Urukiko Rukuru ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki 14 Mata 2016 rwasomye imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije uherutse gutabwa muri yombi.
Umucamanza yategetse ko Dr Mukankomeje afungurwa by’agateganyo kuko kumufungura ntacyo byahungabanya mu gihe ibimenyetso by’ibyaha ashinjwa bifitwe, akaba atahindura amajwi yafashwe kuri telefone aburira awakorwagaho iperereza kuri ruwa.
Kuwa 1 Mata 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajuririra Urukukiko Rukuru.
Umucamanza avuga ko ibyo Dr Mukankomeje aregwa bishingiye ku magambo yavuze, kandi ayo magambo ubushinjacyaha bukaba bufite ijwi rye ayavuga, bityo akaba adashobora kugira icyo ayahinduraho aramutse arekuwe.
Aha ariko Avoka wunganira Mukankomeje, yagaragaje ko umukiriya we adakora mu nzego z’Ubugenzacyaha, ariko Urukiko Rukuru rwanzuye ko kuba iryo banga yaramennye ibanga akarimena bikoze icyaha.
Dr Mukankomeje akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icy’ubufatanyacyaha mu kumena amabanga y’akazi, gusebya inzego za Leta no gusibanganya ibimenyetso.
Nubwo uyu muyobozi wa REMA urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo, rwashyizeho ibyo asabwa mu gihe urubanza rwe rutararangira.
Rwamutegetse ko agomba kujya yitaba buri wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gihe cy’amezi atatu; Gushyikiriza urukiko ibyangombwa by’inzira bimwemerera kujya mu mahanga; kutarenga imbibi za Kigali atabiherewe uruhushya.
Urukiko rukuru rwanamutegetse kugumya gutura mu Kagarama muri Kicukiro, yashaka kwimuka akabimenyesha; Gutunga telefone igendanwa asanganywe yonyine, ikaboneka ku murongo igihe cyose mu gihe cy’amezi atatu.
Ibyo byose natabyubahiriza, umucamanza yavuze ko Dr Mukankomeje yahita yongera gutabwa muri yombi.
Aba damu bari benshi kurukiko bari gusengera Rose Mukankomeje
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Mukankomeje akurikiranwa, kuko amajwi yafashwe byemewe kuri telefone, yumvikanye aburira Bisamaza ko Urwego rw’Umuvunyi ruri kumukurikiana, ko ndetse ari kumvirizwa. Yamusabye no guhindura simukadi. Uyu Bisamaza yaje gucika.
Dr Mukankomeje kandi ashinjwa ko ibyo yamubwiye avuga ko abari kumukurikirana basaze, bigize ibimenyetso mu kumushinja icyaha cyo gusebya urwego rwa leta, Urwego rw’Umuvunyi. Iki cyaha akaba kimuhamye yafungwa hagati y’imyaka 2 n’itanu.
Umwanditsi wacu