Umuryango w’Ibihugu bw’Ubumwe bw’Iburayi (EU), wafashe umwanzuro wo guhagarika amwe mu mafaranga wahaga abasirikare b’u Burundi bari muri Somalia.
Uyu muryango uravuga ko ibi ari ibihano birebana n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro, bigamije guhagarika ubwicanyi.
Kugeza ubu u Burundi bufite abasirikare 5,400 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, mu mutwe wa AMISOM.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), biravuga ko aba basirikare ubusanzwe bahabwaga amadorali miliyoni 53 buri mwaka bikozwe n’uyu muryango.
Naho u Burundi bwo bwabonaga miliyoni 13 z’Amadorali aturutse kuri aba basirikare.
Ikinyamakuru Reuters kivuga ko buri musirikare uri muri ubu butumwa muri Somalia, ahabwa amadorali 1,000 buri kwezi harimo n’ibyo akoresha byose, akayahabwa n’uyu muryango. Kuri Leta y’u Burundi ho kuri aya madolari ahabwa umusirikare, amadolari 200 ajya muri leta, umusirikare agasigaragana amadorali 800.
Kugeza ubu rero ngo ingabo za AMISOM zishobora kuba zashakisha abandi baterankunga, mu gihe uyu muryango ugiye kuvanamo akawo karenge.
Hagati aho umwe mu basirikare b’u Burundi uri muri ubu butumwa, yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo. Yagize ati “Byibuze buri kwezi nabonaga amadorali 312, nubatsemo inzu, ubu ubuzima bushobora kuba bubi ndetse imyitwarire mu gisirikare ikaba mibi cyane.”
Naho Alain Nyamitwe umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, yavuze ko ngo ibi ntacyo biri bubatware. Yagize ati “Kuba uyu muryango uhagaritse inkunga, ntabwo biri bubuze leta gukomeza kubaho.”
Ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira ibihano bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Umwe mubasilikare babarundi baba muri Somaliya
Muri Werurwe uyu mwaka, u Bubiligi bwahagaritse inkunga ingana n’amadorali miliyoni 480, yagombaga kugeza mu mwaka wa 2020, nyuma yo gushinja ubutegetsi kwica abaturage barenga 470 mu gihe cy’umwaka, no kunanirwa kujya mu biganiro by’amahoro.