Hashize imyaka ibiri KAREGEYA Patrick apfuye aguye muri Hotel ubwe yari yikodeshereje.
Ngo burya koko amateka yisubiramo, ntawari uziko Karegeya yapfa urupfu nkurwo yapfuye. Nyuma yo gusuzugura aba mukuriye mu ngabo z’Igihugu Karegeya, yafashe icyemezo cyo guhunga Igihugu aciye murihumye abakozi bo k’umupaka wa Gatuna kuko yagiye ntawe umubonye, nyuma igikuba cyaracitse, abantu bibiza ko hari ikigiye kuba ku guhungabana k’umutekano w’Igihugu.
Ntibyatinze na Gen.Kayumba Nyamwasa nawe aca Kagitumba ahungira muri Uganda anyura Kenya asanga Karegeya muri Afrika y’Epfo batangira Politiki yo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi babwo.
Tariki ya 31-1 Mutarama 2014 inkuru yaje kuba kimomo ko Col. Patrick Karegeya yapfuye aguye muri Hotel muri Afrika y’Epfo. Umuryango we umaze kumenya inkuru ko Karegeya yapfuye maze bakabaririza icyamwishe bakaza kukimenya bakibwiwe na Frank NTWARI bakumva ari igisebo k’umuryango niko baje kubitekinika maze babihindurira inyito bahita banitabira imihango yo kumushyingura kugira ngo bazimanganye ibimenyetso byuko atari ameranye neza n’umuryango we.
Ntwari Frank muramu wa Kayumba wabitse Karegeya ko yishwe
Ikindi n’uko Karegeya n’umugore we Lea bari baratangiye inzira zibahesha gatanya ngo batandukane burundu nk’umugabo n’umugore, ariko umugore amaze kumva Karegeya yishwe nibwo kwisubiraho kugira ngo imigabane umugabo we yarafite mu ishyaka rya RNC ndetse n’ubundi bucuruzi yakoreraga muri Afurika y’epfo ahite abyigarurira.
Bari bamaze imyaka 7 bamuciye
Iyi nkuru nubwo ab’imbere mu ishyaka rya RNC bakomeje kuyihisha ariko amakuru mfitiye gihamya nuko uyu muryango wari warirukanye Karegeya ndetse wanamubwiye ko adakwiye gukomeza kuba umubyeyi wabo kubera ingeso y’uburaya yanatumye umuryango wose wigira gutura muri Amerika naho Karegeya aguma mu gihugu cy’Afurika y’epfo.
RIP Karegeya Patrick
Sibyo gusa kuko muri icyo gihe cy’imyaka 7 atigeze anavugana kuri telephone n’umuryango we ngo n’ubwo Karegeya yageragezaga kubahamagara agasanga telephones zabo ziri kuri repondeur (answering machine) bituma Karegeya agira ukwigunga ariko ntiyahagarika ingeso, ahubwo yarayongereye ku buryo na bagenzi be bamubwiraga ko itazamugwa amahoro.
Umuryango wa Col. Patrick Karegeya n’umusigire Rudasingwa Theogene
Mugihe Rushyashya yatangazaga inkuru yise « I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA » umwe mu nshuti z’uyu muryango yaratwandikiye agira ati : nitwa Kamikazi Francine « Yoooo !!! Jewe mba muri North Carolina ndazi uyo mupfasoni Leah cane kubera nagiye Washington kumuraba yabuze umugabo wiwe,mugabo yama atubwira yuko batari bakibana hashize imyaka indwi,kuko bataniye muri South Africa kuko ngo yari umugabo ashurashura cane.Vyaratubabaje gwose kubera ko bataherukana ngo amenye neza ingene yapfuye,naho abariza.Icatangaje cane nuko bagiriza u Rwanda kandi nta bimenyetso vyerekanye mu matohoza ya South Africa.Abo bariko baramushira muri politike,nibamureke yirerere abana biwe kandi bariko barakura bazogire chance yo gutaha no gukora i wabo Mbega simbona n’abana b’Interahamwe Leta y’u Rwanda ibaha ama scholarship kandi bagataha bagakora ? »
Ikindi kibigaragaza n’uko iyo witegereje kuri youtube amashusho y’igitaramo cyo kwibuka Karegeya uko cyagenze watekereza ko bitari ukwibuka, ahubwo byari uburyo bwo kwinezeza no kurya abana ( niko babyita muri iki gihe) , aho Lea Karegeya yagaragaye yasinze, abyinana n’ihabara ye y’umunyamakuru wa Radio Itahuka Serge Ndayizeye amwakuranwa na Jean Paul Turayishimye umuhuzabikorwa wa Radio Itahuka ya RNC, akaba yarahoze ari Escort wa Gen. Kayumba Nyamwasa.
Uyu Serge Ndayizeye avuka ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali Ise yahoze ari Agronome, muri Jonoside Serge yari afite nk’imyaka 8 bamuhungishirije muri Congo i Kinshasa ava i Kinshasa ajya i Burayi. Iwabo hari bariyeri yaguyeho abatutsi benshi bishwe na mukuruwe witwaga Jean Pierre uyu mukuruwe yabaga kuri iyi bariyeri yambaye imyenda ya gisilikare afite n’imbunda yaje gupfa ahunga. Ntakiza rero cyava kuri Serge Ndayizeye.
Umunyamakuru Serge Ndayizeye n’ihabara ye Lea Karegeya
Jean Paul Turayishimye umuhuza bikorwa wa Radio Itahuka
Abandi nabo bagaragaye muri ibi birori by’agashinyaguro ni abayoboke ba RNC mu Bubiligi barimo Major Micombero JMV n’Umuhanzi Ben Rutabana wabaririmbiye, ariko icyatangaje abantu n’ukuntu Jonathan Musonera atahagaragaye ! Amakuru ava imbere muri RNC akavugako atacyumvikana na bagenzi be kubera ibibazo by’amakimbirane ashingiye kumyanya.
Micombero JMV RNC Belgique
Umuhanzi Ben Rutabana muramu wa Rwigara Assinapol ( RIP)
Umwe mubo dukesha aya makuru yashoboye kubona Rudasingwa Theogene wagaragaye nk’umusigire w’urugo rwa Col. Patrick Karegeya. Ariko Lea amaze kuvuga ijambo Rudasingwa yahise anyonyomba, ntiyamenya aho aciye kubera urwikekwe afitanye nabamwe mu bayoboke ba RNC barimo Robert Higiro, uba aho muri Amerika nyuma yo guhunga akava mu Bubiligi.
Kayumba Nyamwasa Umuyobozi wa RNC
Undi utaragaragaye muri iri kinamico ni Gen. Kayumba Nyamwasa, ariko akaba yari amaze iminsi avugiye kuri Radio Itahuka ko bazibuka Karegeya urupfu yapfuye ndetse kayumba agahamya ko yishwe na Leta y’u Rwanda, Gen. Kayumba Nyamwasa aba muri Safe House muri Afrika y’Epfo, abaho yihishe ntakunda kugaragara niyo akoze ikiganiro kuri Radio agikorera kuri Telefone ( Ubu nabwo si ubuzima).
Gasana Gallican wo mu Ishyaka Amahoro . Uyu Gasana Gallican ni umu rescape avuka ku Muhima mu mujyi wa Kigali yahoze acuranga muri Orchestre Louis Tange y’umuzungu baryamanaga nk’abatinganyi, uyu muzungu yari Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda ni we wamuvanye mu Rwanda hagati ya 1992-93 amujyana mu Bubiligi kuko yari umugore we. Gasana Gallican yaje kuva mu Bubiligi ajya muri Canada
Abandi bagaragaye muri iki gitaramo n’abayoboke bo mu Ishyaka Amahoro bari bahagarariwe na Gasana Gallican. Ishyaka Amahoro na RNC, muri ikigihe afatwa nk ‘impanga kuko FDU-Inkingi itacyumvikana na RNC, kubera ideologie zitandukanye zirimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Ishyaka Amahoro ryiganjemo abacitse ku icumu barimo uyu Gasana Gallican na Masozera.aba rero bakaba bibona mu kintu kimwe cyo kwanga gusa Perezida Paul Kagame, n’ubutegetsi bwa FPR, babitewe n’inda nini kubera ibyo bagenerwa mu buhunzi bituma bahemuka bakibagirwa aho bavuye ko ari mu menyo ya Rubamba.
Abatuye mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe z’America baba abazungu cg se abimukira bazi umunyarwanda witwa Providence Rubingisa.uvuka kuri Peage mu mujyi wa kigali
Providence Rubingisa yahunze hagati ya 1995-96 yari afite Company yakoraga ibintu by’amazi aza kubona ikiraka cyo gukora amazi mucyaro, akaba yari afite umugore w’umwarabu wasize amwibye amafaranga yose yakoreye mu mazi kuko yacaga kuri compte y’uwo mugore.
Rubingisa yavuye mu rwanda atorotse imyenda y’Abaturage n’abacuruzi bari baramugemuriye ibikoresho. yabanje kuba mu Bubiligi nyuma avayo ajya kuba muri Amerika abona akazi kwa Rusesabagina ko kumubera Secretaire nyuma baza gushwana aba umudozi w’inkweto aho azitoragura aho bazijugunye, akazibyaza umusaruro, ubu niwe mukangurambaga ukomeye mu ishyaka RNC muri uwo mujyi kandi akanakorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.
Rubingisa aherutse kubeshya abazungu ( nubwo bamuvumbuye) ko afite ishyirahamwe ryitwa “STUFF FOR THE POOR” ugenekereje mu kinyarwanda ni “Iby’abakene”.
Umutekamutwe Rubingisa Providence wa RNC yifatiye abana babazungu ababeshya ko afite ONG
Ibi byatumye hari bamwe babeshywa, batangira kumuha udukweto dushaje ariko batarajugunya akomeza kubabeshya ngo iyo zigeze muri Africa zigurwa n’abakire ngo barimo n’abo mu Rwanda maze ngo amafranga avuyemo akayafashisha abakene bo muri TANZANIA.
Birashoboka ko iyi nkuru yaba itaragera muri Tanzaniya ariko byanze bikunze izahagera maze Perezida Magufuri amenye ko aho avuka habaye isoko ( mu magambo ) ry’imfashanyo zijyanwa muri RNC.
Cyiza Davidson