Mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, nibwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.
Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika. Binjiye ku butaka bw’u Rwanda ari 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane ushize bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.
Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, nyuma y’uko zigabye igitero zikica abaturage 14 bo mu Kinigi ingabo z’uRwanda zikabahiga bukware.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kivuga ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri inyeshyamba zigera muri enye ziyobowe n’umuserija iki kinyamakuru kitabashije kumenya amazina arizo zageze muri Gurupoma ya Binza ahitwa Gatanga zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda nyuma y’uko abari bateye bari 45, bamwe muri bo bakicwa abandi bagafatwa mpiri.
Izi nyeshyamba zari zimaze iminsi ine mu masengesho yo kwiyiriza ubusa zivuga amashapule abandi bahanura ndetse abahanuzi babo bababwira ko bitoramo abantu 45 bagatera ko igihugu Imana ikibahaye.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo zagabye iki gitero ku basivili zica abantu 14 abandi barakomereka,Ingabo za RDF zatangiye kubahiga bukware zigenda zibica uruhongohongo, abandi bafatwa mpiri kandi ibikorwa byo kubahiga k’ubufatanye n’abaturage byatanze umusaruro.
Amakuru ava muri Binza ku birindiro bya Jean Michel, kugeza na n’ubu bavuga ko Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana wari uyoboye ibitero yaba kuri Telefone ye ngendanwa batarongera kumuca iryera ko ashobora kuba yaraguye mu mutego w’ingabo z’u Rwanda mu Ishyamba ry’ibirunga akicwa.
Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye muri EX-FAR, muri 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vingt six jours [ batozwaga iminsi 26jrs ], muri 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Major Muvunyi, yinjiye muri CRAP ya ALIR muri 1996 mu gihe Gen.Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinga RUD-URUNANA.
Nshimiyimana Cassien, yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015, nkuko iki kinyamakuru kivuga, Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Major Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo Kinshasa, muri Kanama 2015 n’aho bateguye igitero kishe abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.
Ubu bwicanyi bwose nibwo bwatumye abaturage bo muri Lubero bivumbura bashinga Defense civile yitwa MAI MAI CANDAYIRA ,mu mujinya utoroshye Mai Mai Candayira, yateguye igitero simusiga ahitwa Mashuta muri Gurupoma ya Mukeberwa kuwa 07 Gashyantare 2016, gihitana Gen.Major Ndibabaje Jean Damacsene alias Musare,n’uwari ushinzwe ibikorwa bya Politki Major Milowu. Turacyakurikirana aya makuru…