• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda

Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda

Editorial 29 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Deus Kagiraneza wabaye Perefe wa Ruhengeli ndetse n’umudepite mu Inteko Ishinga amategeko ahagarariye FPR, nyuma akaza guhunga igihugu akongera akagaruka yasobanuye byinshi mu nzira ya politiki irwanya ubutegetsi yabayemo.

Ibi byose Deus Kagiraneza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo iJwi rya Diaspora One Nation Radio.

Kagiraneza yasobanuye ko yahunze mu mwaka wa 2000 kandi ko icyo gihe hari abantu babarizwaga muri FPR ariko bashaka ubutegetsi ku nyungu zabo bitanyuze mu muryango wa RPF Inkotanyi. Aha yatunze agatoki Pasteur Bizimungu wanegujwe muri uwo mwaka ndetse na Kayumba Nyamwasa wari umukuru w’ingabo bombi bakaba abarateranyaga inzego ndetse bagumura abahoze ari abakada ba FPR-Inkotanyi.

Kagiraneza yahungiye mu Bubiligi nyuma yihuza n’abarwanya ubutegetsi, ariko nyuma aza gusanga ari igihe cyo kubaka u Rwanda aho kururwanya nuko arataha.

Mu batavuga rumwe n’u Rwanda, Kagiraneza yavuzeko harimo ibice byinshi kandi nabo batavuga rumwe. Aha ayatanze urugero rwabo yise Abaparmehutu akaba ari abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu Power ndetse n’abakoze Jenoside batumva ko umututsi yaba mu gihugu. Yongeyeho ko aba bafite n’inshuti mu butegetsi bwo mu Bubiligi. Yongeyeho ko bayonse mu maraso ko abana babo aribo wenda umuntu yareba uko akiza iyo ngengabitekerezo.

Igice cya kabiri cy’abagize ibigarasha, harimo abavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bakaba batinya kugaruka ngo batazashyikirizwa ubutabera, yongeyeho ko muri aba abenshi bagumuwe na Kayumba Nyamwasa ndetse na Bizimungu Pasiteri.

Igice cya gatatu cy’ibigarasha ni abari bafite ibitekerezo ariko bagasanga ibyo basabaga byaragezweho, bagasigara banenga gusa, Aha yatanze urugero rwuwavugaga gukuraho igihano cy’urupfu ariko cyavuyeho uwabisabaaga akabura indi turufu akoresha. Undi ushaka kuvuga amajyambere nyamara u Rwanda rutera imbere bityo akaba nta gipimo yabona cy’amajyambere we avuga kuko abivuga mu magambo Atari uko yabishyira mu bikorwa.

Aha yatanze urugero rwa Joseph Ngarambe rimwe na rimwe uvuga ibitekerezo by’ubukungu ariko akagendera ku bihuha mu busesenguzi bwe, niyo mpamvu yitandukanyije na Kayumba Nyamwasa akihuza na Theogene Rudasingwa kuko bose nta murongo ugaragara kandi ufatika wa politike baba bafite.

Kagiraneza yongeyeho ko biborohera kunenga ariko ubabajije uburyo babikoramo nta gisubizo bakubonera. Ngo bigeze no kugira igitekerezo nyuma yo kubonako batatsinda u Rwanda mu ntambara rwo kugura ubutaka bituranye n’u Rwanda mu bihugu byose bidukikije maze bakahashyira ibikorwaremezo ariko basanga ari inzozi baba barimo.

Hari n’abandi biyemeje ku rwanya u Rwanda barurimo ngo bagakora ubucuruzi bari imbere mu gihugu.

2024-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Editorial 31 Dec 2019
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Editorial 03 May 2018
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Editorial 08 Dec 2017
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
IMIKINO

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Editorial 05 Jan 2016
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Amakuru

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Editorial 06 Jan 2017
Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu
POLITIKI

Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Editorial 13 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru