• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Editorial 07 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka muri Congo, aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Inyeshyamba za FPP-ABAJYAMUGAMBI amasasu y’ubwoko bw’imbunda ya machinigani, bivugwa ko yari ayakuye muri Uganda.

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukeshya iyi nkuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Polisi mu gace ka Kiwanja ni muri Teritwari ya Rutchuru yemeje aya makuru ko kuri iki  cyumweru taliki 03, Ugushyingo 2019 ahagana saa tanu n’igice  z’amanywa, nibwo  Polisi yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabashije guta muri yombi umugore  witwa NZIGIRE Emerance.

Uyu mugore NZIGIRE Aimerance wahagurutse muri icyo gitondo mu mujyi wa GOMA yerekeza ahitwa GATWIGURU muri Teritware ya Rutchuru, ariko kubera amakuru Polisi yari ifite yabashije kumufatana ibikoresho bya Gisirikare birimo agasanduku k’amasasu yo mu bwoko bwa Machinigani  ndetse n’imyambaro ibiri ya Gisirikare yambarwa n’Ingabo zirinda Umukuru w’igihugu (Republican guard).

Bimwe mu bikoresho yafatanwe

Uyu mugore  amaze gufatwa yasobanuriye polisi ko yari ajyanye ibi bikoresho bya gisirikane ahitwa GATWIGURU ku muyobozi  wa FPP-Abajyamugambi  Koloneri  DANI.

Iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’igipolisi gikorera ahitwa KIWANJA, aho ubuyobozi bukuru bw’igipolisi  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyashimiye ubufatanye  bwa Polisi n’abaturage byatumye hafatwa uyu mugizi wa nabi, kinabashishikariza gukomeza kugira umurava wo kugaragaza mbene abo ngabo ku nyungu z’ubusugire bw’igihugu cyabo no gukomeza kubungabunga  umutekano w’abaturage .

Ubu  Aimerance Nzigire akaba ari mu maboko ya Polisi ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.

FPP ABAJYARUGAMBA n’umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda ziyomoye kuri FDLR mu mwaka wa 2003, uza gushingwa n’uwitwa Majoro Soki ndetse wabanje kwitwa Mai Mai Soki ahagana muri 2013 nibwo yaje kwicwa n’ingabo za FARDC asimburwa na Col.Dani.

Uyu mutwe ukaba ufite ibirindiro mu bice bya Katwiguru, Kibirizi, n’ahitwa Busesa, ariko ibi birindiro hakaba hashize ibyumweru bitatu hose bahirukanwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka “HIBOU SPECIAL FORCE”, ubu izi nyeshyamba zikaba zarahungiye ahitwa Kirama hagenzurwa na FDLR, uyu mutwe ukaba ufitanye umubano wihariye na Uganda ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

2019-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Editorial 31 May 2024
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Editorial 13 Jun 2019
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Editorial 08 Oct 2019
Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu
Mu Mahanga

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Editorial 25 Apr 2016
Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye
INKURU NYAMUKURU

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi
Amakuru

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Editorial 07 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru