• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Editorial 27 Mar 2018 IMIKINO

Huye Rally Team igizwe na Eric Gakwaya na Tuyishime Regis mu modoka ya Subaru Impreza ni bo begukanye Rally de l’Est 2018, isiganwa ry’amamodoka ribimburira andi yose azakinwa muri uyu mwaka wa 2018.

Nyuma yo kwegukana iryo rushanwa, Eric Gakwaya yagize ati “Isiganwa ryagenze neza muri rusange, kuko twe nk’abapilote iyo habaye isiganwa nk’iri rikarangira nta gikuba gicitse, nta modoka igiye cyangwa igonze riba ryagenze neza.”

Gakwaya Christian Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imikino y'amamodoka na moto. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Gakwaya Christian Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’amamodoka na moto. (Foto: RuhagoYacu)

Yakomeje avuga ko bari babanje guterwa impungenge n’umuhanda bakiniyemo batawumenyereye, ariko ngo byarabanejeje cyane kuruta uko babitekerezaga.

Uyu mwaka hazaba amasiganwa atanu nk’uko RAC ibitangaza, arimo irizakinirwa muri Uganda ndetse n’andi azabera mu Rwanda.

Christian Gakwaya, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa mu modoka no kuri moto (RAC) yatangaje Rally de l’Est yakinwe mu bice bibiri, hagamijwe no guha amahirwe abakunda umukino w’amamodoka batarabona ayagenewe amasiganwa.

Irushanwa ryatangiye kuwa gatandatu tariki ya 24 Werurwe basiganwa muri Parikingi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati, maze ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe bakina igice cya Rally cyakiniwe mu mihanda y’Akarere ka Gasabo, aho bahagurukiraga ku Kimironko bakajya i Bumbogo bakambukira i Ndera bakagaruka.

Umukino wose ukinwa n'abawukunda kandi bawuzi uryohera abafana. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umukino wose ukinwa n’abawukunda kandi bawuzi uryohera abafana. (Foto: RuhagoYacu)
N'aho ukeka ko bidashoboka, abafana ntibibabuza kureba Rally dore ko imodoka ziba zanabasanze aho batuye. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)N’aho ukeka ko bidashoboka, abafana ntibibabuza kureba Rally dore ko imodoka ziba zanabasanze aho batuye. (Foto: RuhagoYacu)

Uretse Huye Rally Team yaje ku isonga, Mutuga Janvier na Hassan Bukuru mu modoka ya Subaru Impreza ni bo baje ku mwanya wa kabiri, hanyuma Team Dukes ya Fergadotis na Shyaka M.Kevin mu modoka ya Toyota Corolla baza ku mwanya wa gatatu.

Mu modoka umunani (8) zatangiye isiganwa hashoboye kurangiza kandi Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa mu modoka ya Toyota Celica, aba bakaba barabaye aba kane mu gihe ABG Team ya Giesen Jean Jean na Dewalquie Yanick mu modoka ya Toyota Celica bo babaye aba gatanu n’ubwo batashoboye gusoza isiganwa.

Abandi ni Mbabazi Olivier na Emmanuel bakinishije imodoka ya Subaru Impreza, bo baje ku mwanya wa gatandatu n’ubwo na bo batashoboye kurangiza isiganwa ku mpamvu zitari impanuka ahubwo zishobora kuba zari zishamikiye ku burwayi bw’imodoka zabo.
Na moto ni umwe mu mikino ikinwa muri Rally n'ubwo kuri iyi nshuro zitasiganwe(Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Na moto ni umwe mu mikino ikinwa muri Rally n’ubwo kuri iyi nshuro zitasiganwe(Foto: RuhagoYacu)
Eric Gakwaya wari utwaye iyi modoka ayoborwa na Tuyishime Regis (Co-Polote), aha yakase ikoni imodoka ihita ireba aho yari iturutse. Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Eric Gakwaya wari utwaye iyi modoka ayoborwa na Tuyishime Regis (Co-Polote), aha yakase ikoni imodoka ihita ireba aho yari iturutse. Foto: RuhagoYacu)
Mutuga Janvier yari atwaye iyi modoka, Hassan Bukuru akamuyobora. Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Mutuga Janvier yari atwaye iyi modoka, Hassan Bukuru akamuyobora. Foto: RuhagoYacu)
Mbere y'isiganwa Co-Pilote M.Kevin yerekaga Pilote we Fergadiotis imihanda bazanyuramo. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Mbere y’isiganwa Co-Pilote M.Kevin yerekaga Pilote we Fergadiotis imihanda bazanyuramo. (Foto: Ruhagoyacu)
Iyi modoka ya Dukes Rally Team yari itwawe na Fergadiotis Tassos wafashwaga na M.Kevin Shyaka. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Iyi modoka ya Dukes Rally Team yari itwawe na Fergadiotis Tassos wafashwaga na M.Kevin Shyaka. (Foto: RuhagoYacu)
Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa na bo bakinishije iyi modoka. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa na bo bakinishije iyi modoka. (Foto: RuhagoYacu)
Jean Jean Giesen bita (Janja) yari atwaye iyi modoka afashwa na Yanick Dewalque, Umuzungu urusha benshi Ikinyarwanda, dore ko amaze imyaka isaga 40 mu Rwanda. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Jean Jean Giesen bita (Janja) yari atwaye iyi modoka afashwa na Yanick Dewalque, Umuzungu urusha benshi Ikinyarwanda, dore ko amaze imyaka isaga 40 mu Rwanda. (Foto: RuhagoYacu)
Mbabazi Olivier na Emmanuel bagonze byoroheje bagitangira ntibyababuza gukomeza ariko nyuma imodoka iza kubatenguha. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Mbabazi Olivier na Emmanuel bagonze byoroheje bagitangira ntibyababuza gukomeza ariko nyuma imodoka iza kubatenguha. (Foto: RuhagoYacu)
Umufana we yarebeshaga amaso ariko amatwi ari kuri Radio ngo yumve n'ahandi uko byifashe. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umufana we yarebeshaga amaso ariko amatwi ari kuri Radio ngo yumve n’ahandi uko byifashe. (Foto: RuhagoYacu)
Uyu we yashakaga no gusigarana amashusho yo kujya ahora amwibutsa Rally de l'Est 2018. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Uyu we yashakaga no gusigarana amashusho yo kujya ahora amwibutsa Rally de l’Est 2018. (Foto: RuhagoYacu)

Jimmy ni we wegukanye Slalom (isiganwa ry'imodoka zagenewe amasiganwa ndetse n'izisanzwe ryabereye kuri CHIC). (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Jimmy ni we wegukanye Slalom (isiganwa ry’imodoka zagenewe amasiganwa ndetse n’izisanzwe ryabereye kuri CHIC). (Foto: Ruhagoyacu)
Jimmy yari atwaye iyi Toyota Celica . (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Jimmy yari atwaye iyi Toyota Celica . (Foto: Ruhagoyacu)
Kwari ukurushanwa ibihe mu gukata muri Parikingi ya CHIC. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Kwari ukurushanwa ibihe mu gukata muri Parikingi ya CHIC. (Foto: Ruhagoyacu)
Abafana bararyohewe cyane. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Abafana bararyohewe cyane. (Foto: Ruhagoyacu)

 

2018-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 29 Apr 2022
Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019

Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019

Editorial 03 Mar 2019
APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Editorial 10 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu
Amakuru

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Editorial 28 Oct 2023
Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2016
Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru