Igihe cyose wowe wumva urushye,uremerewe, ni byiza ko wegera Imana ukayibwira ibyawe byose ikaguha inzira nyayo ikugomorera imigisha igukiza ibibi wanyuzemo byose ukarushaho kunezerwa udahuye n’uburiganya bwa Satani.
Ese umukristo hari urugamba ariho ku buryo yakenera intwaro? Wowe ugize umugisha wo gusoma ubu butumwa muri uyu mwanya reka dufatanirize hamwe dusobanukirwe.
Umukozi w’Imana Pawulo yasobanuriye Abakristo bo mu Efeso ko mukwiye gutwara intwaro zose z’umwuka.
Ibisigaye, mukomererere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi, mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani.
Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose, mubashe guhagarara mudatsinzwe.”
Satani rero akorera mu bantu , ni yo mpamvu ubona mu rugo hari ukutumvikana, ibibazo mu kazi, induru mu baturanyi bawe, imanza zidasobanutse n’ibindi.
Ngiyo impamvu Pawulo akugira inama yo gutwara intwaro z’Imana. Nanjye nkakubwira nshize amanga ngo uru rugamba rwawe, ururwane witwaje intwaro yo gusenga nk’uko bivugwa ngo :” Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga….”( Abefeso 6: 18).
Nyamara intwaro yo gusenga yarakoreshejwe kuva ibwami kugera ku bapfakazi. Ni ukuvuga, kuva ku munyambaraga kugeza ku munyantege nkeya ugereranywa n’umupfakazi. Kandi abanyuze iyi nzira bagiye babona ibisubizo.
Iyi ntwaro yo gusenga, umugaragu w’Imana Mose yarayikoreshe amara iminsi mirongo ine asenga, maze Imana imuha amategeko yo kuyobora Abisrayeli ndetse inamwereka uko azarema ihema ry’ibonaniro.
Ibyo tubisoma muri Bibliya Igitabo cyo Kuva 24: 1-18 no Kuva 25: 1- . Ubuzima bwa Mose bwaranzwe n’ibihe byinshi byo gusenga
Iyi ntwaro, Abacamanza b’Abisrayeli barayikoresheje dushingiye ku rugero rwa Gideoni. Aha ndakubaza wenda waba uri umucamanza, ese ujya wibuka gusenga ngo Imana iguhishurire ibyo ubona byose udasobanukiwe?
Gusenga rero bizaguhuza n’inshuti bikakuruhura umubabaro wose ukababarira uwakugiriye nabi mugasenyera umugozi umwe bityo aho uri hakarangwa amahoro aho kuba amahano mukubaka ejo heza.
Umukristo nyawe ni uwiherera akegera Imana