Kuva mu bwana bwe Perezida Evariste Ndayishimiye azwi ku izina rya “Kirogorogo” kubera kuvuga ibyo abonye adatekereje. Ibyo ntibyagarukiye mu bwana bwe kuko ageze no mu myanya mikuru y’ubuyobozi ntiyigeze ahinduka. Byaje kuba agahomamunwa aho abereye Perezida w’igihugu agakomeza kuvuga amagambo atabereye umukuru w’igihugu haba areba politike y’imbere mu gihugu cye ndetse no kuri politiki y’akarere na politiki mpuzamahanga.
Bakiri mu ishyamba Ndayishimiye nanone bamwitaga insamirizi, cyangwa umupupuzi kuko yaravugaga, akavuga byinshi, akavuga yidoga azura akaboze agata umurongo. Kirogororo ubundi ni inyoni ivuga umwanya muremure igahindura n’amajwi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubusitani bwa Edeni buvugwa muri Bibiliya buherereye mu Burundi ndetse ko n’ubwato bwa Nowa bwubakiwe muri icyo gihugu . Neva yongeyeho ko u Burundi bukize kurusha Amerika kukomuri Amerika avoka igura amadorali atanu, kandi ibiryo bigura amadorali icumi mugihe idorali rimwe warya mu Burundi.
Nubwo Ndayishimiye avuga ibintu adategekereje hari amagambo avuga agira ingaruka kuri politiki y’akarere. Ubwo yari I Kinshasa ahura n’urubyiruko yavuzeko bagomba gufasha urubyiruko rw’u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame amagambo atemewe muri dipolomasi keretse ari ibihugu birwana
Usibye kandi ibyo Ndayishimiye yavuze kenshi amagambo asa naho akurura intambara adakwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu.
Ku munsi w’ejo Ndayishimiye yavuze amagambo abenshi bibaza niba yari yanyoye urumogi abasirikari be bamukuriye muri Congo. Birazwi ko n’ubundi akunda kuvuga amagambo menshi yasomye ku gahiye ariko ku munsi w’ejo yari yakabije.
Perezida Ndayishimiye yemeje ko ingabo ze ari ingabo z’Imana ko ziri kurwana n’umwanzi Imana ishobora kohereza n’amavubi. Yavuzeko hari abavuga ko ingabo z’u Rwanda zikomeye ariko ko ingabo ze zikomeye kurushaho kuko ari ingabo z’Imana. Ndayishimiye nk’Umugaba Mukuru w’ikirenga yiyambuye ububasha abuha imyemerere ye. Ariko nubwo yitwaza Imana mu icengezamatwararye, Ndayishimiye azwiho kuba umwicanyi utihanganira abo batavuga rumwe cyane cyane akoresheje uburozi dore ko yahereye kuri Perezida Nkurunziza akurukizaho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD/FDD Reverien Ndikuriyo aramuroga akaba avuye kwivuza mu bihugu by’iburayi ariko akaba ataragaruka mu kazi.
Ndayishimiye yarenze umupaka avuga ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibibazo mu karere kandi ingabo ze zizwiho kwica abanyamulenge ariko akavuga ko ingabo ze zikunzwe muri Congo. Yagiye muri Congo yifatanya na FDLR Interahamwe ngo arashaka kurwanya M23, maze iramushushubikanya imuvana muri Kivu y’amajyarugu imugeza muri Kivu y’amajyepfo mu byumweru bibiri kandi yari afite ingabo zirenga ibihumbi 15.
Ndayishimiye agomba kumenya ko yabaye Perezida w’igihugu akareka kuvuga nkuri mu kabari nako k’urwagwa. Agomba kumenya amagambo avuga akamenya ko ikivuzwe n’umukuru w’igihugu kigira ingaruka.