bayo kubw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igaragaza ko mu butumwa bwe yibagiwe abakomeje gupfobya iyo Jenoside.
Kuwa Mbere nibwo Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko i Vatican bakirwa na Papa Francis. Mu biganiro byahuje impande zombi, Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo, barimo n’abihayimana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi, bagatatira inshingano zabo z’iyogezabutumwa bakagira uruhare mu byabereye mu Rwanda.
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo, Dr. Jean Damascene Bizimana, yagiranye na RBA, yavuze ko ari intambwe ikomeye Papa yateye kuko yasabiye imbabazi Kiliziya yose, bitandukanye n’ibyari byakozwe n’Abasenyeri Gatolika mu mpera z’umwaka ushize.
Yagize ati “Ni intambwe nziza Papa umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yateye kuko duhereye nko muri 96 Papa Yohani Pawulo II, yari yasabye ko Kiliziya y’u Rwanda ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagira ubutwari bwo kwemera uruhare rwabo ndetse bakanabisabira imbabazi.”
Akomeza avuga ko imbabazi za Papa zigaragaza ko yemeye ko Kiliziya nk’urwego hari uruhare ifite muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari ibyaha yishinja inasabira imbabazi.
Yagize ati “Iyo niyo ntambwe ya mbere tubona ikomeye, kwemeza ko urwego rwa Kiliziya hari aho rwateshutse no kwemera ko mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside. Ni intambwe nziza tubona ishobora gufasha mu gukemura icyo kibazo abantu benshi banengaga.”
Hari abihayimana bagiye bakatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana asanga imbabazi za Papa Francis zishimangira ibyo inkiko zamaze kwemeza bamwe barimo; Padiri Seromba Athanase wahanishijwe igihano cya burundu n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ababikira b’i Sovu baciriwe urubanza mu Bubiligi, abapadiri bari mu Rwanda n’abandi.
Itandukaniro ku mbabazi za Papa Francis n’iza Papa Yohani Pawulo II?
Hashize imyaka 21 Papa Yohani Pawulo II asabye ko abihayimana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku giti cyabo, bagomba kugira ubutwari bwo gukurikiranwa mu nkiko kandi bakabyemera.
Bizimana avuga ko icyo Kiliziya yo mu Rwanda n’izo mu mahanga zitakoze icyo gihe ari ugufasha abo bihayimana gutera iyo ntambwe kuko hagiye habaho kubarinda. Atanga urugero rwa Padiri Munyeshyaka ukomeje gukingirwa ikibaba na Kiliziya yo mu Bufaransa.
Yongeraho ko imbabazi za Papa Francis zitandukanye na ziriya za Yohani Pawulo II, kuko yemeye ko Kiliziya nk’umuryango yateshutse ku nshingano zayo.
Yagize ati “Papa Francis icyo akoze ni ugutera indi ntambwe ivuga ko abihayimana bakoze ibyaha ku giti cyabo bagomba no kubikurikiranwaho ariko noneho Kiliziya nk’umuryango, nk’urwego, nayo ifite ibintu yateshutseho igomba kwemera nk’aho ari uruhare rwayo ikarwakira, ikarusabira imbabazi, rugakurikiranwa. Iyo niyo ntambwe ikomeye.”
Hari abapfuye bagitegereje imbabazi za Kiliziya
Kiliziya Gatolika isabye imbabazi mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizimana asanga byaratinze kuko hari abantu benshi bitabye Imana barimo abacitse ku icumu bari barifuje ko izo mbabazi za Kiliziya zisabwa.
Yagize ati “Kuba imbabazi zisabwe nyuma y’imyaka 23 byagombye kuba byarakozwe kera, mbona byaratinze, gusa n’ubundi ikiruta ni uko byaba kurusha y’uko byari gukomeza uko biteye.”
Icyuho mu mbabazi za Papa Francis
Bizimana avuga ko imbabazi za Papa Francis zigaragaza ko ari umuntu ukurikiza ukuri kandi washishoje akabona uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu byabaye mu Rwanda, cyane cyane ibikorwa bya Musenyeri Class na Padiri Perraudin bandikaga inyandiko z’urwango mu izina rya Kiliziya.
Icyakora ashimangira ko ubutumwa bwa Papa Francis nubwo ari bwiza burimo icyuho kuko nta kintu avuga ku bihayimana bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ipfobya n’ihakana ntaho ritaniye na Jenoside ubwayo.
Dr. Bizimana J. Damascene