Hari mu mwaka wa 1987, ubwo abantu bangana na maganabiri na cumi n’umunani (218), batoranywaga kujya gutozwa imirimo y’ubutasi ndetse n’igisirikare muri Uganda.
Bakaba baroherejwe ahitwa Guda muri Entebbe, aho bamaze amezi atatu (3) biga ibijyanye n’igisirikare (military drills), nyuma yizo nyigisho baje kwimurirwa ahitwa Makajjo Mitiyana, ho mu Karare ka Mubende, aho bamaze amezi makunyabiri (20) bigishwa ibijyanye n’ubutasi.
Muri icyi gihe cyose iryo shuli ryayoborwaga n’umugabo witwa Sergeant Herbert Muramage, ubu ufite ipeti rya majoro, naho Commandant w’iryo shuli, uyu akaba ngo yari ashinzwe kwigisha ibya gisirikare, mu gihe Muramage we yari ashinzwe ubuyobozi bw’Ikigo muri rusange(administration) uyu akaba yari nyakwigendera Liyetona Karemera.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Rushyashya, avuga ko kuba amasomo yaratinze, byakorwaga nkana, mu buryo bwo kugirango bakomeze kwisarurira amashilingi, dore ko ngo amahugurwa nkayo atwara akayabo, bityo ababa bashinzwe bene ibyo bikorwa bagakomeza kwibonera kuri iryo shilingi, muri ibyo bihe, uwari ushinzwe iyinjiza mu gisirikare no kwigisha ingabo, Chief of Training and Recruitment (CTR) Colonel Kyanda, nkuko umwe mu bakozi ba Internal Security Organization (ISO) Urwego rushinzwe ubutazi imbere mu gihugu cya Uganda, yatangarije Ikinyamakuru Rushyashya, ngo aya masomo yamaze igihe kingana n’amezi makumyabiri n’atatu (23), nyamara kandi ubusanzwe, amara amezi atandatu, aba bakaba aribo bambere bafunguye Ikigo cya Makajjo, noneho igitangaje nuko abakurikiye imfura za Mkajjo, bamaze amezi atandatu gusa, maze basoza amasomo yose, ndetse n’abagiye bakurikira.
Bakaba barashyizwe mu kazi muri Nyakanga 1989, muri 1994, abenshi muri bo baje guhagarikwa mu kazi, ari nabwo batangiye kugana inkiko, bagirango barenganurwe, urubanza rwaje kurangira muri 2008, abahoze ari abakozi ba ISO batsinze Leta, aho Urukiko rwaje gutegeka Leta ko izabaha amashilingi angana na miliyari 72,000,000,000, kubera kurambirana cyane, impande zombie zaje kwemeranya ko hazatangwa miliyari (39 billion), nkuko byatangajwe mu nkuru yacu yo ku wa 27 Ugushyingo 2017.
Nyuma yo gusezerera abo bahoze ari abakozi ba ISO, ngo Perezida Museveni yaje kumenya ko harimo amanyanga, ashingiye ku ndonke abashinzwe kwigisha no kwinjiza abakozi ba ISO mu murimo, nuko ababwira ko bagomba kugarura mu kazi abari barahagaritswe, ari bo bagitakamba ngo bahabwe imperekeza yabo, ubwo nibwo urwego rwari rukuriye ISO, ruyobowe na Brigadier General Jim Muhwezi ubu akaba ari Generali Majoro uri mu kiruhuko cy’izabukuru, basaba ko abakozi basezerewe, bagaruka mu kazi, ariko abakozi bari barasezerewe, basaba ko babanza guhabwa imperekeza yabo, hanyuma noneho abashaka kugaruka mu kazi bakagasubiramo, abari bakuriye urwego rwa ISO mur’ibyo bihe, barabyanga, bavuga ko nta cyibazo cyari gihari, ko amafaranga bazayabona nta shiti.
Uyu mu ofisiye ukorera urwego rwa ISO, yagize ati, ‘’ Factually, the problem with most of the officers within the Uganda People’s Defense Forces (UPDF) is lack of patriotism, and immense greed, actually I do liken them to a a mischievous herdsman who milk the cows while grazing, whereas he is the beneficiary of the milk,’’ the officer lamented, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga no ‘’ Mu by’ukuri, njye mbagereranya n’umushumba gito, ugoba izo aragiye mu rwuri, hanyuma yacyura bakaza kumuha amata akanywa, kandi aba yiriwe arimo kugoba,’’ amagambo y’umukozi w’urwego rwa ISO.
Cyiza D.