• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Editorial 25 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku munsi w’ejo, Ikinyamakuru giterwa inkunga n’ibiro bishinzwe iperereza bya Uganda CMI cyatambukije inkuru ifite umutwe ugira uti ” Kubera iki Kagame atinya Gen Nyamwasa” aho inkuru yari igizwe n’imirongo ngenderwaho ya RNC. Iki kinyamakuru gitangiza amagambo y’agasuzuguro kivuga ko umukuru w’igihugu Paul Kagame atinya Nyamwasa. Ni gute Perezida Kagame yatinya umuntu wagiye kwihisha nawe ubwe? Kayumba Nyamwasa yahunze ubwo iperereza ryamukorwagaho. Ababa muri Afurika y’epfo aho RNC ikorera bavuga ko Nyamwasa atinya n’igicucucucu cye, aho bigoranye kuba hari n’umuntu babonana kubera gutinya.

Ibya Nyamwasa birazwi naho  Perezida Kagame usibye kutamutinya ntatinya na shebuja Museveni. Ibimenyetso biragaragara. Niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya umugaragu we Nyamwasa?

Mu nkuru ya ChimpReports, ibyo bavuga bigaragaza icyerekezo Museveni yifurizaga u Rwanda igihe yaba “aruyoboye” binyuze muri Nyamwasa, ndetse nandi magambo ChimpReports ishyira hanze agamije kuzamura izina Nyamwasa.

Mu gihe cy’intambara y’abacengezi mu majyaruguru y’igihugu, Chimp Reports yaciye umugani ku manywa y’ihangu ko ariwe watumye RDF itsinda iyo ntambara.

Igisirikari cy’u Rwanda cyaturutse ku bantu barwanye intambara zashyize Museveni ku butegetsi, ntabwo zigeze zigendera ku muntu umwe ngo zitsinde intambara. Uyu Nyamwasa bavuga ko atinyitse I Kigali, abantu bagomba kumenya ko mugihe intambara y’abacengezi yari ikomeye yishakiye ishuri mu gihugu cy’u Bwongereza. Kayuma Nyamwasa yahunze urugamba rwari rukomeye nubwo CMI imusingiza nk’umugabo w’intwari.

Ikigaragara ibitekerezo bya RNC byavukiye Uganda no mugihe Nyamwasa yari akiri mu ngabo z’u Rwanda. Nkuko byari byateguwe, Nyamwasa yagombaga gushyiraho agatsiko mu ngabo z’u Rwanda kayobowe na Museveni ndetse na Salim Saleh bagahindura ubutegetsi. Igihe uyu mugambi wamenyekaniye, nibwo Nyamwasa yahunze yakirwa na Salim Saleh ubwe hamwe n’abandi bayobozi muri Uganda bamaze kwambuka umupaka.

Abo bantu bashaka guteza akavuyo mu Rwanda mu rwego rwo gushaka ubutegetsi, kuribo guha u Rwanda abanyamahanga ntabwo byari kuba ari ikibazo gikomeye; ariko abamotsi ba Uganda ibi ntibabivuga.

Igihe Nyamwasa yajyaga muri Afurika y’Epfo mu bikorwa bye by’iterabwoba mu Rwanda, byose yabifashwagamo n’umuyobozi wa Uganda.

Bitungura bake, uburyo Nyamwasa wavuganaga n’umukuru w’ikindi gihugu-Museveni- akiri n’umukuru w’ingabo yari kugambana, gusa uburyo akunda amafaranga n’ubutegetsi nta kintu atakora.

Ubusahuzi bwa Nyamwasa bwatangiye ahagana mu mwaka wa 1986 igihe yari umuyobozi w’akarere ka Gulu mu majyaruguru ya Uganda. Abaturage ntibazibagirwa uburyo yibye bimwe mu bikoresho by’inganda zaho akabizana Masaka mu majyepfo. Uburyo Nyamwasa asamarira ibintu ntabwo byari kumushobokera mu Rwanda. Abasesenguzi bemeza ko iyi ngeso yo kwigwizaho ibintu ayisangiye na Shebuja Museveni. Nta mugande utazi uburyo Museveni na murumuna we Salim Saleh bamunze ubukungu bwa Uganda babwigwizaho.

Urugero rwa hafi ni uburyo baguze indege zidashobora no guhaguruka ahagana mu mwaka wa 1989, zaguzwe miliyoni eshanu z’amadorali aho Saleh we ubwo yagavuye ibihumbi 800 by’amadorali. Byari agahomamunwa, Saleh akaba ataragejejwe imbere y’inkiko kuberako Museveni yari amushyigikiye. Ubundi biba Banki y’Ubucuruzi ya Uganda kugeza ifunze imiryango. Nyuma hakurikiye sosiyeti ya Uganda Airlines tutibagiwe kwigwizaho ubutaka harimo ubutaka bwa Kisozi bwari bufitwe na Kiwanuka utarigeze ahabwa ingurane.

2020-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Editorial 11 Sep 2017
Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Editorial 09 May 2019
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida
IKORANABUHANGA

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Editorial 07 Oct 2019
Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma

Editorial 08 Apr 2018
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye  kuza k’umutoza mushya
IMIKINO

Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru