Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi.
Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabya Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye bikomeye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari akiri i Burundi hari abamubitse ko yapfuye nyuma gato yo kwicwa kwa Col Jean Bikomagu, Bagaza yavugiye kuri Radio ko igihe cye cyo gupfa kizagera ariko abantu baba baretse kumubika kandi akiriho.
Urupfu rwa Col Bagaza urupfu rwemejwe kandi na Willy Nyamitwe umujyanama mu by’itumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi.
Col Bagaza yagiye ku butegetsi mu 1976 ahiritse Michel Micombero nyuma nawe yavanywe ku butegetsi ubwo yari yagiye mu mahanga kuri Coup d’etat yakozwe na Pierre Buyoya, maze ahungira muri Uganda nyuma ajya kuba muri Libya aho yavuye mu 1993 agaruka mu Burundi mu 1994 ashinga ishyaka yise PARENA.
Yitabye Imana yari yaragizwe umusenateri ubuzima bwe bwose.