Perezida Kagame aho ari muri Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe, Perezida Magufuli yamwijeje ko hagiye gufungurwa ipaji nshya mu mibanire y’ibihugu byombi bitacanaga uwaka kuva muri 2013-2015.
Magufuli yemeye ko abacuruzi b’u Rwanda bananizwaga cyane ku cyambu cya Dar es Salaam kubera ibibazo bya ruswa, ndetse bagatinzwa mu nzira, amubwira ko ibyo byose byahagurukiwe hagamijwe ineza y’abatuye ibihugu byombi, cyane cyane abacuruzi.
Magufuli yateruye agira ati, “Narimo ntebya mvuga nti uje mu gihe mu Rwanda hari umunsi mukuru w’ubwigenge, uje gutangiza ubwigenge bushya mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Hafi 70% by’ibicuruzwa biza mu Rwanda binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam ariko hari utubazo twagiye tugaragaramo turimo ruswa ku ruhande rwacu, ariko ubu ibintu twabivuguruye bimeze neza.
Buri uko umucuruzi avuye Dar es Salaam uje Kigali ahagarikwa henshi mu nzira bigaca integer abacuruzi, twagerageje cyane ngo ibyo bibazo tubikure mu nzira. Ubu kuva Dar es salaa kugera i Kigali abacuruzi bazajya bahagarara ahantu hatatu gusa, ubundi wasangaga babahagarika buri kanya. Ndizera ko abacuruzi bakoresha icyambu cya Dar es Salaam ubu ibintu bimeze neza nk’uko izina ry’icyo cyambu ribisobanura.”
Perezida Magufuli ni umugabo wagaragaje ko adashyigikiye inyerezwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu mu Kwakira 2015.
Amaze kwirukana abayobozi benshi barimo n’uwayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyambu, TPA (Tanzania Ports Authority).
Abakuru b’ibihugu byombi n’abafasha babo baganira mu muhezo
Umwanditsi wacu