• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Eric Gakwaya yegukanye isaganwa ry’amamodoka ribimburira andi azakinwa mu 2018

Ubwanditsi 27 Mar 2018 IMIKINO

Huye Rally Team igizwe na Eric Gakwaya na Tuyishime Regis mu modoka ya Subaru Impreza ni bo begukanye Rally de l’Est 2018, isiganwa ry’amamodoka ribimburira andi yose azakinwa muri uyu mwaka wa 2018.

Nyuma yo kwegukana iryo rushanwa, Eric Gakwaya yagize ati “Isiganwa ryagenze neza muri rusange, kuko twe nk’abapilote iyo habaye isiganwa nk’iri rikarangira nta gikuba gicitse, nta modoka igiye cyangwa igonze riba ryagenze neza.”

Gakwaya Christian Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imikino y'amamodoka na moto. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Gakwaya Christian Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’amamodoka na moto. (Foto: RuhagoYacu)

Yakomeje avuga ko bari babanje guterwa impungenge n’umuhanda bakiniyemo batawumenyereye, ariko ngo byarabanejeje cyane kuruta uko babitekerezaga.

Uyu mwaka hazaba amasiganwa atanu nk’uko RAC ibitangaza, arimo irizakinirwa muri Uganda ndetse n’andi azabera mu Rwanda.

Christian Gakwaya, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa mu modoka no kuri moto (RAC) yatangaje Rally de l’Est yakinwe mu bice bibiri, hagamijwe no guha amahirwe abakunda umukino w’amamodoka batarabona ayagenewe amasiganwa.

Irushanwa ryatangiye kuwa gatandatu tariki ya 24 Werurwe basiganwa muri Parikingi ya CHIC mu Mujyi wa Kigali rwagati, maze ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe bakina igice cya Rally cyakiniwe mu mihanda y’Akarere ka Gasabo, aho bahagurukiraga ku Kimironko bakajya i Bumbogo bakambukira i Ndera bakagaruka.

Umukino wose ukinwa n'abawukunda kandi bawuzi uryohera abafana. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umukino wose ukinwa n’abawukunda kandi bawuzi uryohera abafana. (Foto: RuhagoYacu)
N'aho ukeka ko bidashoboka, abafana ntibibabuza kureba Rally dore ko imodoka ziba zanabasanze aho batuye. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)N’aho ukeka ko bidashoboka, abafana ntibibabuza kureba Rally dore ko imodoka ziba zanabasanze aho batuye. (Foto: RuhagoYacu)

Uretse Huye Rally Team yaje ku isonga, Mutuga Janvier na Hassan Bukuru mu modoka ya Subaru Impreza ni bo baje ku mwanya wa kabiri, hanyuma Team Dukes ya Fergadotis na Shyaka M.Kevin mu modoka ya Toyota Corolla baza ku mwanya wa gatatu.

Mu modoka umunani (8) zatangiye isiganwa hashoboye kurangiza kandi Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa mu modoka ya Toyota Celica, aba bakaba barabaye aba kane mu gihe ABG Team ya Giesen Jean Jean na Dewalquie Yanick mu modoka ya Toyota Celica bo babaye aba gatanu n’ubwo batashoboye gusoza isiganwa.

Abandi ni Mbabazi Olivier na Emmanuel bakinishije imodoka ya Subaru Impreza, bo baje ku mwanya wa gatandatu n’ubwo na bo batashoboye kurangiza isiganwa ku mpamvu zitari impanuka ahubwo zishobora kuba zari zishamikiye ku burwayi bw’imodoka zabo.
Na moto ni umwe mu mikino ikinwa muri Rally n'ubwo kuri iyi nshuro zitasiganwe(Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Na moto ni umwe mu mikino ikinwa muri Rally n’ubwo kuri iyi nshuro zitasiganwe(Foto: RuhagoYacu)
Eric Gakwaya wari utwaye iyi modoka ayoborwa na Tuyishime Regis (Co-Polote), aha yakase ikoni imodoka ihita ireba aho yari iturutse. Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Eric Gakwaya wari utwaye iyi modoka ayoborwa na Tuyishime Regis (Co-Polote), aha yakase ikoni imodoka ihita ireba aho yari iturutse. Foto: RuhagoYacu)
Mutuga Janvier yari atwaye iyi modoka, Hassan Bukuru akamuyobora. Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Mutuga Janvier yari atwaye iyi modoka, Hassan Bukuru akamuyobora. Foto: RuhagoYacu)
Mbere y'isiganwa Co-Pilote M.Kevin yerekaga Pilote we Fergadiotis imihanda bazanyuramo. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Mbere y’isiganwa Co-Pilote M.Kevin yerekaga Pilote we Fergadiotis imihanda bazanyuramo. (Foto: Ruhagoyacu)
Iyi modoka ya Dukes Rally Team yari itwawe na Fergadiotis Tassos wafashwaga na M.Kevin Shyaka. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Iyi modoka ya Dukes Rally Team yari itwawe na Fergadiotis Tassos wafashwaga na M.Kevin Shyaka. (Foto: RuhagoYacu)
Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa na bo bakinishije iyi modoka. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Lionel Kayitankore na Gaetan Rutabingwa na bo bakinishije iyi modoka. (Foto: RuhagoYacu)
Jean Jean Giesen bita (Janja) yari atwaye iyi modoka afashwa na Yanick Dewalque, Umuzungu urusha benshi Ikinyarwanda, dore ko amaze imyaka isaga 40 mu Rwanda. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Jean Jean Giesen bita (Janja) yari atwaye iyi modoka afashwa na Yanick Dewalque, Umuzungu urusha benshi Ikinyarwanda, dore ko amaze imyaka isaga 40 mu Rwanda. (Foto: RuhagoYacu)
Mbabazi Olivier na Emmanuel bagonze byoroheje bagitangira ntibyababuza gukomeza ariko nyuma imodoka iza kubatenguha. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Mbabazi Olivier na Emmanuel bagonze byoroheje bagitangira ntibyababuza gukomeza ariko nyuma imodoka iza kubatenguha. (Foto: RuhagoYacu)
Umufana we yarebeshaga amaso ariko amatwi ari kuri Radio ngo yumve n'ahandi uko byifashe. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umufana we yarebeshaga amaso ariko amatwi ari kuri Radio ngo yumve n’ahandi uko byifashe. (Foto: RuhagoYacu)
Uyu we yashakaga no gusigarana amashusho yo kujya ahora amwibutsa Rally de l'Est 2018. (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Uyu we yashakaga no gusigarana amashusho yo kujya ahora amwibutsa Rally de l’Est 2018. (Foto: RuhagoYacu)

Jimmy ni we wegukanye Slalom (isiganwa ry'imodoka zagenewe amasiganwa ndetse n'izisanzwe ryabereye kuri CHIC). (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Jimmy ni we wegukanye Slalom (isiganwa ry’imodoka zagenewe amasiganwa ndetse n’izisanzwe ryabereye kuri CHIC). (Foto: Ruhagoyacu)
Jimmy yari atwaye iyi Toyota Celica . (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Jimmy yari atwaye iyi Toyota Celica . (Foto: Ruhagoyacu)
Kwari ukurushanwa ibihe mu gukata muri Parikingi ya CHIC. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Kwari ukurushanwa ibihe mu gukata muri Parikingi ya CHIC. (Foto: Ruhagoyacu)
Abafana bararyohewe cyane. (Foto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu)Abafana bararyohewe cyane. (Foto: Ruhagoyacu)

 

2018-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

Ubwanditsi 20 Aug 2022
Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc yatangaje ko yasinyishije Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende

Ubwanditsi 05 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)
INKURU NYAMUKURU

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR
Amakuru

Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Ubwanditsi 26 Oct 2021
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo
HIRYA NO HINO

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru