Ubundi biragoye kubonesha amaso yawe ko umukobwa yatakaje ubusugi, ariko hano hari ibimenyetso abenshi bahurizaho byemeza ko umukobwa bigaragayeho hari amahirwe menshi ko aba yaratakaje ubusugi.
Uburyo bukoreshwa mu kumenya umukobwa w’isugi
Ese isugi bivuga iki? bisobanura iki ?
Ese ni ryari bavuga ko umukobwa ari isugi cyangwa atari isugi
Ni ibiki bishobora gutuma umukobwa atakaza ubusugi
Ibintu ushobora guheraho uvuga ko umukobwa yatakaje ubusugi
Mu nkuru yacu ibanza twabagejejeho inkuru ivuga ku byagufasha kumenya ko umukobwa akiri isugi, muri iki gice twibanze ku busugi bushobora gusuzumwa na muganga ariko uyu munsi twifuje kurebera hamwe ibimenyetso bigaragarira amaso yacu ku buryo wabiheraho uvuga ko umukobwa yatakaje ubusugi n’ubwo atari ijana ku ijana.
1.Uburyo asomana
Abantu benshi bakunda kuvuga ko ushobora kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo bitewe n’uburyo yagusomye, bamwe bavuga ko iyo umukobwa azi gusomana k’urwego rwo hejuru biba bisobanuye ko yigeze kuba mu buzima bw’urukundo bishobora kuba byaramuviriyemo gutakaza ubusugi.
Icyakora ariko bamwe nti birengagije ko hari abamenya gusomana kubera filime nyinshi zigisha uburyo bwo gusomana neza barebye.
Niba rero uzi gusoma bimwe byiza abasore bazatangira bakwibazeho ndetse banakemange I iby’ubusugi bwawe.
2.Uburyo atereta
Abahungu benshi bakunze kuvuga ko umukobwa uteretana cyane akenshi aba yaratakaje ubusugi, bavuga ko bigoye k’ubona umukobwa ukiri isugi utinyuka kugaragaza amarangamutimaye ayereka umusore ndetse akanagerageza ku mutereta.
Bavuga ko umukobwa utereta aba yifitiye icyizere kandi azi neza ko mu birebana n’imibonana mpuzabitsina yiyizera ndetse anahagaze neza.
3. Uburyo yambara
Abantu benshi bavuga ko ushobora kumenya umukobwa ugendeye k’umyambarire ye. Abasore bavuga ko abakobwa batinyuka kwambara udupira, udushati n’utujipo tugufi mu ruhame baba baratakaje ubusugi ngo kuko gushyira hanze zimwe mu ngingo z’umubiri wabo biba bitakibatera isoni.
4. Igihe umuntu amara amutereta
Niba utangiye gutereta umukobwa wamukorakora ukabona nta cyo bimubwiye cyangwa se wamusoma ukabona araza nta ngingimira afite kandi mu maranye iminsi micye cyane abenshi bavuga ko aba atari isugi.
Abasore bavuga ko umukobwa w’isugi adapfa kwishora mu bikorwa nk’ibi byo gusomana cyangwa gukorakorwa n’umusore bavuganye inshuro zitarenze ishatu.
Iyo rero umukobwa yemera k’uburyo bworoshye ko bamukorakora kuri bimwe mu bice bye by’ibanga akenshi bavuga ko aba afite ubunararibonye muri gahunda z’imibonano mpuzabitsina.
5.Uko aha agaciro umubiri we
Biroroshye kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo ugendeye k’uburyo aha agaciro umubiri we n’ibice bye by’ibanga.
Ahanini usanga umukobwa w’isugi aba ari wa wundi uha agaciro buri gice cye cy’umubiri ugasanga umuntu uwo ari we se nta pfa k’umukoraho mu kavuyo.
Akenshi umukobwa ugaragara nk’umuturage bitewe n’uburyo ya mbara, uko yisiga n’uko avuga akenshi usaga aba ataratakaza ubusugi bwe nk’uko bamwe babivuga.
Icyitonderwa: Ibi tubabwiye ntibyakwereka ijana ku ijana ko umukobwa yatakaje ubusugi gusa twagendeye ku bivugwa na benshi.