• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Editorial 16 Aug 2019 HIRYA NO HINO, SHOWBIZ

Umuhanzi Diamond Platnumz, igihangange mu banyamuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ategerejwe na benshi i Kigali mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019. Yasesekaye i Kigali kuri uyu wa 16 Kanama aho yahise ahitira mu kiganiro n’abanyamakuru yizeza ibyiza abakunzi ba muzika biteguye iki gitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, East African Promoters bateguye Iwacu Muzika Festival babajijwe uko babona ibi bitaramo byagenze ndetse niba bizanakomeza. Mu gusubiza, EAP yahamirije neza abakunzi b’ibi bitaramo ko nta kabuza ibi bitaramo bizakomeza.

Diamond abajijwe icyo akora kugira ngo agume mu myanya y’imbere mu muziki ndetse n’icyo ahishiye abakunzi ba muzika ye yavuze ko we nta kidasanzwe uretse gutegura indirimbo nziza kandi zifite umwihariko mu muziki we kandi agakoresha imbaraga nyinshi.

Mu bibazo byinshi uyu muhanzi yabajijwe hagarutsweho n’ibibazo by’abakobwa bagiye bakundana bamwe bakanabyarana, aha akaba yabajijwe uko uburenganzira bw’abana be bwubahirizwa mu gihe atabana n’ababyeyi babo. Diamond asubiza ibi bibazo yabwiye yavuze ko mu by’ukuri yita ku bana be kandi nta kibazo bafite.

Abajijwe ku mubano we na Shaddyboo, Diamond yatangaje ko Shaddyboo ari inshuti ye amufata nka mushiki we ndetse akaba amufata nk’abandi bakobwa bose bamufana bo mu Rwanda. Yahamije nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo.’

Diamond Platnumz kandi yabajijwe aho umushinga w’indirimbo yakoranye na Meddy ugeze, avuga ko indirimbo ihari bayikoze ariko ikaba itararangira biturutse ku kuba guhuza umwanya kwabo byaragiye bigorana. Yijeje abafana ko indirimbo ihari kandi abasaba kwihangana bakayitegereza.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

iwacu muzika festival

Igitaramo kirabura amasahamacye, mu gihe amatike yo akomeje kugurishwa ku bwinshi

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

2019-08-16
Editorial

IZINDI NKURU

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Editorial 05 Feb 2018
Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Editorial 06 May 2019
Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Editorial 26 Sep 2018
Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru

Editorial 03 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite
IMIKINO

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Editorial 15 Jun 2018
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Editorial 25 Jun 2022
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Editorial 07 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru