• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Editorial 08 Mar 2019 UBUKUNGU

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 kugeza tariki 12 Werurwe 2019, mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo hazateranira abayobozi bagera kuri 250 mu mwiherero wa 16 w’abayobozi.

Ni umwiherero uzigirwamo ingingo z’ingenzi eshanu ziganisha ku iterambere, zirimo ibijyanye no kongera ireme ry’uburezi, kugabanya umubare w’abaturage bari mu bukene by’umwihariko ubukene bukabije n’ibindi.

Mbere yo kujya mu mwiherero wa 16, umusesenguzi w’ikinyamakuru  IGIHE [ dukesha iyi nkuru ] yasubije amaso ku myanzuro imwe n’imwe ikomeye yafatiwe mu mwiherero wa 15 uheruka, n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Uwo mwiherero wabaye guhera tariki 26 Gashyantare 2018, usozwa kuwa 1 Werurwe ufatiwemo imyanzuro 13.

Ubukungu

Mu bijyanye n’ubukungu hafashwe imyanzuro itandukanye, nk’uwo kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund) kugira ngo kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga.

Muri iki kigega kimaze imyaka itatu gitangiye, hakozwe amavugurura agamije kugabanya ibisabwa ngo ushaka kohereza ibicuruzwa hanze afashwe.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari ry’ibyoherezwa hanze muri Banki y’Igihugu itsura Amajyambere (BRD) Benjamin Manzi, aherutse kubwira The NewTimes ko umwaka ushize abantu 16 bafashijwe n’icyo kigega, bavuye ku icumi bari bafashijwe umwaka wabanje.

Mbere iki kigega cyakoranaga n’abohereza hanze ibijyanye n’imboga n’imbuto, ubucukuzi, n’ibikorerwa mu nganda ariko nyuma yo kubyinubira byaravuguruwe hajyamo n’abandi nk’abohereza icyayi n’ikawa.

Manzi yavuze ko hari n’andi mavugurura bari gukora mu bijyanye n’ibisabwa ngo abantu bahabwe ubufasha muri icyo kigega, bituma abafashwa nacyo baba benshi.

Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora muri iki kigega miliyari 2.5 Frw, mu gihe Banki yo mu Budage KFW yashoyemo miliyoni 8.5 z’amayero (hafi miliyari 8.6 Frw).

Undi mwanzuro wafashwe ujyanye n’ubukungu ni uwo guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks).

Ubusanzwe mu gihugu hari ibyanya by’inganda 9, ni ukuvuga icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro mu Mujyi wa Kigali hakiyongeraho n’ibindi umunani biri mu turere.

Muri miliyari 23 Frw zahawe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/19, amenshi azifashishwa mu guteza imbere ubucuruzi n’inganda, cyane cyane ku kubaka ibyanya byahariwe inganda.

Mu kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi umwaka ushize, inganda zitaweho kuko zagabanyirijwe ibiciro.

Ibyo byajyanye no gukwirakwiza ibikorwa by’amashanyarazi ahari inganda, nk’aho muri Nzeri umwaka ushize i Ndera mu Karere ka Gasabo hatashywe sitasiyo nto y’amashanyarazi ifite ubushobozi bwo kugabura Mega Volt Amp (MVA) 40 z’amashyanyarazi mu cyanya cy’inganda cya Masoro.

Mu gukomeza guteza imbere ubukungu, hanafashwe umwanzuro wo kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka itatu igihugu cyaba cyihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ibigo bitatu birimo umushinga ufasha mu kwegereza abahinzi inyongeramusaruro One Acre Fund-Tubura, umushinga Agro-Processing Industries na Western Seed Company byasinyanye amasezerano yo gutuburira mu Rwanda imbuto y’ibigori.

Ibyo bigo byiyemeje ko mu mpera z’uyu mwaka hazaba hamaze gutuburwa toni 600 zizatuma igihugu kigabanya ingano y’ibyo gitumiza mu mahanga.

Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga imbuto z’ibigori, Soya, ingano n’ibindi zifite agaciro ka miliyari zirenga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibigori byihariye toni 3000, Soya ni toni 400 naho ingano ni toni 600.

Ku bijyanye no kwegereza abahinzi ifumbire, mu ntangiro z’uyu mwaka hagombaga gutangizwa uruganda ruvanga ifumbire mvaruganda.

Iterambere ry’imijyi

Mu mwiherero kandi hemejwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangiye inzira zo kuvugurura igishushanyo mbonera ku buryo bwitezweho kumvisha umuturage ko ibiteganyijwe ku butaka bwe atari ibimwirukana mu mujyi.

Icyo gishushanyombonera cyagenewe ingengo y’imari y’asaga miliyoni 500 Frw.

Mu guteza imbere imijyi kandi Umwiherero wemeje gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali hahurizwa ibikorwa remezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hemezwa ishyirwaho ry’inzego zishinzwe imicungire y’imijyi.

Kuva mu 2016, u Rwanda rubifashijwemo na Banki y’Isi rwatangiye kubaka imihanda yo mu mijyi yunganira Kigali.

Ni umushinga witezweho guhindura imibereho y’abayituye binyuze mu guhanga imirimo mishya, iterambere ry’ubukungu, gutuza abaturage neza, kuzamura imikoranire n’urwego rw’abikorera n’ibindi.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyasojwe muri Nzeri 2018, hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 28.1 na ruhurura z’ibilometero 13.25. Icyiciro cya kabiri cyitezweho kurangira mu 2021.

Mu bijyanye no kwimura bimwe mu bigo bya Leta bikajya muri iyo mijyi ndetse n’ubuyobozi bwihariye, Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko inyigo yarangiye isigaje kwemezwa burundu n’inzego nkuru z’igihugu.

Uburezi

Urwego rw’uburezi narwo ntirwibagiranye mu myanzuro yafashwe mu mwiherero w’abayobozi umwaka ushize. Hemejwe ko hagomba gukorwa icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu kwezi gushize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko muri uku kwezi hazatangizwa urubuga rwo kuri internet ruzajya ruhuza abarangije kwiga za Kaminuza n’ahari amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihangwa ry’imirimo ikenewe mu ngeri zitandukanye mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ngoboka François, yabwiye The New Times ko urwo rubuga rugeze kuri ku 75% rwubakwa.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza.

Minisiteri y’Uburezi iri kunoza gahunda y’ikizamini cy’Icyongereza kizajya gihabwa abarimu, hagasuzumwa ubushobozi bafite muri urwo rurimi.

Bitewe n’amanota babonye, abarimu bazashyirirwaho porogaramu zo kubafasha kuzamura ubumenyi mu gihe runaka, uwo bigaragaye ko nta kiyongera yirukanwe mu kazi. Ikizamini cy’Icyongereza kizajya kinahabwa abanyeshuri bagiye kwinjira mu cyiciro runaka haba mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Mu kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza ko mu mpera z’igihembwe cya mbere n’icya kabiri, abanyeshuri bazajya bakora isuzumabumenyi ku rwego rw’akarere, ryateguwe kandi rigatangwa n’akarere kabifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB).

Isuzumabumenyi rya buri mwaka rizajya ritegurwa na REB mu mpera z’umwaka rikorwe n’abanyeshuri bose uretse abari mu myaka isoza bazajya baba bari mu bizamini bya Leta.

Ubuzima
Kimwe mu bizatuma u Rwanda rugera ku ntego z’iterambere rirambye ni ubuzima bw’abarutuye. Mu mwiherero uherutse hanzuwe gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo.

Byinshi byakozwe umwaka ushize birimo kubongerera ubushobozi bahabwa amahugurwa. Urugero ni aho mu mpera z’umwaka ushize batangiye guhugurwa mu bijyanye no gusuzuma no kwita ku barwaye indwara zo mu matwi.

Mu Rwanda kugeza ubu hari abajyanama b’ubuzima 58 286 bavuye ku bihumbi 12 mu mwaka wa 1995.

Hafashwe kandi umwanzuro wo kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi.

Kuri iki hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu turere twose kuri serivisi zikomatanyije z’imbonezamikurire y’abana bato zirimo imirire myiza n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Hibanzwe ku turere 13 dufite umubare mwinshi w’abana bagwingiye turimo Rusizi, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Kayonza, Bugesera, Gakenke, Ruhango, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko nayo iteganya kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ko mu ifunguro risanzwe bagaburira abana hadakwiye kuburamo nibura igice cya litiro y’amata ku mwana ku munsi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Mu yindi myanzuro yafashwe mu mwiherero harimo ujyanye no gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Icyakozwe nuko muri Kanama umwaka ushize Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda risimbura iryari risanzweho ryo mu mwaka wa 2012.

Mu itegeko rishya harimo ibikorwa byinshi bititwaga ibyaha bya ruswa mbere byongewemo birimo nk’ubushukanyi bugamije indonke, kwakira cyangwa gutanga impano zitemewe n’amategeko, kwaka cyangwa gutanga ruswa y’igitsina, ikimenyane, icyenewabo, kwikungaza mu buryo butemewe n’ibindi.

2019-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019
Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019
Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Editorial 08 Jan 2020
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Editorial 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi
Mu Rwanda

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Editorial 06 May 2018
Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson
Uncategorized

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Editorial 06 Feb 2025
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.
Amakuru

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru