Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’Isi yiga ku Ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum).
Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Kagame yitabiriye iyo nama ndetse anatangamo ikiganiro cyiswe “Head of State Forum “.
Umunyamakuru wa CNN muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Defterios, mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu ku kwihutisha ukwihuza kw’ibihugu bya Afurika. Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yagarutse ku mateka mabi uyu mugabane wanyuzemo agatuma usigara inyuma mu iterambere.
Yagize ati “Amateka yazanye amacakubiri ku mugabane bituma Afurika idatera imbere uko byari bikwiye […] ubu abantu bashaka kwishyira hamwe, bagacuruza […]dutangiye kubona iterambere.”
Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza itajegajega ishingiye ku cyo abaturage b’igihugu bashaka, asobanura ko muri iki gihe demokarasi atari yo ikwiye guhabwa umwanya cyane mu gupima niba igihugu runaka kiyoborwa neza.
Yerekanye ko hirya no hino ku Isi n’ibihugu byitwa ko bimaze imyaka n’imyaniko bigendera kuri demokarasi bisigaye bihura n’imbogamizi.
Ati “Demokarasi ni icyo abaturage b’igihugu runaka bashaka. Ahantu hose uzajya uzasanga demokarasi ibangamirwa n’ibihugu bishaje muri demokarasi birajegezwa. Icyangombwa ni iterambere rusange.”
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda mu kwishyiriraho ababayobora, anitangaho urugero rw’uko n’ubu akitwa perezida kubera ubushake bwabo.
Ati “Abaturage b’u Rwanda baracyanyita Perezida kuko amaherezo nibo bafata umwanzuro.”
Perezida Kagame yatoranyijwe ngo atange ikiganiro ku kwishyira hamwe kwa Afurika nk’umukuru w’igihugu wakunze guharanira ko umugabane wunga ubumwe, akagaragaza ibikorwa bifatika mu gufungurira amarembo Abanyafurika no kwihuza nk’u Rwanda n’ibindi bihugu mu miryango mpuzamahanga.
Abateguye inama ya ‘Global Business Forum Africa 2017’ bibutsa ko mu 2016 ubwo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamurikaga pasiporo nyafurika Perezida Kagame n’uwari uwuyoboye icyo gihe Idris Deby ari bo bayikoresheje bwa mbere.
Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika yari amaranye iminsi 22.
Iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’urugaga rw’abacuruzi rwa Dubai, ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bakaganira ku kwihutisha iterambere rya Afurika rishingiye ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’abikorera mu guteza imbere umugabane, no kureba amahirwe y’ishoramari awurimo.
Iyo nama kandi yanitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, biteganijwe ko izamara iminsi ibiri, yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu, Abaminisitiri, abashoramari batandukanye n’abandi bazatangayo ibiganiro.