Ku munsi w’ejo, Ikinyamakuru giterwa inkunga n’ibiro bishinzwe iperereza bya Uganda CMI cyatambukije inkuru ifite umutwe ugira uti ” Kubera iki Kagame atinya Gen Nyamwasa” aho inkuru yari igizwe n’imirongo ngenderwaho ya RNC. Iki kinyamakuru gitangiza amagambo y’agasuzuguro kivuga ko umukuru w’igihugu Paul Kagame atinya Nyamwasa. Ni gute Perezida Kagame yatinya umuntu wagiye kwihisha nawe ubwe? Kayumba Nyamwasa yahunze ubwo iperereza ryamukorwagaho. Ababa muri Afurika y’epfo aho RNC ikorera bavuga ko Nyamwasa atinya n’igicucucucu cye, aho bigoranye kuba hari n’umuntu babonana kubera gutinya.
Ibya Nyamwasa birazwi naho Perezida Kagame usibye kutamutinya ntatinya na shebuja Museveni. Ibimenyetso biragaragara. Niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya umugaragu we Nyamwasa?
Mu nkuru ya ChimpReports, ibyo bavuga bigaragaza icyerekezo Museveni yifurizaga u Rwanda igihe yaba “aruyoboye” binyuze muri Nyamwasa, ndetse nandi magambo ChimpReports ishyira hanze agamije kuzamura izina Nyamwasa.
Mu gihe cy’intambara y’abacengezi mu majyaruguru y’igihugu, Chimp Reports yaciye umugani ku manywa y’ihangu ko ariwe watumye RDF itsinda iyo ntambara.
Igisirikari cy’u Rwanda cyaturutse ku bantu barwanye intambara zashyize Museveni ku butegetsi, ntabwo zigeze zigendera ku muntu umwe ngo zitsinde intambara. Uyu Nyamwasa bavuga ko atinyitse I Kigali, abantu bagomba kumenya ko mugihe intambara y’abacengezi yari ikomeye yishakiye ishuri mu gihugu cy’u Bwongereza. Kayuma Nyamwasa yahunze urugamba rwari rukomeye nubwo CMI imusingiza nk’umugabo w’intwari.
Ikigaragara ibitekerezo bya RNC byavukiye Uganda no mugihe Nyamwasa yari akiri mu ngabo z’u Rwanda. Nkuko byari byateguwe, Nyamwasa yagombaga gushyiraho agatsiko mu ngabo z’u Rwanda kayobowe na Museveni ndetse na Salim Saleh bagahindura ubutegetsi. Igihe uyu mugambi wamenyekaniye, nibwo Nyamwasa yahunze yakirwa na Salim Saleh ubwe hamwe n’abandi bayobozi muri Uganda bamaze kwambuka umupaka.
Abo bantu bashaka guteza akavuyo mu Rwanda mu rwego rwo gushaka ubutegetsi, kuribo guha u Rwanda abanyamahanga ntabwo byari kuba ari ikibazo gikomeye; ariko abamotsi ba Uganda ibi ntibabivuga.
Igihe Nyamwasa yajyaga muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye by’iterabwoba mu Rwanda, byose yabifashwagamo n’umuyobozi wa Uganda.
Bitungura bake, uburyo Nyamwasa wavuganaga n’umukuru w’ikindi gihugu-Museveni- akiri n’umukuru w’ingabo yari kugambana, gusa uburyo akunda amafaranga n’ubutegetsi nta kintu atakora.
Ubusahuzi bwa Nyamwasa bwatangiye ahagana mu mwaka wa 1986 igihe yari umuyobozi w’akarere ka Gulu mu majyaruguru ya Uganda. Abaturage ntibazibagirwa uburyo yibye bimwe mu bikoresho by’inganda zaho akabizana Masaka mu majyepfo. Uburyo Nyamwasa asamarira ibintu ntabwo byari kumushobokera mu Rwanda. Abasesenguzi bemeza ko iyi ngeso yo kwigwizaho ibintu ayisangiye na Shebuja Museveni. Nta mugande utazi uburyo Museveni na murumuna we Salim Saleh bamunze ubukungu bwa Uganda babwigwizaho.
Urugero rwa hafi ni uburyo baguze indege zidashobora no guhaguruka ahagana mu mwaka wa 1989, zaguzwe miliyoni eshanu z’amadorali aho Saleh we ubwo yagavuye ibihumbi 800 by’amadorali. Byari agahomamunwa, Saleh akaba ataragejejwe imbere y’inkiko kuberako Museveni yari amushyigikiye. Ubundi biba Banki y’Ubucuruzi ya Uganda kugeza ifunze imiryango. Nyuma hakurikiye sosiyeti ya Uganda Airlines tutibagiwe kwigwizaho ubutaka harimo ubutaka bwa Kisozi bwari bufitwe na Kiwanuka utarigeze ahabwa ingurane.