Nyuma yo kunyeganyezwa bikomeye n’ ibihe bya politiki bitoroshye aho iminsi ya Perezida w’ u Burundi ,Pierre Nkurunziza ku butegetsi yakomeje kubarirwa ku ntoki bivugwa ko ubutegetsi bwe bugihagaze ku kaguru kamwe gashingiye k’ ubucuruzi bwa Mafia bukomeye bw’ amabuye y’ agaciro bukorwa n’ ishyaka CNDD/FDD.
Hashize igihe kinini Perezida Nkurunziza adasohoka mu gihugu atinya kongera gukorerwa Coup d’etat, n’ubwo bimeze gutyo hari ibibazo bya Politiki mu Burundi ari nabyo byatumye imishyikirano ya Arusha inanirana, byakabaye rero umwanya wo gutanga raporo kubakuru b’ibihugu bya EAC, hakarebwa icyagarura amahoro ya nyayo mu burundi buvugwa mu gucumbikira abahekuye u Rwanda bari mu mutwe wa FDLR.
Ku itariki ya 22 gashyantare hitezwe umwiherero w’abakuru b’ibihugu by’afurika y’uburasirazuba.
Ubunyamabanga bwa EAC buvuga ko bwahurije hamwe imyiherero y’abakuru b’ibihugu bitewe n’umwanya muto baba bafite kandi bagomba gusuzuma ingingo zikomeye kandi z’ingirakamaro.
Uzabanzirizwa n’inama zihariye ku bikorwa remezo n’izahuza abashoramari n’abaterankunga mu rwego rw’ubuvuzi, ku wa kuwa 21 Gashyantare 2018.
Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti Gushimangira no kwagura ukwihuza kw’ibihugu binyuze mu bikorwa remezo no guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, iziga uburyo bwo kugera ku ntego z’umuryango, icyerekezo cya Afurika 2063 n’Intego zigamije Iterambere rirambye.
Kimwe n’ ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’ u Rwanda, u Burundi ntibushobora guhangana n’ ibibazo by’ ubukungu butifashishije inkunga mpuzamahanga ndetse n’ umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ ibihugu by’ ibituranyi mu bucuruzi bwambukirana imipaka.
abantu bakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bavuga ko iki gihugu gikomeje kwinjira mu icuraburindi bitewe n’uko ibihugu byisnhi byagiteraga inkunga byagikuyeho amaboko.
N’ ubwo tutakwemeza 100% ko cyafatiwe Embargo(…) gusa ntawuyobewe ko u Burundi bubarirwa mu bihugu bikennye cyane kuruta ibindi ku isi ndetse ko bwari butunzwe ahanini n’ inkunga zituruka cyane mu bihugu by’ I Burayi.
Hashize igihe kitari gito abasirikare b’ u Burundi bari mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia(AMISOM) badahembwa kandi Umuryango Wabibumbye usohora imishahara yabo ariko Leta ya Nkurunziza ntiyibagezeho nk’ uko biteganywa.
Muri Werurwe 2017, Abagize Sena y’ u Burundi bamaze gutanga raporo igaragaza ko abaturage barenze miliyoni 2 bugarijwe n’ inzara bifitanye isano n’ ubuzima bwa politiki ndetse n’ ubukungu bw’ igihugu bigaragara ko cyakomatanyirijwe.
U Burundi nk’ igihugu cyari gifite amahirwe yo kwiteza imbere uyu munsi kiragaragaza ishusho y’ umwijima biturutse ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’ izindi nzirakarengane nk’ uko byagaragajwe na raporo zakozwe n’ imiryango mpuzamahanga ku burenganzira bwa munt ku Burundi.
Nkundiye Eric Bertrand