Ese ni iki uwo mukobwa mukundana yagukorera ukabonako ari hafi kukureka
Ni ibiki uwo mukundana yakwereka ukabona ko ari mu nzira y’uko mugiye gutandukana.
Umukobwa mukundana ni iki cyaguhishurira icyo aguteganyiriza mu rukundo rwanyu
Aguha agaciro: Umukobwa uri mu rukundo by’ukuri aha agaciro uwo bakunda, akamwubaha akamwubahisha.Yubaha umuryango w’uwo akunda n’inshuti ze kandia agaterwa ishema n’uwo bakundana. umukobwa mukundana nakwereka ibi uzamenyeko ntacyakwica umubano mufitanye.
Akuba hafi mu bihe by’amakuba: Umukobwa mukundana by’ukuri akuba hafi mu bihe bikomeye. Aha twavuga ubukene, indwara,igihombo mu bucuruzi n’ibindi. Iyo wagize ikibazo agufasha kugikemura aho ku guhunga. Ikindi kandi ahora arajwe ishinga n’urukundo rwanyu ndetse n’icyarukomeza cyangwa cyatuma rurushaho kujya mbere.
Ikindi yirinda amabwire: Umukobwa uri mu rukundo by’ukuri yubaha uwo bakundana akemera ibyo amubwiye. Ikindi umukobwa ukunda adakina yima amatwi amabwire kuko abenshi baba bagamije gusenya.
Aha agaciro utuntu duto umukorera: Umukobwa mukundana ukabona aha agaciro ibyo umukorera n’ubwo wowe waba ubona ko biciriritse. Tuvuge nko kumuha uturabo, kumutembera, ukabona abifata nk’ibintu bikomeye kandi ukabona nta buryarya abigiranye. Uwo aba ari umukunzi mwiza kandi udateze kugutenguha.
Aha agaciro ibyo umukorera: Umukobwa uri mu rukundo bitari ibyo kukuryarya, aha agaciro ibyo umukorera. ubufasha umuha ndetse n’inama, n’impano umugenera. Ibyo bizakwereka ko umukunzi wawe ari indahemuka. kandi ari uwo kwizerwa.
Musore ukundana ita ku mukunzi wawe uko bikwiye umuhe umwanya muganire mwimike urukundo. Musangire ibibi n’ibyiza. Ibi bizabafasha gukomeza urukundo rwanyu, kandi rurambe.