Museveni yahoze agirira ishyari Kagame kubera ukuntu uyu atera imbere kandi igihugu cye ari gito., ibi akaba ari ibyatangajwe n’umunyapolitiki, Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni aho yavugaga ku gikorwa cyo gukura Gen Kale Kayihura ku mirimo ye, aho yashimangiye ko yazize icyo yise ubwumvinae bucye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Kuri iki gikorwa cya perezida Museveni cyo guhagarika Gen Kale Kayihura ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda, Dr Kiiza Besigye yavuze ko Museveni yananiwe kugira inzego za Uganda inyamwuga kandi ibi ngo ntibyagerwaho hakoreshwa ikimenyane n’icyenewabo hashingiwe ku gushaka umuntu uzakubaha mbere yo kureba umuntu.
Besigye yavuze ko nubwo Kayihura yaje kuba igikoresho cya perezida Museveni amuzi ari umuntu mwiza kandi w’umunyabwenge.
Yagize ati: “Nzi Kayihura mbere y’uko aba umusirikikare n’igikoresho cyo gukandamiza, ari umuntu ari inshuti nziza. Ntabwo yari umuntu wifuza kuzaba umuntu mubi ariko yemeye gukoreshwa mu buryo bumugaragaza nk’ikiremwa giteye ubwoba.”
Besigye yakomeje avuga ko Kayihura atazize kunanirwa kuyobora igipolisi ahubwo yazize uko yari akomeje umubano n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuri Kiiza Besigye nk’uko iyi nkuru ya Chimpreports ikomeje ikomeje ivuga, ngo umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kubamo agatotsi igihe kirekire kubera imibanire ya bamwe mu bantu bayoboye ibihugu byombi.
Besigye yagize ati: “Paul Kagame, perezida w’u Rwanda, yari umwe mu ngabo zacu kandi benshi muri twe dufitanye imibanire nk’abantu bakoranye idashobora guhita irangira gutyo kubera ko turi mu bihugu bitandukanye.”
Dr Kiiza Besigye yanakomeje avuga ko Museveni yahoze afitiye ishyari perezida Kagame kubera ukuntu igihugu cye kiyubaka kandi ari agahugu gato.
Mu kwanzura, Dr Besigye yavuze ko perezida Museveni yari atangiye kubona Kayihura agenda arushaho kubaha urundi ruhande (u Rwanda) aho kumwubaha. Ati: “Ni ikibazo cyo kuba umwizerwa na none.”