• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Editorial 21 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo Ingabire Victoire Umuhoza yatangaje ko avuye mu ishyaka rye FDU-Inkingi, ahita ashinga iryo yise Dalfa- Umurinzi naryo ritemewe n’amategeko. Abasesenguzi batangiye kwibaza ukuntu yava muri iri shyaka yashinze akanariyobora kuva mu 2006, kandi koko ibimenyetso simusiga biragaragaza ko atigeze ayivamo, kuko abayoboke ba FDU-Inkingi bakimuha imisanzu, nawe akabaha amabwiriza nk’umukuru w’ishyaka. DALFA-Umurinzi ni FDU-Inkingi  yahinduriwe izina byo kujijisha, nk’uko iyi nkuru ibisobanura.

Baca umugani ngo“amabuno y’inkoko agaragazwa n’umuyaga”. Niko byagendekeye Ingabire Victoire n’amatsinda ayoboye, ubwo rimwe muri ayo matsinda ya FDU Inkingi ikorera hanze y’u Rwanda ryishimiraga uko Ingabire Victoire abahagarariye mu Rwanda, ndetse ngo n’ ingemu bamuha akaba azikoresha neza.

Umwe mu bambari ba Ingabire Victoire akaba no mu itsinda: “INGEMU YOUTH CREW” (agatsiko k’urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bari baje mu nama  mpuzamahanga y’Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA”. 

Uretse iri tsinda ry’urubyiruko riri mu Bubiligi, hari n’andi matsinda akusanya amafaranga agenewe gutunga Ingabire Victoire  no kwishyura ibikorwa bigamije guharabika u Rwanda, andi agahabwa imitwe y’itwaje intwaro nka FDLR, ngo ibashe kubaho no gushaka uko yatera u Rwanda ngo isoze umugambi wa Jenoside basize batarangije.

Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n’ abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda. 

Ingabire Victoire kandi akoresha inama abo bayoboke be yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho rya “zoom”, akabaha raporo y’ibikorwa bya FDU-Inkingi mu Rwanda, ndetse akabaha n’inshingano. Iherutse yabaye tariki ya 05 uku kwezi kwa 10 guhera isaa 18h00, yitabirwa n’inkomamashyi ze ziyobowe na Placide Kayumba. 

Mu by’ukuri rero nta kintu Ingabire yigeze ahindukaho. Ni wa wundi usanganywe imigambi yo kwanganisha Abanyarwanda. Yibwiye ko arusha abandi ubwenge, ubwo yitwikiraga  Dalfa-Umurinzi ngo akomeze ibikorwa bya FDLR, P5 n’abandi bamufasha gutoneka u Rwanda, ariko ararushywa n’ubusa  kuko kuryarya Abanyarwanda ntibikibashije kumuhira. 

Ingabire Victoire akwiye kumenya neza ko ikibi kitihishira, akareke gutega imitego mitindi kuko ntizasiba kumushibukana akiyitega.

Burya ngo indyarya ihimwa n’indyamirizi. 

2022-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Editorial 30 Sep 2018
Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye  kubera ubuyobozi bwiza

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Editorial 30 Aug 2016
Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Editorial 07 Dec 2018
Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  kwimurirwa mu bindi bihugu

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda
Amakuru

Denis Kagiraneza wahoze mu batavuga rumwe na Leta yavuze inzira ibigarasha bikoresha mu gushaka gusenya u Rwanda

Editorial 29 Apr 2024
Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Editorial 26 Jun 2019
Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga
ITOHOZA

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Editorial 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru