• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Editorial 24 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Uganda cyakoresheje ibitwaro birasa kure bigatungura inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bamwe mu bayobozi ba UPDF babitangarije Chimpreports mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire, kuwa Gatanu ushize nibwo yatangaje ko batakoresheje imbunda ziremereye gusa ahubwo bakoresheje n’izirasa kure mu kurasa ku nkambi za ADF ahitwa Eringeti, muri Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko igisirikare cya Uganda cyari kimaze iminsi kirunda ingabo zacyo, zigizwe n’iimitwe kabuhariwe n’ibimodoka by’intambara ku mupaka na Congo.

ADF ngo yari izi ko yenda kugabwaho igitero kuva mu mezi 3 ashize nk’uko umwe mu bayobozi ba gisirikare bavuganye na Chimpreports akomeza avuga.

Uyu yakomeje agira ati: “Biteguye gusubiza inyuma ingabo zacu no kuzitega imitego. Intwaro zirasa kure zashenye inkambi zabo nta guhusha.”uyu yakomeje agira ati: “Twabatunguye.”

Kuri ubu igisirikare cya Uganda kirimo kureba uko uku kurasa za bombe ku nkambi za ADF kwagenze n’icyo kwatanze.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, amakuru akaba yavugaga ko ingabo za Uganda zambutse umupaka zikinjira muri Congo nubwo bitaremezwa.

Igihugu cya Uganda gishinja umutwe wa ADF, ukuriwe na Jamil Mukulu, kuri ubu ufungiye muri Gereza ya Luzira, gufatanya n’imitwe y’abarwanyi b’abanyamahanga bagendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Uyu mutwe uheruka kugaba igitero muri Uganda mu myaka ya za 90, unashinjwa kwinjiza abana mu nyeshyamba no kubatoza ubutagondwa, ndetse no kuba ari wo uri inyuma y’igitero giherutse guhitana ingabo za Monusco ziva muri Tanzania.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Karemire, akaba avuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byo kurwanya ADF biyobowe ku bufatanye bw’abayobozi ba gisirikare ba Uganda n’aba Congo.

2017-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021
Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Urujijo ku byavuye mu iperereza ku rupfu rwa Agnes uherutse gupfa bitunguranye

Editorial 02 May 2018
Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Editorial 17 Jan 2018
“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Editorial 13 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Editorial 01 Sep 2018
Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho
ITOHOZA

Burundi: Urwego Rw’umutekano Ruvuga Ko Rutanyuzwe N’ibyo Abayobozi B’u Rwanda Baruvugaho

Editorial 24 Jul 2018
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu
Amakuru

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru