Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 nibwo Abasiganwa muri Tour du Rwanda bahagurutse i Huye berekeza i Musanze ahangana na KM 199.5 bayobowe na Ethan Venon.
Ni agace gakomeye ugereranyije n’utundi duce kuko niyo ntera ndende ihari muri iri siganwa ry’uyu mwaka kuko iyi ntera ica mu mujyi wa Kigali iburaho metero 500 ngo ibirometero 200 byuzure.
Ethan Venon ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza niwe uyoboye abandi aho akomeje kwambara umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi uri imbere y’abandi bose.
Iyi ntera ya Huye ugana Musanze ni imwe mu duce dukomeye turi muri iri siganwa ugereranyije nutundi tumaze gukinwa, ibi biraterwa nuko harimo igice kinini kizamuka bitandukanye nudyce tubiri twabanje.
Uko abasiganwa bambaye imyenda ibatandukanya na bagenzi babo nyuma y’umunsi wa kabiri w’isiganwa:
- Umukinnyi wambaye ‘Maillot Jaune’ wahembwe na Visit Rwanda: Vernon Ethan (Soudal Quick-step)
- Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque: Marc Olivier Pritzen (EF Education- Nippo)
- Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance: Vernon Ethan (Soudal Quick-step)
- Umukinnyi wahize abandi muri ‘sprint’ wahembwe na SP: James Fouche (Bolton Equities)
- Umunyarwanda mwiza: Muhoza Eric (Team Rwanda)
- Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Mulueberhan Henok (Green Project Bardiani)