• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu minsi ibiri ishize, Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatangaje amagambo arimo ivangura rikabije ndetse yimakaza urwango ku Batutsi, agira inama Abakongomani ko kurongora abagore b’Abatutsikazi bagomba kubyitondera . Ibi byateje imvururu, ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo bwa FARDC bumuhagarika mu inshingano kubera igitutu cyaturikaga ku isi yose.

Ariko ikibazo nyamukuru si uko Ekenge yasubitswe, ahubwo ni uko ivangura, urwango n’ivanguramoko bigaragara mu mvugo n’imikorere ya bamwe mu bayobozi muri Congo byamaze igihe birangwa mu miyoborere yabo. Abasesenguzi n’impuguke mu by’imibanire y’abantu bavuga ko ibivugwa na Ekenge bitari impanuka cyangwa ijambo ry’umuntu ku giti cye, ahubwo byerekana ko hari imitekerereze yegamiye ku ivanguramoko kandi ishyigikiwe n’abayobozi bakuru.

Urwango rukabije ruri gukwirakwira mu mvugo za politiki, aho bamwe batanga inyigisho zishingiye ku ivangura ry’Abatutsi, rikaba rishobora guteza ibibazo bikomeye mu muryango mu karere.

Guhagarika Ekenge si igisubizo kirambye ku kibazo cy’urwango n’ivanguramoko, keretse niba abayobozi ba politiki n’inzego za leta muri Congo bemeye guhindura imitekerereze n’imiyoborere y’ibitekerezo by’urwango.
Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) yahagaritse by’agateganyo umunyamakuru witwa Joseph Oscar Mbal Kahij wakiriye Gen Maj Sylvain Ekenge ubwo yibasiraga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

KU wa 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bwa RTNC bwagize buti “Umuyobozi ushinzwe isakazamakuru kuri televiziyo, Oscar Mbal Kahij, yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye, kubera ko yemeye ko amagambo yibasira ubwoko bw’Abatutsi y’Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge Efomi, atambuka.”

Kahij yakiriye Gen Maj Ekenge kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 27 Ukuboza, mu kiganiro ‘Plateau Special’. Yari yagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aho kwibanda ku nsanganyamatsiko, Kahij na Gen Maj Ekenge bafashe umwanya munini bibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Byageze aho uyu musirikare avuga ko gushaka umugore w’Umutsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yaraye ahagaritse by’agateganyo Gen Maj Ekenge kubera aya magambo, nyuma y’igitutu cyaturukaga impande n’impande cy’abayamagana.

Amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza uburyo urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC rwafashe intera ndende, nubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwari bumaze igihe kinini bugaragaza ko abaturage bose bafatwa kimwe.

2025-12-29
Editorial

IZINDI NKURU

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Editorial 20 Sep 2022
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Editorial 29 Mar 2021
Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Editorial 09 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitaro bya Musanze bifite akarusho ko kwita kubanduye agakoko gatera Sida 
Mu Rwanda

Ibitaro bya Musanze bifite akarusho ko kwita kubanduye agakoko gatera Sida 

Editorial 12 Oct 2018
Polisi y’ u Rwanda itanga bufasha ki k’uwahohotewe?
Mu Mahanga

Polisi y’ u Rwanda itanga bufasha ki k’uwahohotewe?

Editorial 10 Mar 2016
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Editorial 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru