• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1   |   15 Aug 2025

  • Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa   |   15 Aug 2025

  • Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR   |   14 Aug 2025

  • Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club   |   14 Aug 2025

  • APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   13 Aug 2025

  • Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka   |   13 Aug 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Diamond Yasobanuye Ibikomeje Kumuvugwaho ko Yateye Inda Hamisa Umukobwa Wagaragaye Mu Mashusho ye ya Salome

Diamond Yasobanuye Ibikomeje Kumuvugwaho ko Yateye Inda Hamisa Umukobwa Wagaragaye Mu Mashusho ye ya Salome

Editorial 24 Jun 2017 SHOWBIZ

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yihakanye inda bivugwa ko yateye umunyamideli Hamisa Mobeto, wakunze kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’uyu muhanzi ukundana na Zari babanye badasezeranye.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] ukorera muzika muri Tanzania amaze gusohora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido igatuma amenyekana muri Afurika.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na radiyo ya Clouds Fm iri mu zikomeye muri Tanzania, yagarutse ku biherutse kuvugwa ku mibanire ye na Zari, avuga ku cyabateranyije ubwo baheruka gushinjana gucana inyuma, anakomoza ku munyamideli Hamisa bivugwa ko atwite inda ye.

Hamisa Mobeto uvugwaho gutwita inda ya Diamond ni umwe mu bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’Salome’, kuva yasohoka hatangiye kumvikana inkuru zivuga umwana atwite ari uw’uyu muhanzi hanatutumba umwuka mubi hagati y’uyu mukobwa na Zari.

-7074.jpg

Diamond yasabye uyu mukobwa ko avuga uwamuteye inda

Diamond yavuze ko ibyamuvuzweho we na Hamisa, bitamworoheye kubisobanurira umugore we, asaba uyu mukobwa gukuraho urujijo akavuga se w’umwana atwite ukurikira undi yabyaye muri 2015.

Yagize ati “Ndabimenyereye kumva inkuru nk’izi kuri njye. Kuva nasohora ’Salome’, hakwirakwiye inkuru nahuriragamo na Hamisa kuko abantu batumvaga impamvu namuhisemo ngo ajye muri iyo ndirimbo.”

Yakomeje ati “Byansabye kwizeza Mama Tiffah ko ibyavugwaga byose ari ibihuha. Nagombaga kwitandukanya na Hamisa kuko byanshyize mu bibazo byinshi. Inkuru zivuga ko nateye inda Hamisa ni ibinyoma, ndetse nabyumvise vuba aha ko atwite, ntungurwa cyane no gusanga inda ye yaranshyizweho. Ntacyo nabikoraho kuko abantu bavuga byinshi, gusa nifuza ko Hamisa yasobanura neza, akavuga se w’umwana atwite.”

Diamond avuga ku mibanire ye na Zari muri iki gihe yasobanuye ko umwuka mubi wavuzwe mu rugo rwabo mu minsi ishize wari ufite ishingiro, gusa ngo ntiwamaze amasaha kuko bwari uburakari budakakaye bwagizwe na bombi, bigatuma badukirana bagashinjana gucana inyuma ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko akimara kubona ifoto ya Zari ari kumwe n’undi mugabo mu mazi, yabaye nk’utaye umutwe agahita amuhamagara amusaba ibisobanuro, yagize ati “Nkimubaza, ati ’Uriya rero ni muramu wanjye, ejo twari turi kumwe ndetse hari n’umugore we, gusa kuko twari turi mu mazi bigaragara nk’aho yari ampobeye, ariko ntabwo ari ko bimeze.”

Yakomeje ati “Zari amaze kumbwira gutyo numvise ndakaye cyane nkabona ibyo ambwira ari urwiyerurutso no kwisobanura bidafite ishingiro. Naramubwiye nti ’ko mbona utarayishyira kuri konti zawe ku mbuga nkoranyambaga? Ndabona abantu ahubwo ari bo bari kuyihererekanya… Byagenze gute? Washakaga

kwimenyekanisha? Washakakaga iki?’ Naramubwiye nti ’Njyewe rero iyi foto ngiye kuyereka abantu Isi yose ibibone niba udashaka ko imenyekana, bose baramenya ibyawe.”

“Nyuma yo kuyishyira kuri Instagram nagiye kubona mbona aje mu biro byanjye yihuta cyane, anyereka amafoto yose ati ’Ntureba ko nari ndi kumwe n’umugore w’uriya mugabo? Uri mu biki koko? Uzi ko umugore we ari na we wadufotoye?’ Amaze kubinyemeza nibwo nahise nsiba ibyo nari nanditse ku mbuga nkoranyambaga turiyunga.”

-7073.jpg

Diamond yasobanuye iby’umwuka mubi uherutse kuvugwa hagati ye na Zari

Zari na Diamond baherukaga kuvugwa mu nkuru zo gucana inyuma basanzwe bafitanye abana babiri, uwa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond uvugwaho gutera inda umukobwa yifashishije mu mashusho, yari aherutse gutangaza ko kugira inshingano zo kurera abana yabyaranye na Zari, byamuhujije burundu ingeso z’ubushurashuzi no kwinjira mu nkundo za hato na hato n’abandi bagore.

-7075.jpg

Diamond aherutse kuvuga ko inshingano afite zo gutunga umuryango zamukuye mu bushurashuzi

2017-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Editorial 14 Jan 2018
Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Editorial 02 Jan 2018
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Editorial 05 Sep 2023
Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica

Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica

Editorial 05 Feb 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru