Umuhanzi Diamond Platnumz yihanije bamwe mu bakunzi be batashimishijwe no kuba yongeye kugirana ubushuti na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we.
Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, akaba n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz gusa baje gutandukana muri 2014.
Kuva ubwo ntibongeye gucana uwaka dore ko Diamond yahise yishakira Zari Hassan bari baratangiye guteretana, Wema Sepetu atarabenga Diamond.
Ubwo inzu Wasafi iyoborwa na Diamond yamurikaga umuhanzi wayo mushya witwa Mbosso, abantu baje gutungurwa no kubona Wema Sepetu yitabiriye ibyo birori, ndetse akaba ari na we wahamagaye Diamond ku rubyiniro, barahoberana bigaragara ko bishimiranye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Diamond yanditse, amagambo akomeye, aho yasaga nk’uwiyama abantu batashimishijwe n’uko yongeye kugirana ubushuti na Wema Sepetu.
Yagize ati “ abantu benshi bakunda kubona abandi bari mu ntambara n’amatiku adafite umutwe n’amaguru. Uzumva umuntu akubwira ati ‘ndi umufana wawe ndakwemera cyane, ariko kuba watumiye Wema Sepetu wansuzuguye. Ubwo se urashaka ko nkomeza kurebana nabi na Wema ngo bigende gute? Wunguke iki? Hari icyo byamfasa cyangwa se ubuhanzi bwacu.”
N’ubwo Diamond yubuye ubushuti na Wema Sepetu, yavuze ko atagambiriye kongera gukundana nawe kuko afite umuryango kandi adashobora kuwusiga.
Yagize ati “ mfite umuryango wanjye, ndawukunda, ndawubaha kandi sinteze kuwusiga… ariko iyo siyo mpamvu yatuma ngirana ibibazo n’abantu… uru ni urugero rwa mbere, urundi ruzakurikiraho. Uyu siwo mwanya wo kubaka inzangano zidafite aho zishingiye, ni umwanya wo gufatanya nk’abahanzi, tugateza imbere ubuhanzi bwacu ku bwo gutegura ejo hazaza h’abana bacu.”
Kuri ubu Wema Sepetu yatandukanye n’umusore wo muri Tanzaniya Idriss Sultan wigeze gutwara irushanwa rya Big Brother Africa, gusa ntacyo aratangaza kuri uyu mubano we Diamond.