Dr Rose Mukankomeje uyobora ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, yagejejwe imbere y’urukiko aho yahakanye ibyaha byose aregwa birimo kumena ibanga ry’akazi, kuzimangatanya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.
Mu iburanisha ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, hanumviswe amajwi yitwa ko ari aya Mukankomeje, aburira uwitwa Bisamaza Prudence, amubwira ko yumvirizwa kuri telefoni n’inzego z’umutekano, amwingingira kuva muri dosiye ya Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, ufungiwe ibyaha bya ruswa.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 ngo atarogoya iperereza, gusa we avuga ko ari umwere akwiye kurenganurwa.
Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzafatwa kuwa 01 Mata 2016.
Kuwa Mbere tariki ya 28 Werurwe ngo nibwo yabajijwe n’ubushinjacyaha anamenyeshwa uburenganzira bwe hamwe n’ibyaha akurikiranyweho.
Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA yatawe muri yombi na Polisi kuwa 20 Werurwe 2016.
Icyo gihe Umuvugizi wa na Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko ibyaha Mukankomeje akurikiranyweho bifitanye isano n’iby’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.
Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.
Rose Mukankomeje
Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.
Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.
Amakuru avuga ko yatawe muriyombi n’urwego rw’Umuvunyi, ariko rwo rugahakana ko nta dosiye ya Mukankomeje rufite.
Umwanditsi wacu