Tariki 12-11-2017: Prologue: Kigali-Kigali (3,3 km)
Tariki 13-11-2017: Kigali-Huye (120,3 km)
Tariki 14-11-2017: Nyanza-Rubavu (180 km)
Tariki 15-11-2017:Rubavu-Musanze (95km)
Tariki 16-11-2017: Musanze- Nyamata (121 km)
Tariki 17-11-2017: Nyamata-Rwamagana (93.1 km)
Tariki 18-11-2017: Kayonza-Kigali (86.3 km)
Tariki 19-11-2017: Kigali-Kigali (120 km)
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rimaze kumenyerwa mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro 9 “Tour du Rwanda 2017” rizatangira tariki 12 risozwe 19 Ugushyingo 2017.
Ejo hashize tariki 14 Kamena 2017, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” ryashyize ahagaragara inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo.
Ugereranyije n’imyaka yatambutse hari impinduka zabaye kuko mu ntera 7 ziteganyijwe ebyiri gusa ni zo zari zisanzwe naho izindi zose ni nshya ndetse hari n’ibice bimwe na bimwe bizasorezwamo ndetse bikanatangirirwamo iri siganwa bwa mbere, hari n’intera ya kabiri izava i Nyanza igasoreza Rubavu ari nayo izaba ari ndende muri zose (180 km).
Hari kandi intera ya 4 izava i Musanze isorezwe i Nyamata muri Bugesera iciye mu mujyi wa Kigali. Ni ubwa mbere aha hazaba hasorejwe. Intera ya 5 izatangirira i Nyamata izasorezwa i Rwamagana nyuma intera ya 6 ive i Kayonza isorezwe i Kigali.
Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yatangaje ko uyu mwaka habayeho guhindura ibyekerezo mu rwego rwo kwegera abakunzi b’uyu mukino kuko hari aho bazasoreza bajyaga banyura bihitira gusa cyangwa se bakahatangirira.
Yagarutse ku bice bitagarutsemo byakoreshejwe umwaka ushize wa 2016 nka Karongi-Rusizi ndetse na Rusizi-Huye.
Ati “Ni ukugenda duhindura, umwaka utaha umuhanda wa Karongi-Rubavu uzaba waruzuye tugomba kuwutaha”. Ibi bivuze ko hari ahandi bazerekeza.
Umwe mu mpuguke zitegura Tour du Rwanda 2017, Olivier Grandjean yatangaje ko iri siganwa rizaba ririmo intera ngufi ariko zikomeye.
Tour du Rwanda 2017 nk’uko bisanzwe yatewe inkunga na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” izahemba uwa mbere, Skol ihembe uwegukanye intera, COGEBANQUE ihembe uwarushije abandi kuzamuka, Rwandair ihembe umunyafurika witwaye neza naho RDB izajya ihemba umunyarwanda witwaye neza, hari n’abandi baterankunga nka SP, Ameki Color, Radiant, Inyange, Seba-med n’abandi.
Tour du Rwanda 2016 yegukanwe na Ndayisenga Valens wakoze amateka dore ko ari inshuro ya kabiri yegukanye iri rushanwa kuko yaryegukanye muri 2014 kuva ribaye mpuzamahanga muri 2009.
Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable utangaza ko buri mwaka bagenda bahidura aho Tour du Rwanda yerekeza