Nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, amajwi y’agateganyo yerekanye ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 angana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bangana na 23,84%.
Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 55 yabashije kugera ku nzozi se yapfuye atabashije gukabya.
Umubyeyi we Etienne Tshisekedi yitabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.
Uyu nyakwigendera yatsinzwe amatora yo mu 2006 no mu 2011 ariko umuhungu we ubu ni Perezida.
Ikinyamakuru Igihe, dukesha iyi nkuru cyakoze isesengura ryimbitse kigaruka ku mateka ya Etienne Tshisekedi n’umurage yasize ku mibanire ye n’u Rwanda. Igihe, kivugako Etienne Tshisekedi ari umwe mu bahanga mu mategeko RDC yagize dore ko ari na we wa mbere wabonye impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya Lovanium.
Yari umuntu wabanaga neza n’u Rwanda ku buryo yigeze gusobanura ashize amanga impamvu Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’igihugu cye.[ reba Video ]
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Abahutu bari barakoze amarorerwa hariya, barahunze baza muri Congo’.
Yasobanuye ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko mu gihe umutwe witwaje intwaro wambutse imipaka ukajya mu kindi gihugu cy’igituranyi, ikigomba gukorwa ako kanya ari ukuzambura abo barwanyi.
Ati “Twebwe ntabwo twabambuye intwaro ku bwa Mobutu, ntabwo twambuye intwaro FDLR twarabaretse. Icya kabiri ugomba kubakura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka uhuriweho ariko twe twabarekeye muri metero nke uvuye ku mupaka.”
Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bibaye hanyuma icyo gihugu abo barwanyi baturutsemo kigafata umwanzuro wo kwirinda, ‘muzavuga ngo kiri kwendereza Congo?”
Uyu musaza witabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2017, azwiho kuba yarashyiraga mu gaciro ndetse akaba umuntu ucisha make.
Haribazwa uko Umuhungu we azabanira u Rwanda
Nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi mukuru, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ari naryo se yayoboraga.
Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije waryo, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018.
Ntiyigeze avugwa cyane muri Politiki nk’umubyeyi we. Bike azwiho harimo ko mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntiyawujyamo avuga ko amatora yabayemo uburiganya.
Abasesenguzi bavuga ko icya mbere ari ugutuma imitwe yitwaje intwaro muri Congo ishaka kurwanya u Rwanda nka FDLR , RNC na P5 iherutse kugaragazwa na Loni, ai uko idakomeza gukoresha RDC nk’ibirindiro byo kugira ngo itegure gutera u Rwanda.”
U Rwanda rukeneye umuyobozi wo muri Congo wumva ko imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo igomba kurwanywa igatsindwa burundu.
Rebero Jeremy
Ikibazo nuko uwatorwa wese akunda igihugu cye atakwemerako kivogerwa! Za raporo nyinshi zikoma Urwanda muri uko kuvongera Kongo ariko nat n’imwe ivugako Kongo yivanga mu mikorere y’Urwanda. Icyo buri wese abona nuko Urwanda rukwiye kwikosora maze rukabana neza n’abaturanyi.
Sacyega
Kisekesi azakorera inyungu za Congo ntabwo ari iz’u Rwanda , ntatabikora ntibazongera kumutora , kandi kwiba amajwi muri Congo bizageraho birangire , kuko Abanyapolitike bahariya ntabwo bahangana nk’abo mu Rwanda bahora muri Gereza , ufashe ubutegetsi yumva igitekerezo bye aribyo byiza gusa , abandi ngo baba ari abanzi b’igihugu.
Btwenge
IYI. NKURU IYAMUBA
MWAYANDITSE MULINGALA
NIBWO. KISEKEDI. YARI KUYUMVA
NEZA!!!
UMUCO WO GUHAKIRIZWA
NO KUBESHYA. UZADUSHIRAMO
RYARI????
KABILA. NTIYARINSHUTI??
M7 NTIYARUMUBYEYI
UBU. BIMEZE BITE?????
Ubugabo butisubiraho
Amaherezo bubyara
U B U B W A.
Emmy
Ubu se iriya mitwe icyo yamariye Congo nikihe uretse kuyiteza ibibazo gusa? No gusahura imitungo yabo ariko mujye mushyira mu gaciro munarebe kure gusa uri muri iriya mitwe nta kindi wavuga Ariko abanyarwanda tugomba kurinda ubusugire bwigihugu cyacu uko byagenda kose nicyo byasaba cyose.ibya Congo nibashaka kurekera igihugu cyabo mu bibazo birabareba.Komeza imihigo rwanda yacu