• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024

Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024

Editorial 27 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO

Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa cyo gusoza imikino y’Amashuri Kagame Cup ya 2024 ku rwego rw’aka Karere. ESB Kamonyi yatwaye ibikombe bitatu (3) mu batarengeje imyaka 20.

Ni imikino yasojwe mu bakinnyi batarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 20 mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa.

Ikipe ya ESB Kamonyi cyatwaye igikombe muri Basketball mu bahungu n’abakobwa  batarengeje imyaka 20 banatwara igikombe muri Volleyball icyiciro cy’abakobwa bari muri icyo kigero.

Muri Basketball y’abakobwa, ESB Kamonyi yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide amanita 92-25 mu gihe mu bahungu ESB Kamonyi batsinze ST Ignace TSS amanita 129-35. Muri Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 20, ESB Kamonyi yatsinze St TSS St Ignace amaseti 3-0 (25-8,25-10,25-9) igikombe cyo mu bahungu cyatwawe na St Ignace TSS itsinze Runda Isonga amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-18).

Mu batarengeje imyaka 20 kandi hakinwe umukino wa Netball ukinwa n’abakobwa gusa. ES Marie Adelaide A yatwaye igikombe itsinze ES Marie Adelaide B ku mukino wa nyuma.

Muri Rugby ikipe ya Kayenzi TSS yatwaye igikombe itsinze GS Bugoba ibitego 14-0 ku mukino wa nyuma.

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, ECOSE Musambira yatwaye igikombe itsinze TSS Runda igitego 1-0 cyatsinzwe na Ntwari Anselme.

Mu isozwa ry’iyi mikino ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’ishuri rya St Bernadette Kamonyi ndetse akaba ari n’umuyobozi mu ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi avuga ko iyi mikino itangirira ku rwego rw’umurenge, Akarere, League (uturere tuba twegeranye turahuzwa) bityo amakipe atwaye ibikombe akazaseruka ajya ku rwego rw’utundi turere baturanye.

Padiri Majyambere avuga ko siporo y’amashuri muri aka Karere ihagaze neza kuko ngo nk’umwaka ushize Akarere ka Kamonyi kari gafite amakipe atandatu mu makipe atandatu mu mikino ya FEASSSA ndetse ngo ku rwego rw’igihugu batwayemo ibikombe umunani.

Mu butumwa yagennye muri iri sozwa, Padiri Majyambere yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu bana kugira ngo birusheho kuba akarusho.

Yagize “ Siporo ni nziza ariko byagera mu bana bikaba akarusho no mu masomo biga ariko na siporo tukayikora neza. Turasaba amashyirahamwe y’imikino itandukanye kudufasha mu mahugurwa, ibikoresho, abatoza, abasifuzin’ibindi  bikagera mu mashuri bityo abana bagakina mu buryo bwiza kuko nibo  bazafasha igihugu ubutaha.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi nasaba ni ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta gufatanya na siporo yo mu mashuri kuko birushaho gutera abana imbaraga bagakina bumva bashyigikiwe.”

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 y’amavuko, muri Volleyball igikombe cyatwawe na Groupe Scolaire Nyamiyaga itsinze EP  Nyakabuye amaseti 2-0 mu bahungu mu gihe mu bakobwa cyatwa na Groupe Scolaire Mushi batsinze GS Rose Mystica amaseti 2-0.

Muri Basketball y’abatarengeje iyo myaka, igikombe cyatwawe na Hope Dignity Academy  itsinze Cystal Fountain Academy amanita 23-10 mu bahungu mu gihe mu bakobwa igikombe cyegukanwe na n’ubundi na Hope Dignity Academy nabo batsinze Crystal Fountain Academy amanita 18-4.

Mu mupira w’amaguru w’ingimbi n’abagangavu batarengeje imyaka 13, ibikombe  byatwawe na GS St Michel Nyamirama mu ngimbi itsinze GS Nyarubuye ibitego 6-0, GS Bitsibo igitwara mu bakobwa itsinze GS St Michel ibitego 3-0.

Aganira n’abanyamakuru, Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yavuze ko abana bafite impano muri aka karere bafashwa gushakirwa amakipe bakinamo kugira ngo bakomeze barusheho gutyaza impano.

Yagize ati “Abana turabakrukirana. Hari abana dufite mu bigo  by’amashuri bitandukanye tukanagira uburyo tubakurikiranamo hari abafashwa bakabona amakipe bakinamo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Iyo ni intambwe twateye kugira ngo bakomeze bazamure impano zabo.”

Iyi mikino ikaba yashojwe hatangwa ibihembo ku makipe y’ibigo by’amashuri yatsinze imikino ya nyuma, ku bufatanye bwa FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri, hanatanzwe imipira ya Football 340 yagabanyijwe ibigo by’amashuri byose mu Karere ka Kamonyi. Hanatanzwe imipira n’ibikoresho bya siporo byatanzwe na federasiyo za siporo zitandukanye zo mu Rwanda.

 

2024-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Editorial 18 Oct 2022
Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Editorial 19 Jul 2021
Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Editorial 04 Jun 2021
Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye
Mu Rwanda

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye

Editorial 12 Nov 2018
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica
ITOHOZA

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018
Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Editorial 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru