Huye Rally Team igizwe na Eric Gakwaya na Tuyishime Regis mu modoka ya Subaru Impreza ni bo begukanye Rally de l’Est 2018, isiganwa ry’amamodoka ribimburira andi yose azakinwa muri uyu mwaka wa 2018.
Nyuma yo kwegukana iryo rushanwa, Eric Gakwaya yagize ati “Isiganwa ryagenze neza muri rusange, kuko twe nk’abapilote iyo habaye isiganwa nk’iri rikarangira nta gikuba gicitse, nta modoka igiye cyangwa igonze riba ryagenze neza.”
Gakwaya Christian Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’amamodoka na moto. (Foto: RuhagoYacu)
Yakomeje avuga ko bari babanje guterwa impungenge n’umuhanda bakiniyemo batawumenyereye, ariko ngo byarabanejeje cyane kuruta uko babitekerezaga.
Uyu mwaka hazaba amasiganwa atanu nk’uko RAC ibitangaza, arimo irizakinirwa muri Uganda ndetse n’andi azabera mu Rwanda.
Christian Gakwaya, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa mu modoka no kuri moto (RAC) yatangaje Rally de l’Est yakinwe mu bice bibiri, hagamijwe no guha amahirwe abakunda umukino w’amamodoka batarabona ayagenewe amasiganwa.
Irushanwa ryatangiye kuwa gatandatu tariki ya 24 Werurwe basiganwa muri Parikingi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati, maze ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe bakina igice cya Rally cyakiniwe mu mihanda y’Akarere ka Gasabo, aho bahagurukiraga ku Kimironko bakajya i Bumbogo bakambukira i Ndera bakagaruka.
Umukino wose ukinwa n’abawukunda kandi bawuzi uryohera abafana. (Foto: RuhagoYacu)
N’aho ukeka ko bidashoboka, abafana ntibibabuza kureba Rally dore ko imodoka ziba zanabasanze aho batuye. (Foto: RuhagoYacu)
Uretse Huye Rally Team yaje ku isonga, Mutuga Janvier na Hassan Bukuru mu modoka ya Subaru Impreza ni bo baje ku mwanya wa kabiri, hanyuma Team Dukes ya Fergadotis na Shyaka M.Kevin mu modoka ya Toyota Corolla baza ku mwanya wa gatatu.
Mu modoka umunani (8) zatangiye isiganwa hashoboye kurangiza kandi Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa mu modoka ya Toyota Celica, aba bakaba barabaye aba kane mu gihe ABG Team ya Giesen Jean Jean na Dewalquie Yanick mu modoka ya Toyota Celica bo babaye aba gatanu n’ubwo batashoboye gusoza isiganwa.
Abandi ni Mbabazi Olivier na Emmanuel bakinishije imodoka ya Subaru Impreza, bo baje ku mwanya wa gatandatu n’ubwo na bo batashoboye kurangiza isiganwa ku mpamvu zitari impanuka ahubwo zishobora kuba zari zishamikiye ku burwayi bw’imodoka zabo.
Na moto ni umwe mu mikino ikinwa muri Rally n’ubwo kuri iyi nshuro zitasiganwe(Foto: RuhagoYacu)
Eric Gakwaya wari utwaye iyi modoka ayoborwa na Tuyishime Regis (Co-Polote), aha yakase ikoni imodoka ihita ireba aho yari iturutse. Foto: RuhagoYacu)
Mutuga Janvier yari atwaye iyi modoka, Hassan Bukuru akamuyobora. Foto: RuhagoYacu)
Mbere y’isiganwa Co-Pilote M.Kevin yerekaga Pilote we Fergadiotis imihanda bazanyuramo. (Foto: Ruhagoyacu)
Iyi modoka ya Dukes Rally Team yari itwawe na Fergadiotis Tassos wafashwaga na M.Kevin Shyaka. (Foto: RuhagoYacu)
Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa na bo bakinishije iyi modoka. (Foto: RuhagoYacu)
Jean Jean Giesen bita (Janja) yari atwaye iyi modoka afashwa na Yanick Dewalque, Umuzungu urusha benshi Ikinyarwanda, dore ko amaze imyaka isaga 40 mu Rwanda. (Foto: RuhagoYacu)
Mbabazi Olivier na Emmanuel bagonze byoroheje bagitangira ntibyababuza gukomeza ariko nyuma imodoka iza kubatenguha. (Foto: RuhagoYacu)
Umufana we yarebeshaga amaso ariko amatwi ari kuri Radio ngo yumve n’ahandi uko byifashe. (Foto: RuhagoYacu)
Uyu we yashakaga no gusigarana amashusho yo kujya ahora amwibutsa Rally de l’Est 2018. (Foto: RuhagoYacu)
Jimmy ni we wegukanye Slalom (isiganwa ry’imodoka zagenewe amasiganwa ndetse n’izisanzwe ryabereye kuri CHIC). (Foto: Ruhagoyacu)
Jimmy yari atwaye iyi Toyota Celica . (Foto: Ruhagoyacu)
Kwari ukurushanwa ibihe mu gukata muri Parikingi ya CHIC. (Foto: Ruhagoyacu)
Abafana bararyohewe cyane. (Foto: Ruhagoyacu)