• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Editorial 22 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru  dukesha ikinyamakuru Rwandatribune.com, nacyo gikesha  umwe mu ba Ofosiye wo ku rwego rwa Liyetona wishyikirije Monusco  kuwa 19 Ukwakira 2019 yavuze ko byibuze mu cyumweru abarwanyi bari hejuru ya batatu cyangwa bane bicwa bakubiswe agafuni mu nyeshyamba za RUD- URUNANA.

Uyu wari umurwanyi ukomeye muri RUD doreko yigeze kungiriza Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana ukuriye Kompanyi CRAP,ari nawe wayoboye ubwicanyi bwakorewe abaturage bo muri Kinigi ho mu Murenge wa Kinigi.

Gen.Bgd Jean Michel Afurika Komanda wa RUD URUNANA

Nkuko uwo murwanyi abivuga ngo mu mataliki ya 8 n’iya 9 hishwe abarwanyi 6 bicwa na Liyetona Rukundo Christian ukuriye PM (Police militaire )muri RUD- URUNANA abo basore bakaba barinubiraga ubuzima barimo ko kuva mu kwezi kwa 8 /2019 batarabona uko batora agatotsi kubera ibitero bya FARDC.

Liyetona RUKUNDO Chris ifuni ye iravuza ubuhuha

Aya ma bwiriza akarishye arimo igihano cyo kwicwa ari guterwa n;uko aba barwanyi batakaje morale kubera ko aho bakuraga ibiribwa bahambuwe na FARDC,nkahitwa GATANGA,NYABANIRA,GISEGURO,SARAMBWE na Nyamirima ibiro bikuru bya RUD byahitwa Makoka nabyo byahawe inkongi na FARDC.

Uyu mu ofisiye kandi yatangaje ko kuri posita yahitwa MIKOTOKOTO ni muri Binza kuwa 6 taliki ya 19 hiciwe umusore w’umurundi winjiriye i Minembwe muri P5 wasabye ko bamucyura iwabo ko ibyo bamubwiraga ntabyo arikubona yanengaga ukuntu imbunda imwe icungwa nabantu 8 bahise bamwica.

Ikindi nuko aba barwanyi basanga ntacyo barwanira ahuko basanga abayobozi babo barabigize business,bavugako RUD -URUNANA yakoreshaga bariyeri umunani zinjizaga 1200$ k’umunsi aho Gen.Afurika afite amakamyo umunani i Butembo n’inzu z’ubucuruzi iKampala naho Komanda wa CRAP Gavana akaba afite etage mu mujyi wa Kisoro muri Uganda .

Liyetona Rutaganira Theodore Komanda wa Poste ya Mikotokoto

RUD- URUNANA ikuriwe na Gen.Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Yakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri FDLR Rudi imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

2019-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Editorial 16 Jan 2023
Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Editorial 30 Sep 2019
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Editorial 29 Dec 2023
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Editorial 24 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye
POLITIKI

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Editorial 23 Oct 2017
Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze
Amakuru

Ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi byibanda ku ifungwa rya Rusesabagina Paul kuruta ibikorwa by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bikozwe n’Umutwe w’ingabo ze

Editorial 02 Mar 2021
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball
Amakuru

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Editorial 16 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru