Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma y’u Rwanda, maze Minisiteri yari isanzwe ishinzwe gahunda z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) isenyerwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Iki ni igikorwa cyongerera imbaraga Minisiteri yari isanzwe ari iy’Ubucuruzi n’Inganda, kandi bijyanye koko n’inshingano zayo.
Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, ni umuryango w’ubukungu, ugamije guteza imbere ibihugu biwugize binyuze mu guteza imbere ubucuruzi, inganda, urujya n’uruza rw’abantu, guhuza za gasutamo, n’ibindi, byose bigamije iterambere ry’ibi bihugu byishyize hamwe.
Ahanini inshingano zawo zuzurizwa muri Minisiteri yari isanzwe ari iy’Ubucuruzi n’Inganda iyobowe na François Kanimba.
Usanga ingingo nyinshi zikubiye mu masezerano ashyiraho EAC ahanini ziri mu nshingano za MINICOM, ari yo kuri ubu yabaye “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba”.
Nk’umutwe wa 11 w’amasezerano ashyiraho EAC, uvuga ubufatanye mu guhuza ubucuruzi n’ibikorwa by’iterambere. Naho umutwe wa 12, ukavuga ubufatanye mu ishoramari n’iterambere ry’inganda, umutwe wa 20, ubufatanye mu bukerarugendo no kurinda inyamaswa. Ibi byose kimwe n’ibindi, bisanzwe bigaragara mu nshingano za Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Ikindi kandi, ubucuruzi bw’u Rwanda ku gipimo cyo hejuru bukorwa n’ibihugu byo muri EAC. Nk’urugero, mu gihembwe gishize cya kabiri cya 2016, ni ukuvuga amezi ya Mata, Gicurasi na Kamena, igihugu cya Kenya ni cyo kiza imbere y’ibindi ku isi u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, aho herekeje 29.10% by’ibyoherejwe hanze byose, bingana n’amadorali y’Amerika miliyoni 26,85 muri miliyoni 92,24.
By’umwihariko, ibyoherejwe mu bihugu bya EAC gusa, ni 34.87% by’ibyo u Rwanda rwohereje hanze, mu gihe ibicuruzwa rwakuye hanze mu bihugu bitanu bya mbere havuye byinshi bibiri ni ibyo muri EAC, aho Uganda iza ku mwanya wa kabiri, Kenya ikaza ku wa kane. Muri rusange, muri EAC havuye ibicuruzwa bihagaze mu gaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni 111.17 muri miliyoni 483.86 (hatabariwemo Sudani y’Amajyepfo), ni ukuvuga 22.98%.
Ikindi cyerekana ko byari ngombwa guhuza ziriya Minisiteri, kuri ubu hari gahunda ikomeye y’Umuryango EAC yo guca caguwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa n’inganda zo mu karere. Iyi ni inshingano ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ibi bikazarushaho gukorwa neza kubera ko Minisitiri wari ubifite mu nshingano ubu ari na we ushinzwe gahunda z’Umuryango EAC by’umwihariko.
Iyi gahunda yaje kubyara “Made in Rwanda” igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Nk’uko bigaragara, ibi bikorerwa mu Rwanda nta handi byagurishirizwa ku rwego rwo hejuru uretse mu bihugu bya EAC. Ibi byanozwa neza na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi gahunda kandi u Rwanda ruyihuriyeho na buri gihugu cya EAC hagamijwe guteza imbere inganda zo mu karere, ubucuruzi ndetse no kwigira muri rusange.
Ibi bijyana n’uko ibikomoka mu gihugu runaka cya EAC igihe byinjira mu bihugu bindi bya EAC bitakwa imisoro, ibi bikaba biri mu rwego rw’Ubucuruzi, bityo bireba cyane Minisiteri nshya y’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho yanafasha mu bukemurampaka muri uru rwego rw’ubucuruzi no kugaragaza ibibazo byabayemo kuko Minisitiri ni we bwite uzajya yigererayo.
Guhuza izi Minisiteri bizatuma Minisitiri wari usanzwe ushizwe Ubucuruzi n’Inganda gusa azaba anafite mu biganza gahunda z’Umuryango EAC no kuzishyira mu bikorwa kuko azajya yitabira inama z’umuryango ari na we uzashyira mu bikorwa ibyavuye muri izo nama.
Ibikazoroshya imikorere n’imikoranirane cyane mu rwego rw’iterambere rishingira ku iterambere ry’ubucuruzi n’iry’inganda.
Ariko kandi nta wabura kuvuga ko Minisitiri François Kanimba ubu agize akazi katoroshye ko kumenyekanisha Umuryango EAC mu baturage kuko imikorere yawo n’imikoranire y’ibihugu biwugize byari bitracengera mu Banyarwanda.
Ni na cyo cya ngombwa cyane kuko ibikorwa byose by’uyu Muryango bigamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu biwugize ari nayo mpamvu u Rwanda rwawinjiyemo.
Minisitiri Francois Kanimba
Abamaze gusobanukirwa n’Umuryango EAC batangiye kubyaza inyungu amahirwe awubonekamo. Kuri ubu rero, abacuruzi n’abanyenganda kimwe n’abanyabukorikori bashyizwe igorora kuko bari basanzwe bashinzwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, noneho rero kuri ubu izajya ibafasha byoroshye kugera ku isoko ryagutse rya EAC, inabagezaho impinduka zabaho mu buryo bwihuse muri uyu muryango, ibi bikaba bizanoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Kugeza ubu isoko riragutse muri EAC, ni isoko ry’abaturage miliyoni 146 bo mu bihugu bitandatu ari byo Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, u Rwanda na Sudan y’Amajyepfo. Abacuruzi b’Abanyarwanda rero ntibakwiye gucikwa n’amahirwe aboneka kuri iri soko ryagutse.