• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Diamond Wagaragaye Agiye Gusomana na Wema Sepetu yavuze ku mubano bafitanye

Diamond Wagaragaye Agiye Gusomana na Wema Sepetu yavuze ku mubano bafitanye

Editorial 30 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuhanzi Diamond Platnumz yihanije bamwe mu bakunzi be batashimishijwe no kuba yongeye kugirana ubushuti na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we.

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, akaba n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye, yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz  gusa baje gutandukana muri 2014.

Kuva ubwo ntibongeye gucana uwaka dore ko Diamond yahise yishakira Zari Hassan bari baratangiye guteretana, Wema Sepetu atarabenga Diamond.

Ubwo inzu Wasafi iyoborwa na Diamond yamurikaga umuhanzi wayo mushya witwa Mbosso, abantu baje gutungurwa no kubona Wema Sepetu yitabiriye ibyo birori, ndetse akaba ari na we wahamagaye Diamond ku rubyiniro, barahoberana bigaragara ko bishimiranye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Diamond yanditse, amagambo akomeye, aho yasaga nk’uwiyama abantu batashimishijwe  n’uko yongeye kugirana ubushuti na Wema Sepetu.

Yagize ati “ abantu benshi bakunda kubona abandi bari mu ntambara n’amatiku adafite umutwe n’amaguru. Uzumva umuntu akubwira ati  ‘ndi umufana wawe ndakwemera cyane, ariko kuba watumiye Wema Sepetu wansuzuguye.  Ubwo se urashaka ko nkomeza kurebana nabi na Wema ngo bigende gute? Wunguke iki? Hari icyo byamfasa cyangwa se ubuhanzi bwacu.”

N’ubwo Diamond yubuye ubushuti na Wema Sepetu, yavuze ko  atagambiriye kongera gukundana nawe kuko afite umuryango kandi adashobora kuwusiga.

Yagize ati “ mfite umuryango wanjye, ndawukunda, ndawubaha kandi sinteze kuwusiga… ariko iyo siyo mpamvu yatuma ngirana ibibazo n’abantu… uru ni urugero rwa mbere, urundi ruzakurikiraho. Uyu siwo mwanya wo kubaka inzangano zidafite aho zishingiye, ni umwanya wo gufatanya nk’abahanzi, tugateza imbere ubuhanzi bwacu ku bwo gutegura ejo hazaza h’abana bacu.”

Kuri ubu Wema Sepetu yatandukanye n’umusore wo muri Tanzaniya Idriss Sultan wigeze gutwara irushanwa rya Big Brother Africa, gusa ntacyo aratangaza kuri uyu mubano we Diamond.

2018-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023
Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo cy’amateka Patient Bizimana yatumiyemo Sinach

Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo cy’amateka Patient Bizimana yatumiyemo Sinach

Editorial 04 Apr 2018
Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa

Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa

Editorial 07 May 2018
Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Editorial 02 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Editorial 25 Mar 2016
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Editorial 25 Jun 2022
Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa
Mu Mahanga

Polisi yakuye urujijo ku itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa

Editorial 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru