Umunyarwankazi aravuga ko yafashwe ku ngufu kabiri nuwahoze ari ambasaderi muri LONI- ngo akaba yarabanje kumurigata ukubuko, n’ibindi bindi b’imenyetso biteye ubwoba, mbere y’uko berecyeza igana mu hoteli ahitwa Manhattan hoteli, nkuko ikirego cyatanzwe mu rukiko cyibigaragaza.
Uyu mugore wari ufite imyaka makumyabiri (20) icyo gihe, ubu wagannye inkiko, avuga ko mur’ibyo bihe yarimo kwimenyereza akazi ka LONI , ubwo Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI nk’Ambasaderi, ndetse wanakoraga nka Perezida w’Akanama k’Umutekano ku Isi, ibi bikaba byarabaye muri 2014.
Gasana ufite imyaka 56 y’amavuko, ubu utagikora iyo mirimo, bivugwa ko ngo yaba yarifashishishije imbaraga mu rwego rwo gusarura aho atabibye, ubwo ngo yafataga uyu mugore inshuro ebyiri zose zitandukanye, bikaba ngo byarabaye hagati ya Kamena na Nyakanga muri 2014, nkuko ikirego cye cyibigaragaza.
Ubwa mbere ngo Gasana yatumiye uyu mugore muri Hoteli yitwa Millenium Hotel cyangwa mu nzu yitwa One UN Plaza mu rwego rwo kugirango bice isari, buhoro buhoro amwinginga amwumvisha ko bajya mu byumba byo hejuru mu muturirwa, ku cyasaga nkaho ari icyumba cy’inama, ariko mu kugerayo, hariyo icyumba cy’uburiri inyuma, nkuko inyandiko zibigaragaza.
Aho ngaho, uwo mugabo yamufashe ku n gufu. Ariko ntiyigeze agira uwo abimenyesha, kuberako ngo icyoba cyari cyamutashye, kuberako Gasana yari kumugirira nabi ndetse no kuba yari no kugirira nabi umuryango we wari mu Rwanda,” nkuko ikirego cyibigaragaza. Kandi uwo mugore yari azi ko afite ubudahangarwa.
Ibyumweru byakurikiyeho, Gasana ngo yarashyokewe arongera amufata ku ngufu, ibi ngo bikaba byarabaye ku wa 11 Nyakanga 2014. Bikaba bitumvikana ukuntu uyu mugore yategereje kugeza ubu, kugirango atange ikirego.
Gasana yataye akazi muri Kamena 2016, umwaka ushize akaba yarahawe uruhushya rwo gutura muri Amerika ku buryo buhoraho
Abanganira mu rwego rw’amategeko urega bakaba ari ba avoka; , Steven Cash na Debra Soltis, bakaba babwiye ikinyamakuru the Post ko uyu mugore yafatanije neza n’ibiro by’ushinzwe imanza muri Manhattan, ari nabyo biro birimo gukora iperereza.
Abashinjacyaha bakaba baririnze kugira icyo batangaza kugira icyo bavuga kuri uru rubanza, ubwo babazwaga ku wa Gatanu.
“Umukiriya wacu yagaragaje ubutwari budasanzwe mu rwego rwo gushyira ahagaragara ikirego,” akaba ari amagambo yavuzwe na Cash hamwe na Soltis. “Yizeye ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikirego cye cyirivugira, kandi tukaba dutewe ishema no kumwunganira.”
Ku wa Gatanu nyirubwite ntabwo nomero ya telephone yabashije kunyuramo.
Ambasade y’URwanda muri LONI itagaragazwa mu Kirego ntabwo yagize icyo itangaza ku birebana n’iki cyibazo.
Josee Uwase
Icyo gisuma ngo Ni Eugene Gasana bagikanire urumukwiye.