• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

Ubwanditsi 29 Jun 2018 UBUKUNGU

U Rwanda rwatangije gahunda ya Kane y’impinduramatwara mu buhinzi (PSTA4) iteganyijwemo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongerera agaciro ibibukomokaho.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko iyi gahunda y’imyaka itanu yo kuva mu 2018 kugera mu 2023, izatwara miliyari 2700 z’amafaranga y’u Rwanda. Izibanda ku nkingi enye zirimo; ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’indwara zifata ibihingwa.

Izibanda kandi ku kongera amasoko no gutunganya umusaruro, kongerera abahinzi n’aborozi ubumenyi ndetse no gukoresha umutungo nk’amazi mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

Mu gutangiza iyi gahunda kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko nishyirwa mu bikorwa neza izakura abanyarwanda benshi mu bukene.

Ubushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwagaragaje ko mu 2024 umubare w’abanyarwanda bari mu bukene uzagabanuka ugere kuri 15%, uvuye kuri 39.1% wariho mu 2015. Ubuhinzi bwitezweho gutanga umusanzu ufatika muri iyi ntego.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 6% muri gahunda y’impinduramatwara ya gatatu (PSTA 3), muri gahunda ya PSTA 4 bikaba bizarushaho kuko uzajya wiyongeraho 10%.

Yagize ati “Muri gahunda ya Kane y’impinduramatwara mu buhinzi, hari byinshi byitezwe kugerwaho. Turateganya kongera iterambere ry’ubuhinzi no guhanga imirimo”.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yatangiye mu 2017 ikazageza mu 2024, biteganyijwe ko hazahangwa imirimo 214 000 ku mwaka. Iyi mirimo irimo n’izaturuka mu buhinzi nyirizina, inganda zongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucuruzi na za resitora.

Dr Ngirente yavuze kandi ko u Rwanda rurimo kugerageza kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo igihugu cyose kizihaze mu biribwa. Icyakora yavuze ko ingamba za Afurika yunze Ubumwe n’iziri mu masezerano ibihugu bya Afurika byagiranye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yiswe Malabo, zizagerwaho ari uko uru rwego rwashowemo imari nyinshi.

Ati “Izi ngamba zose ntizagerwaho hatabayeho ishoramari rikomeye mu buhinzi. Kubw’ibyo, Guverinoma izakomeza gushora imari mu bushakashatsi mu buhinzi, kubwagura, guteza imbere amasoko no guhanga udushya.”

Ubuso bwuhirwa bwarazamutse ku kigero cya 75%, buva kuri Hegitari 27 796 bugera kuri 48 508, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zazamutse kuri 118%, aho zavuye ku 149 889 zigera kuri 326 964.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, avuga ko gahunda ya kane y’impinduka mu buhinzi izanibanda ku kubaka ubushobozi bw’abahinzi no guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo bubashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Yagize ati “Nubwo tudashobora guhagarika ihindagurika ry’ibihe, dushobora kuriteganyiriza binyuze muri bimwe mu bikorwa birimo kurwanya isuri kugira ngo imyuzure idatwara imyaka y’abaturage, kuhira no gutanga amakuru ku iteganyagihe”.

Biteganyijwe ko urwego rw’abikorera ruzagira uruhare muri iyi gahunda, aho ruzashoramo miliyari 420 z’amafaranga y’u Rwanda, mu bijyanye n’ifumbire, imbuto, guhinga ndetse no gufata neza umusaruro.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine

Amafoto: Primature

2018-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Oct 2019
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Ubwanditsi 17 Jan 2018
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Ubwanditsi 03 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini
INKURU NYAMUKURU

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru