• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?
Gen. Jim Muhwezi

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Editorial 29 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Hari mu mwaka wa 1987, ubwo abantu bangana na maganabiri na cumi n’umunani (218), batoranywaga kujya gutozwa imirimo y’ubutasi ndetse n’igisirikare muri Uganda.

Bakaba baroherejwe ahitwa Guda muri Entebbe, aho bamaze amezi atatu (3) biga ibijyanye n’igisirikare (military drills), nyuma yizo nyigisho baje kwimurirwa ahitwa Makajjo Mitiyana, ho mu Karare ka  Mubende, aho bamaze amezi makunyabiri (20) bigishwa ibijyanye n’ubutasi.

Muri icyi gihe cyose iryo shuli ryayoborwaga n’umugabo witwa Sergeant Herbert Muramage, ubu ufite ipeti rya majoro, naho Commandant w’iryo shuli, uyu akaba ngo yari ashinzwe kwigisha ibya gisirikare, mu gihe Muramage we yari ashinzwe ubuyobozi bw’Ikigo muri rusange(administration)  uyu akaba yari nyakwigendera Liyetona Karemera.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Rushyashya, avuga ko kuba amasomo yaratinze, byakorwaga nkana, mu buryo bwo kugirango bakomeze kwisarurira amashilingi, dore ko ngo amahugurwa nkayo atwara akayabo, bityo ababa bashinzwe bene ibyo bikorwa bagakomeza kwibonera kuri iryo shilingi, muri ibyo bihe, uwari ushinzwe iyinjiza mu gisirikare no kwigisha ingabo, Chief of Training and Recruitment (CTR) Colonel Kyanda, nkuko umwe mu bakozi ba Internal Security Organization (ISO) Urwego rushinzwe ubutazi imbere mu gihugu cya Uganda,  yatangarije Ikinyamakuru Rushyashya, ngo aya masomo yamaze igihe kingana n’amezi makumyabiri n’atatu (23), nyamara kandi ubusanzwe, amara amezi atandatu, aba bakaba aribo bambere bafunguye Ikigo cya Makajjo, noneho igitangaje nuko abakurikiye imfura za Mkajjo, bamaze amezi atandatu gusa, maze basoza amasomo yose, ndetse n’abagiye bakurikira.

Bakaba barashyizwe mu kazi muri Nyakanga 1989, muri 1994, abenshi muri bo baje guhagarikwa mu kazi, ari nabwo batangiye kugana inkiko, bagirango barenganurwe, urubanza rwaje kurangira muri 2008, abahoze ari abakozi ba ISO batsinze Leta, aho Urukiko rwaje gutegeka Leta ko izabaha amashilingi angana na miliyari 72,000,000,000, kubera kurambirana cyane, impande zombie zaje kwemeranya ko hazatangwa miliyari (39 billion), nkuko byatangajwe mu nkuru yacu yo ku wa 27 Ugushyingo 2017.

Nyuma yo gusezerera abo  bahoze ari abakozi ba ISO, ngo Perezida Museveni yaje kumenya ko harimo amanyanga, ashingiye ku ndonke abashinzwe kwigisha no kwinjiza abakozi ba ISO mu murimo, nuko ababwira ko bagomba kugarura mu kazi abari barahagaritswe, ari bo bagitakamba ngo bahabwe imperekeza yabo, ubwo nibwo urwego rwari rukuriye ISO, ruyobowe na Brigadier General Jim Muhwezi ubu akaba ari Generali Majoro uri mu kiruhuko cy’izabukuru, basaba ko abakozi basezerewe, bagaruka mu kazi, ariko abakozi bari barasezerewe, basaba ko babanza guhabwa imperekeza yabo, hanyuma noneho abashaka kugaruka mu kazi bakagasubiramo, abari bakuriye urwego rwa ISO mur’ibyo bihe, barabyanga, bavuga ko nta cyibazo cyari gihari, ko amafaranga bazayabona nta shiti.

Uyu mu ofisiye ukorera urwego rwa ISO, yagize ati, ‘’ Factually, the problem with most of the officers within the Uganda People’s Defense Forces (UPDF) is lack of patriotism, and immense greed, actually I do liken them to a a mischievous herdsman who milk the cows while grazing, whereas he is the beneficiary of the milk,’’ the officer lamented, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga no ‘’ Mu by’ukuri, njye mbagereranya n’umushumba gito, ugoba izo aragiye mu rwuri, hanyuma yacyura bakaza kumuha amata akanywa, kandi aba yiriwe arimo kugoba,’’ amagambo y’umukozi w’urwego rwa ISO.

 

Cyiza D.

2017-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Editorial 17 Sep 2023
Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Editorial 14 Feb 2018
Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Editorial 06 Aug 2019
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Editorial 20 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA
ITOHOZA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Editorial 23 Oct 2017
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika
Amakuru

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Editorial 29 Jun 2022
Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185
ITOHOZA

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru